
Urukiko rw’Ibanze rwa Ndora mu Karere ka Gisagara rwongeye gusubika urubanza ruregwamo uwahoze ari Visi Meya; DCI na Padiri bakekwaho ibyaha bifitanye isano na ruswa Kubera impungenge za DCI uvuga ko Ashobora Kutabona Ubutabera.
Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2026 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Ndora mu Karere ka Gisagara rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza ruregwamo uwahoze ari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Dusabe Denise, uwahoze ari umuyobozi wa RIB mu Karere ka Gisagara avec Rangira Anicet, Padiri Kayumba Maurice na Nkurunziza Octave aho baburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo labyrinthe urubanza rugasubikwa kuko DCI yavugaga ko ashobora kutabona ubutabera.
Ku wa 17 Ugushyingo 2026, Visi Meya Dusabe n’abo bareganwa bitabye Urukiko rw’ibanze rwa Ndora gusa bagaragaje impungenge ko dosiye yo muri RIB batabasha kuyibona muri ‘Systรจme’ ihuza ababuranyiย n’Umushinjacyaha bukavuga ko bugiye kubafasha kugirango bayibone.
Umucamanza yafashe icyemezo cyo gusubika urubanza, avuga ko ruzasubukurwa ku wa 24 Ugushyingo 2026 saa Cyenda kugirango abaregwa babanze babone dosiye yo muri RIB.
Aburanyi bose bitabye maze Umucamanza aha umwanya ubushinjacyaha ngo busobanure ikirego cyabwo, bwavuze ko hari umuterankunga waze ku shuri rya Mukomacara mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara asanga nta mazi ahari, yiyemeza kuritera inkunga hakorwa ingengo y’imari yasabwaga, bemeza miliyoni 28 Frw kuko amazi yagombaga gukurwa ku isoko.
Bwasobanuye ko Padiri Kayumba, nk’umuntu wari ufitiwe icyizere ariwe wahawe aya mafaranga, cyane ko ari na we wari warahawe amafaranga yo kubaka iri shuri gusa bitakozwe n’umuterankunga amenyesha Visi Meya Dusabe ikibazo cyahabaye nk’umuyobozi wari witabiriye na we atumizaho Padiri.
Ubushinjacyaha bukavuga ko Padiri Kayumba yumvikanye na Visi Meya Dusabe, byatumye umuterankunga yitabaza Umuyobozi wa RIB mu Karere Rangira Anicet kugira ngo akurikirane ikibazo ariko haza kubamo ubwumvikane maze habaho gutanga ruswa ku muyobozi wa RIB kugira ngo na nous ntakurikirane icyo cyaha.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati: “Turasaba ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze kandi baramutse barekuwe byabangamira iperereza.”
Umucamanza yahaye ijambo Padiri Kayumba Maurice yiregura avuga ko adakwiye gufungwa by’agateganyo kuko yafashije ubugenzacyaha mukubaha amakuru kuko yatanze amakuru yose ndetse akabafasha muri miliyoni 28 Frw zari zanyerejwe byibura miliyoni 23 Frw zikagaruzwa.
Yagize ati: “Njye nta cyatuma mfungwa kuko nafashije inzego zibishinzwe mbabwira uko ndi kwakwa ruswa.”
Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Gisagara, Rangira we yavuze ko gufungwa kwe ari akagambane kuko yari mu nzira zo gufata abakekwagaho ibyaha bya ruswa ari bo Visi Meya Dusabe na Padiri Anicet, bityo ibyo aregwa bamubeshyera.
Yagize ati: “Nyakubahwa Perezidante w’Inteko ndi imbere yanyu ndengana ndasaba ko nafungurwa.”
Nkurunziza Octave ufatwa nka komisiyoneri w’iki cyaha cya ruswa abaregwa bakekwaho yavuze ko yumvaga Padiri aganira kuri telefone n’umuyobozi wa RIB bumvikana amafaranga Padiri yaha umuyobozi wa RIB maze Padiri ubwe amuha amafaranga yo gushyira umuyobozi wa RIB.
Mu gihe Nkurunziza yariho avuga Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Gisagara yongeye gusaba ijambo avuga ko nta butabera yahabwa kuko ari guhimbirwa ibyaha n’abo bareganwa bityo ashobora kudahabwa ubutabera kuko ari kubeshyerwa.
Umucamanza yahise afata icyemezo cyo gusubika urubanza Visi Meya Dusabe atarahabwa umwanya ngo yiregure gusa nta taliki yatangajwe mu Rukiko urubanza ruzasubukurirwa.
Visi Meya Dusabe n’abo bareganwa batawe muri yombi ku wa 27 Ukwakira 2026, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa yagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wari ugamije kugeza amazi ku Ishuri Ribanza rya Mukomacara, mu Karere ka Gisagara, wari ufite agaciro ka miliyoni 28 Frw.
Visi Meya Dusabe; DCI mu Karere ka Gisagara na Padiri Rangira bafungiye mu Karere ka Huye ni mu gihe Nkurunziza afungiye mu karere ka Gisagara.

Karibumedia.rw
