
Abashoje Manda muri njyanama y’Akarere ka Musanze barashimirwa ibyo bagezeho muri iyi myaka itanu (2021_ 2026) ariko na none kubagishaka gukomeza izo nshingano n’abandi babyifuza babwiwe ko inzira zifunguye ariko bakayicamo biciye mu matora asesuye kandi bisanzuye.
Ibi ni ibyagarutsweho ni ntumwa ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu gikorwa cy’imurikabikorwa by’inama njyanama y’Akarere ka Musanze 2021_ 2026 ryabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 14/09/2026 imbere y’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’Ingabo akaba n’imboni y’aka karere Juvénal Marizamunda.
Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Musanze, Ndayambaje Michel yavuze ibyagezweho muri iyi Manda y’imyaka itanu (2021_ 2026) haba mu bikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturge, ubukungu n’ibindi maze asoza asaba abazabakorera mu ngata kuzakomereza aho bari bageze kandi heza.

Yagize ati: “Ibyo twagezeho ni byinshi kandi byiza kuko n’amaso arabyibonera haba mu bikorwa remezo aho hahanzwe imihanda ya Kaburimbo, hubatswe ibyumba by’amashuri, ibigo nderabuzima, kubakira abatishoboye n’ibindi ariko kubera dushoje Manda yacu twasaba abazadukorera mu ngata kuzasoza bike byari bitararangira.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yagaragaje impuzandengo z’ibyakozwe birimo n’ibikorwa remezo.
Yagize ati: “Muri iyi myaka itanu, Akarere ka Musanze kageze kuri byinshi aho amashanyarazi twavuye kuri 39% tukagera kuri 81%, imiturire mu mujyi tuva kuri 72% tugera kuri 87%, mu gihe mu cyaro tugeze kuri 13%.”

Ku bijyanye n’amazi meza, Nsengimana Claudien yavuze ko uruganda rw’amazi rwa Mutobo rwatangaga metero kibe (m3) ibihumbi 12.500 ku munsi rwongerewe ubushobozi, ubu rukaba rutanga metero kibe (m3) ibihumbi 55.000 mu gihe ku bijyanye n’amasoko hubatswe isoko rya Kariyeri ku gaciro ka miliyari enye(4) n’irindi soko rizwi nka “Food Court” ku gaciro ka Miliyari imwe n’igice.
Na none kandi Nsengimana Claudien yavuze ko mu ivugurwa ry’umujyi wa Musanze, hubatswe inzu zigeretse ndetse zigatahwa ari 29 kandi ko hari izindi zigera kuri 6O ziri kuzamurwa ndetse ko muri Manda itaha nazo zizaba zuzuye.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimiye abafatanyabikorwa barimo Urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Musanze yavuguruye umujyi wa Musanze, abakozi b’akarere nk’inyangakugoma cyane ko ngo abishyize hamwe ntakibananira, bityo ababwira ko uyu atari umusozo wa Manda ahubwo ko ari umwanya wo kwishimira ibyo bagezeho.

Yagize ati: “Uyu munsi si umusozo wa Manda kuri Njyanama ahubwo ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho ngo ubutaha bizakorwe kurushaho ari nayo mpamvu nsaba abaturage gukomeza kujya bafatanya na njyanama mu bikorwa bitandukanye mu iterambere ryabo kuko nta terambere rirambye abaturage bageraho batabigizemo uruhare.”
Minisitiri w’ingabo akaba n’imboni y’Akarere ka Musanze, Marizamunda Juvénal nawe yashimiye abafatanyabikorwa ku ngufu bashyizemo ngo ibikorwa byabo bigende neza ariko na none asaba ko ubutaha bazanoza 100% ibitaragezweho aho yagize ati:” Urugendo rurakomeje kandi ibitaragezweho bigomba kuzagerwaho 100% kuko ni gahunda ya Nyakubahwa Paul Kagame ari nayo mpamvu mbasaba gukomeza kubumbatira
umutekano n’iterambere rishingiye ku muturage.”

Muri iki gikorwa, intumwa ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yijeje ubufatanye muri byose kuko igihugu gifite intego yo kubaka umuturage ushoboye kandi utera imbere, aho yavuze ko n’abatazashobora kujya mu matora, bazakomeza kuba abavugizi b’abaturage mu iterambere ry’igihugu.
Iki gikorwa cyaranzwe kandi no gutanga ibihembo by’ishimwe ku bafatanyabikorwa bahize abandi aho Umurenge wa Kinigi ariwo waje ku mwanya wa mbere mu murenge 15 igize akarere ka Musanze.






Yanditswe na SETORA Janvier
