Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026

Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA

October 19, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN
  • Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA
  • Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA
  • Inzu nshya y’ababyeyi yatashywe kandi ihabwa umugisha
  • MUSANZE: Urubyiruko rw’abakorerabushake, rwiyemeje kuba umusemburo w’impinduka
  • Breaking News: BURERA, urupfu rw’amayobera rwa NIZEYIMANA uri mu kigero cy’imyaka15
  • MUSANZE: Inzego zitandukanye zikomeje kwihanganisha abagezweho n’inkongi y’umuriro mu isoko rya GOICO
  • Prof. Romain MURENZI yahawe igihembo cy’indashikirwa mu bugenge
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku manza z’ubutaka n’iz’umuryango
Ubutabera

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku manza z’ubutaka n’iz’umuryango

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 20, 202667 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link


Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yasabye abanditsi b’inkiko; Abacamanza n’abashakashatsi mu by’amategeko gukomeza kwiyungura ubumenyi kugira ngo barusheho guca imanza zirebana n’ubutaka n’iz’umuryango mu buryo bunoze kandi buhuje.

Yabitangaje kuri uyu wa mbere, ubwo yatangizaga amahugurwa ari kubera hirya no hino mu gihugu. Aya mahugurwa agamije gusangira ubumenyi ku itegeko rigenga umuryango ndetse n’irigenga ubutaka, hagamijwe guhuza imyumvire y’abakora mu rwego rw’ubutabera ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya mategeko.

Mukantaganzwa yavuze ko imibare igaragaza ko mu manza mbonezamubano, izirebana n’umuryango n’izirebana n’ubutaka ari zo ziganjemo iziregerwa inkiko, bityo hakaba hakenewe ko abaziburanisha bagira ubumenyi buhagije kandi buhuje.

Yagize ati: “Mu manza mbonezamubano, bigaragara ko imanza zirebana n’umuryango n’izirebana n’ubutaka ari zo nyinshi ziregerwa inkiko. Akaba ari muri uru rwego aya mahugurwa yateguwe, hagamijwe guhuza imyumvire muri aya mategeko yombi kugira ngo ibibazo bisa bijye bikemurwa mu buryo bumwe mu nkiko zose.”

Yakomeje asaba abitabiriye aya mahugurwa kuyabyaza umusaruro, nk’urubuga rwo kungurana ibitekerezo bishingiye ku bibazo bahura na byo mu isesengura ry’imanza.

Ati: “Ndabasaba ko aya mahugurwa aba umwanya wo kungurana ibitekerezo, mushingiye ku bibazo muhura na byo igihe musesengura imanza kugira ngo havemo ibisubizo bidufasha gukomeza guteza imbere ireme ry’ubutabera mu manza z’umuryango n’iz’ubutaka.“

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azafasha kongerera ubumenyi abacamanza; Abanditsi b’inkiko n’abashakashatsi mu by’amategeko ndetse akanagira uruhare mu gutuma amategeko ashyirwa mu bikorwa mu buryo bumwe mu nkiko zitandukanye, bityo abaturage bakarushaho guhabwa ubutabera buboneye kandi bwihuse.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Rwemeje Itabwa Muri Yombi ry’Abayobozi Babiri mu Karere ka Nyamagabe

July 30, 2026

BURERA: Uwitwa NTIRENGANYA Etienne akomeje kuba ikibazo mu baturage ba Gahunga

June 3, 2026

Umwuga w’Itangazamakuru ni UMUHAMAGARO, Papy ntacyo azaba/ Tubyizere dutyo

May 25, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,945 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,697 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,223 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,076 Views

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 20, 20260

Jeanine Mabunda, wahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe…

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026

Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA

October 19, 2026

Inzu nshya y’ababyeyi yatashywe kandi ihabwa umugisha

October 18, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026

Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA

October 19, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.