Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

GAKENKE na MUSANZE: Hamuritswe uburyo bwo guteka mu mashuri hakoreshwa Gaz aho gukoresha inkwi

July 29, 2026

RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda

July 26, 2026

Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo

July 25, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • GAKENKE na MUSANZE: Hamuritswe uburyo bwo guteka mu mashuri hakoreshwa Gaz aho gukoresha inkwi
  • RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda
  • Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo
  • MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye
  • RDC: Muri FIZI, Ingabo za FRDC na Wazalendo basubiranyemo
  • APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse
  • Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku manza z’ubutaka n’iz’umuryango
  • Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw mu matike ku munsi w’Igikundiro
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » GAKENKE na MUSANZE: Hamuritswe uburyo bwo guteka mu mashuri hakoreshwa Gaz aho gukoresha inkwi
Politike

GAKENKE na MUSANZE: Hamuritswe uburyo bwo guteka mu mashuri hakoreshwa Gaz aho gukoresha inkwi

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 29, 2026Updated:July 29, 2026185 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Mu rwego rwo guteza imbere uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije no kugabanya ikoreshwa ry’inkwi mu mashuri, hubatswe ibigega bibika gaz (LPG) mu bigo birindwi by’amashuri biherereye mu turere twa Gakenke na Musanze.

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira IOM Rwanda, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku nkunga yatanzwe na Guverinoma y’u Buyapani.

Aba bafatanyabikorwa bavuga ko gukoresha gaz aho gukoresha inkwi bizafasha kugabanya iyangirika ry’amashyamba, kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse binateze imbere uburyo bwo guteka burambye kandi butangiza ibidukikije.

Ibirori byabereye mu kigo cya LYCEE SAINT JEROME giherereye mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke, aho hatashywe uburyo bwo guteka hifashishijwe Gaz aho kuba ibicanwa bikomoka ku biti nk’inkwi. Twaganiriye n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri izi Gaz zashyizwemo, maze badusobanurira ibibazo bahuraga na byo ndetse n’icyo biyemeje.

Umwe yagize ati: “Ku gihembwe twajyaga dukoresha amasiteri y’inkwi agera kuri 200, akadutwara amafaranga angana na Miliyoni 5. Gusa kuva aho dutangiriye kugerageza Gaz tubona ko igiciro kizagabanyuka. Kuba twaragize amahirwe tukakira izi Gaz, abakozi barahuguwe kandi natwe nk’ubuyobozi bw’ikigo tuzakomeza kuzibungabunga.”

Undi nawe yagize ati: “Igiciro cya Gaz kiramutse kidatumbagiye cyane, cyangwa se cyanazamuka tugahabwa nkunganire muri izi Gaz, inyungu yaba nyinshi ugereranyije n’inkwi twaguraga cyane ko zanaduhendaga. Abakozi bacu rero barahuguwe kandi umutekano w’izi Gaz turawubizeza 100%.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira mu Rwanda, Madame Chandrakala ACHARYA, asobanura ko bahuye n’imbogamizi zitandukanye ubwo bashyiraga uyu mushinga mu bikorwa.

Ati: “Imbogamizi navuga twahuye na zo mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, ni uko bitewe n’uko byari ubwambere bikorewe mu Rwanda by’umwihariko Musanze na Gakenke, kubona ibikoresho byujuje ubuziranenge byari ikibazo, n’impungenge ko bitakunda bityo tukaba dutsinzwe. Ariko JIBU yaradufashije tubona ibikoresho byiza.”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, H.E Mr Kazuya NAKAJO, we yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri yahawe izi Gaz kuzifata neza, zikabyazwa umusaruro urenze uwo bashyize mu ntego.

Ati: “Intego za mbere z’uyu mushinga ni ukugira ibidukikije bidahumanye, no kurinda abaturage. Tuzi ko gukoresha inkwi byangiza ikirere ndetse bikaba byanatera uburwayi. Twasaba abayobora ibigo kubungabunga izi Gaz, ku buryo zigira umusaruro mwinshi harimo no kudufasha kudapfusha umwanya ubusa, birenze intego zazo zo gutekerwaho.

Ibi birori byabereye ku musozi wa Janja byari ibyo kwishimira intambwe itewe mu guharanira ko ibidukikije bitangirika kandi gahunda yo kurya ku ishuri igakomeza nta kibangamiye ikindi. Ni ibikorwa byatwaye akayabo ka Miliyoni y’Amadolari ya America ubwo ni akabakaba Miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, byubakwa mu bigo by’amashuri birindwi mu turere twa Musanze na Gakenke, ku nkunga y’u Buyapani ndetse n’abandi bafatanyabikorwa nka REMA, IOMRwanda, DUHAMIC_ ADRI n’abandi.

Ibi bigega byubatswe mu bigo birindwi by’amashuri ari byo: Lycée Saint Jerome Janja, Janja TVET; ES Nyarutovu; Nemba TSS; APICUR; MIPC na Ecole des Sciences de Musanze.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo

July 25, 2026

MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye

July 25, 2026

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,729 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,515 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,004 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026977 Views

GAKENKE na MUSANZE: Hamuritswe uburyo bwo guteka mu mashuri hakoreshwa Gaz aho gukoresha inkwi

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 29, 20260

Mu rwego rwo guteza imbere uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije no kugabanya ikoreshwa ry’inkwi mu…

RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda

July 26, 2026

Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo

July 25, 2026

MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye

July 25, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

GAKENKE na MUSANZE: Hamuritswe uburyo bwo guteka mu mashuri hakoreshwa Gaz aho gukoresha inkwi

July 29, 2026

RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda

July 26, 2026

Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo

July 25, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.