
Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (Honoris Causa) na Kaminuza yo mu Burusiya (RUDN University), mu muhango wabereye mu Murwa Mukuru i Moscow kuri uyu wa 04 Kamena 2026.
Iyi mpamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro yashyikirijwe Perezida Samia n’Umuyobozi wa Kaminuza, Prof. Oleg Yastrebov, mu birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Dr. Samia Suluhu Hassan yahawe iri shimwe rikomeye kubera uruhare rwe rugaragara mu guteza imbere impinduka mu rwego rw’uburezi muri Tanzania, imbaraga yashyize mu kuzamura dipolomasi y’igihugu cye ndetse n’umusanzu we mu gusigasira ishusho nziza ya Tanzania ku rwego mpuzamahanga, harimo n’uruhare rw’urwego rw’ubukerarugendo.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026, ni ku butumire bwa mugenzi we w’icyo gihugu, Vladimir Putin. Samia yabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania ugiye muri icyo gihugu nyuma y’imyaka 57.



Karibumedia
