Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MENYA BYINSHI KURI “SIGNIS WORLD CONGRESS 2026”, IHURIJE HAMWE ABAKORA MU ITANGAZAMAKURU N’ITUMANAHO RYA KILIZIYA

August 6, 2026

FDA yahagaritse Ubucuruzi bw’Inzoga z’Ibyuma, zikorwa na Ingufu GIN

August 2, 2026

Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

August 2, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MENYA BYINSHI KURI “SIGNIS WORLD CONGRESS 2026”, IHURIJE HAMWE ABAKORA MU ITANGAZAMAKURU N’ITUMANAHO RYA KILIZIYA
  • FDA yahagaritse Ubucuruzi bw’Inzoga z’Ibyuma, zikorwa na Ingufu GIN
  • Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi
  • MUSANZE: Ku nshuro ya 8, Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) yongeye gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri bagera kuri 226
  • Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Rwemeje Itabwa Muri Yombi ry’Abayobozi Babiri mu Karere ka Nyamagabe
  • UGANDA: Kizza Besigye ari kuvurirwa mu bitaro bya Mulago
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize uburwayi
  • U Rwanda rwamaganye amasezerano RDC yagiranye na FDLR, ruvuga ko anyuranyije n’ay’i Washington
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Uko RDC yitabaje abacanshuro ba Erik Prince ngo barwanire na M23 muri Uvira
Ibiyaga bigari

Uko RDC yitabaje abacanshuro ba Erik Prince ngo barwanire na M23 muri Uvira

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasFebruary 11, 202621 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Umunyamerika Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, byemejwe ko yohereje mu mujyi wa Uvira abarwanyi be mu rwego rwo gufasha ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuwurinda ndetse no gukoresha za drone z’intambara.

Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza byatangaje ko aya makuru byayahamirijwe n’abantu bane bayazi neza.

Mu Ukuboza 2025 ni bwo umutwe wa AFC/M23 wari wigaruriye umujyi wa Uvira uwirukanyemo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, ariko uza gufata icyemezo cyo kuwuvamo nyuma yo kotswa igitutu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Erik Prince usanzwe ari inshuti ya Perezida Donald Trump, amaze igihe yarahawe akazi na Leta ya RDC ko kuyifasha gucungira umutekano uduce dukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Icyakora amakuru avuga ko abacanshuro abereye umuyobozi bamaze igihe barinjiye mu ntambara, ndetse ko banitabajwe ngo bafashe Kinshasa kwisubiza Uvira ubwo yari ikigenzurwa na AFC/M23.

Yaba umuvugizi wa Erik cyangwa Guverinoma ya RDC bose banze gusubiza Reuters ubwo yababazaga iby’ariya makuru.

Ibi biro ntaramakuru icyakora bivuga ko umwe mu bakora mu nzego z’umutekano za RDC yabibwiye ko kuba muri kiriya gihugu hari abacanshuro bafitanye isano na Amerika byashoboraga kuba inzitizi ku ngabo za AFC/M23, kuko zishobora kuba zitifuza kwishyira mu byago byo gusakirana na bo.

Kugeza ubu n’ubwo uyu mugabo afite abacanshuro muri RDC, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ivuga ko nta sosiyete n’imwe mu so agira bafitanye masezerano; ibyumvikanisha ko impande zombi zitigeze zivugana ku byo kujya muri Uvira.

Ushinzwe umutekano w’umunye-Congo icyakora avuga ko kuba bariya bacanshuro baragiye muri Uvira “biri mu murongo wo gutanga amabuye y’agaciro ku bw’amasezerano y’umutekano.”

Reuters ivuga ko abacanshuro ba Erik Prince boherejwe muri Uvira nyuma yo kubisabwa na Kinshasa, gusa ngo bamaze kuva muri uriya mujyi basubira mu kazi kabo k’ibanze ko kuvugurura ibyinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umwe mu bazi uko abacanshuro bagiye muri Uvira yagize ati: “Bari (Kinshasa) bakeneye ubufasha bwo kwisubiza Uvira, hanyuma bakora ibishoboka byose. Kuri ubu amaso yose yasubiye ku kuba abapolisi b’imisoro yinjira.”

Undi muntu yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza ko abarwanyi ba Erik Prince bashobora kujya bitabazwa ku mirongo y’imbere ku rugamba mu gihe cyose babisabwe na Kinshasa.

Imwe mu masoko yavuze ko abacanshuro ba Erik bahaye ubufasha bwa drone ingabo za RDC , ubwo zarimo zirwanira na M23 muri Uvira ndetse no mu misozi miremire ikikije uyu mujyi.

Usibye abacanshuro ba Blackwater, amakuru yemezwa na Reuters anavuga ko Congo Kinshasa yanitabaje abacanshuro b’abanya-Israel bamaze igihe batoza bataillon ebyiri z’abakomando bayo mu gukora operasiyo zo ku manywa ndetse n’izo mu ijoro.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

RDC: Muri FIZI, Ingabo za FRDC na Wazalendo basubiranyemo

July 21, 2026

RDC: Urupfu rwa Colonel Ruterera, ni ikimenyetso cy’itotezwa n’urwango Leta ya Kinshasa ifitiye ubwoko bw’Abanyamulenge

July 18, 2026

FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa

April 17, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,754 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,534 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,030 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026986 Views
Iyobokamana

MENYA BYINSHI KURI “SIGNIS WORLD CONGRESS 2026”, IHURIJE HAMWE ABAKORA MU ITANGAZAMAKURU N’ITUMANAHO RYA KILIZIYA

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 6, 20260

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04/08/2026…

FDA yahagaritse Ubucuruzi bw’Inzoga z’Ibyuma, zikorwa na Ingufu GIN

August 2, 2026

Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

August 2, 2026

MUSANZE: Ku nshuro ya 8, Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) yongeye gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri bagera kuri 226

August 1, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MENYA BYINSHI KURI “SIGNIS WORLD CONGRESS 2026”, IHURIJE HAMWE ABAKORA MU ITANGAZAMAKURU N’ITUMANAHO RYA KILIZIYA

August 6, 2026

FDA yahagaritse Ubucuruzi bw’Inzoga z’Ibyuma, zikorwa na Ingufu GIN

August 2, 2026

Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

August 2, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.