Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse

July 20, 2026

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku manza z’ubutaka n’iz’umuryango

July 20, 2026

Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw mu matike ku munsi w’Igikundiro

July 20, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse
  • Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku manza z’ubutaka n’iz’umuryango
  • Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw mu matike ku munsi w’Igikundiro
  • BURERA: Ikibazo cy’Amazi Gikomeje kuba Ingorabahizi
  • RDC: Urupfu rwa Colonel Ruterera, ni ikimenyetso cy’itotezwa n’urwango Leta ya Kinshasa ifitiye ubwoko bw’Abanyamulenge
  • Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100
  • Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi
  • RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Ikibazo cy’Amazi Gikomeje kuba Ingorabahizi
Ubuzima

BURERA: Ikibazo cy’Amazi Gikomeje kuba Ingorabahizi

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 20, 2026Updated:July 20, 2026123 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Hirya no hino mu gihugu hari ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi kubera ivugururwa ry’inganda n’imiyoboro y’amazi, ni mu rwego rwo kongerera ubushobozi inganda z’amazi kubera ubwiyongere bw’abaturage na Gahunda Igihugu cyihaye yo kugeza ku banyarwanda bose amazi meza bitarenze umwaka wa 2030.

Uburyo bugeza amazi meza ku baturage b’Akarere ka Burera “Système d’Alimentation en Eau Potable”, by’umwihariko ahahoze ari Akarere ka BUKAMBA. Ubu hitwa agace k’amakoro, aha kera bavugaga ko ari mu Bukamba buguma amazi.

Akarere ka Burera kagizwe n’imirenge cumi n’itandatu, harimo imirenge itanu ibarwa nk’imirenge yo mu gace k’amakoro. Tugiye kuvuga ku baturage bo muri iyi mirenge y’amakoro “Gahunga; Rugarama; Cyanika; Kagogo na Kinoni”, aba baturage babona amazi avuye ku isooko ya Mutobo ari naho uruganda rw’amazi ruri. Uruganda rw’amazi rwa Mutobo, rwubatse mu karere ka Musanze mu murenge wa Gataraga.

Amazi ava muri uru ruganda hifashishijwe uburyo bw’ipombo iyasunika “Système de Pompage”, iyohereza mu kigega cya Tero. Ni ikigega kinini kiri mu mu murenge wa Kinigi gifata metero cube ibihumbi bibiri “2000m³”, aya mazi agera mu karere ka Burera hifashishijwe amatiyo yubatse imiyoboro ibiri ariyo: “Mutobo_ Haute na Mutobo_ Basse”, amazi agera mu baturage mu buryo bw’amazi yigenza “Système gravitaire.” Ikindi twavuga kuri ruganda ni uko rurimo gusanwa, imirimo yo kurusana igeze ku kigero cya 97%.

Aha umunyamakuru wa Karibumedia yatembereye ibice by’iyi miyoboro byose, hubatswe utuyoboro duto tugeza amazi meza ku mavomo y’abaturage “Addictions en eau Potable (AEP).” Gusa rero, ku muyoboro wa Mutobo_ Haute hari aho bita mu Gitaraga mu murenge wa Cyanika. Aha hari ipombo izamura amazi mu kigega nacyo kinini ho gato ugereranije n’icya Tero, kiri ahitwa ku Mugarama naho ni muri Cyanika.

Iki kigega kiyahageza hifashishijwe ipombo “Système de Pompage”, iki kigega gifite metero cube zigera kuri magana atanu “500m³”. Iki kigega kiyobora amazi ahitwa Nyagahinga muri Cyanika “AEP Nyagahinga” andi kikayagarura mu bice bitageramo amazi byo mu mirenge ya Rugarama na Gahunga “AEP Gitesani”, mu buryo bw’amazi y’igenza “Système gravitaire” ariko aka gace k’ibirometero bigera kuri bine AEP Gitesani karangiritse.

Amazi ni Ubuzima, wiyabuza/ wiyagomwa undi!?

Karibumedia tumaze igihe dusura amavomo rusange, hamwe twasanze bafite amazi ahandi ntayo. Twegereye abaturage batugezaho ibibazo bafite ndetse batugezaho n’ibyifuzo byabo, abenshi bahuriza ku kuba nta mazi ahagije bafite ariko ko n’iyo bayaronse ijerikani bayigurishwa ku mafaranga y’umurengera “1,000 Frw/ 500Frw/ 400Frw/ 300Frw/ 200Frw/ 100Frw na 50Frw. Ikindi ngo bakeneye ibigega bibafasha gufata no kubika amazi y’imvura.

Umuturage witwa SIBOMANA, niko twamwise kubwo umutekano we mu murenge wa Cyanika, twamusanze ku ivomo rya Nyagahinga. Yagize ati: “Amazi araza nyir’ivomo akayashyira mu ihema, umugezi wagenda akayatugurisha kuri 500Frw; Iyo amaze gatatu araboneka tumwishura ku 1,000Frw, ikibabaje tuzi ko ijerikani ya Litiro 20 ari amafaranga 20 ariko kuri robine naho atwishuza amafaranga 100. Akomeza agira ati: “Wenda natwe uwaduha ibigega bifata amazi y’imvura.”;

Umuturage wo mu murenge wa Rugarama, witwa Seyeze nawe ku bwo umutekano we niko twamwise. Afite ivomo ahitwa ku rukiko, yagize ati: “Tubona amazi kabiri mu cyumweru ariko ijerikani tuyigura amafaranga 50 kuri robine, ubundi ikagura amafaranga 100. Ibi rero twumva ari ukuduhenda kuko dusanzwe tuzi ko yakabaye igura amafaranga 20 gusa;

Undi muturage wo mu murenge wa Gahunga; Akagari ka Buramba mu mudugudu wa Karuheshyi, nawe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ku ivomo iyo amazi yabonetse tuyagura ku mafaranga 100, yagenda tukishura 200Frw/ 300Frw/ 400Frw/ na 500Frw. Ni amazi yo mu mahema no mu bigega kandi kenshi aya mazi aba afite umwanda ‘Ibitogogo’.”;

Uyu muturage yakomeje agira ati: “Hano iwacu Kanyirarebe turi hejuru ‘Haute Altitude” ugereranije n’imiterere y’umuyoboro, bohereza amazi n’ijoro akavomwa n’abafite ibigega n’amahema gusa kandi ni nabo bagiranye na WASAC amasezerano yo gucuruza amazi. Aba nibo bahindukira bakayatugurisha uko bishakiye, n’iyo ari kuri robine twishura ijerikani ku 100 Frw kuko ni amazi asubira inyuma bigaragara ko ari ayasigaye mu matiyo kuko saa tatu za mugitondo “9h00 AM” kuri robine ahita agenda ubundi bakatwunamaho kuri bya bitogogo. Natwe uwaduha ibigega bifata amazi y’imvura, igihe yaje hakiri kare twayizigamira.”

Umuvugizi wa WASAC, Bimenyimana Robert yavuze ko igiciro cyemewe cy’ijerikani y’amazi ya litiro 20 kiguma ari Frw 20. Asaba abahendwa gutanga amakuru.

Yagize ati: “Icy’uko hari abantu babona amazi ku 1000 Frw/ 500 Frw/ 300 Frw/ 200Frw/ 100 Frw na 50Frw, cyo natwe turacyumva ariko iyo tugikurikiranye dusanga atari uko amazi yaguzwe 1000 Frw/ 500Frw… ku ivomo rusange, ahubwo ni uko wa muntu ufite igare mwabashije kuvugana(…). Ni ukuvuga ngo we aragera ku ivomo rusange ayagure 20 Frw, narangiza akubwire ati: ‘Urugendo nakoze kugenda no kugaruka’, ibyo ni ubwumvikane buba hagati y’uzana amazi ku igare n’uwo yavomeye. […] Ibyo ngibyo ntabwo tubyivangamo.”
Bwana BIMENYIMANA Robert, Umuvugizi wa WASAC

Yakomeje agira ati: “Iyo bigaragaye ko uwatowe nk’inyangamugayo ngo atange service ku kazu k’amazi nyuma akagurisha ku giciro yishakiye, umuturage abibwira inzego z’Ibanze cyangwa ahamagara k’umurongo utishirwa “3535” cyangwa se akegera ishami rya WASAC rimwegereye. Icyo gihe dukorana n’inzego z’ibanze uwo tukamuhagarika; Tukamwaka ubwo burenganzira, dufatanije n’inzego z’Ibanze tugashiraho undi.”

Abajijwe niba byemewe kugurisha amazi mu rugo, Robert yavuze ko bitemewe. Ati: “Oya! Mu ngo zabo ntabwo byemewe, amazi nta muntu wemerewe kuyagurisha mu rugo. Urugo rw’umuntu ntabwo ari rwo rugurisha amazi ariko ayafite utayafite, yayaguha.” Ibi ni ibyo yatangaje mu kiganiro yagiranye na Royal FM.

Iki kibazo cy’amazi giteye inkeke mu karere ka Burera ariko cyane cyane mu mirenge bita “iy’amakoro”: Gahunga; Cyanika; Rugarama; Kagogo na Kinoni, abaturage batuye muri iyi mirenge bahoze bavoma muri pariki y’ibirunga ubundi mu bakavoma mu biyaga bya Burera na Ruhondo ariko ubu ntibishoboka. Batanga icyifuzo ko bose bagerwaho na Revenue Sharing, amafaranga 10% atangwa na RDB bakabasha kubona ibigega bifata amazi y’imvura. Ariya mafaranga akomoka k’ubukerarugendo, bayahabwa mu rwego rwo kubungabunga no kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Karibumedia mu cyo twise: “Umugambi Mubisha wa NDUMUJURA”, twamaganye aba bantu bagurisha amazi ku biciro byo hejuru. Mu minsi itarambiranye kandi tuzabagezaho uburiganya bukorerwa muri amwe mu makoperative ahabwa iriya Revenue Sharing, 10% agenerwa amwe mu makoperative akoze kuri pariki y’ibirunga.

Karibumedia.rw

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Mu Rwanda: Abana 5% bari munsi y’imyaka itanu bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije

July 3, 2026

IBINTU 10 DUKORA BYANGIZA UBWONKO BWACU:

May 20, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,717 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,484 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026972 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025936 Views

APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 20, 20260

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati, CECAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko imikino y’irushanwa…

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku manza z’ubutaka n’iz’umuryango

July 20, 2026

Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw mu matike ku munsi w’Igikundiro

July 20, 2026

BURERA: Ikibazo cy’Amazi Gikomeje kuba Ingorabahizi

July 20, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse

July 20, 2026

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku manza z’ubutaka n’iz’umuryango

July 20, 2026

Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw mu matike ku munsi w’Igikundiro

July 20, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.