Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Bamporiki Edouard yishimiye inshingano yahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

October 28, 2026

Umugore wa Perezida w’u Burundi yabihakanye

October 26, 2026

Barwanira kuyobora Umudugudu babizi neza ko batazahembwa

October 25, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Bamporiki Edouard yishimiye inshingano yahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame
  • Umugore wa Perezida w’u Burundi yabihakanye
  • Barwanira kuyobora Umudugudu babizi neza ko batazahembwa
  • Kuki abantu barwanira kuyobora umudugudu bazi ko batazahembwa?
  • Umwana w’imyaka 13 yataye ishuri ajya gutangiza ubucuruzi butanu
  • Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana wa Ishimwe Vestine, ntikigaragaraho amazina ya se
  • Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II
  • Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Bamporiki Edouard yishimiye inshingano yahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame
Politike

Bamporiki Edouard yishimiye inshingano yahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasOctober 28, 2026Updated:October 28, 202616 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Nyuma yo kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, Bamporiki Edouard mu butumwa yanyujije kuri X yagaragaje ko kuzirikana icyizere yari yarahawe mbere bizamufasha kurinda icyo yongeye kugirirwa.

Ati: “Iki cyizere cyeze, kije nkizirikana kimwe cyangiritse cya gihe, mu cyubahiro cyinshi ngomba isoko icyizere nk’iki kivomwamo, Paul Kagame, Iki na cyo ndacyakiriye, kuzirikana kimwe cyangirikiye umu, bizampa kurinda iki cy’ubu. Biganza byera ineza, nzabatera ishema mwembi.”

Bamporiki yasimbuye Uwacu Julienne, wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Bamporiki Edouard ari mu bantu bahawe inshingano nyinshi mu bihe bitandukanye kuko yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ahagarariye FPR Inkotanyi kuva mu 2013 kugeza mu 2017; Ku wa 30 Kanama 2017, yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, asimbuye Rucagu Boniface; Mu Ugushyingo 2019, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yari ishinzwe Urubyiruko n’Umuco.

Ku wa 5 Gicurasi 2022, Perezida Kagame yamuhagaritse ku mirimo kubera ibyo yagombaga kubazwa yari akurikiranyweho. Kuri uwo munsi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko afungiye iwe mu rugo, akorwaho iperereza ku byaha bya ruswa.

Ku wa 30 Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw. Urubanza rwe rwari rushingiye ku mafaranga yakiriye ku mucuruzi Gatera Norbert, amwizeza kumufasha mu bibazo birimo iby’uruganda rwe rw’inzoga. Yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Nyuma yo kujurira, ku wa 23 Mutarama 2023, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu, rugabanya ihazabu igera kuri miliyoni 30 Frw. Kuri uwo munsi yahise ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere kurangiza igihano.

Ku wa 18 Ukwakira 2024, Bamporiki yahawe imbabazi na Perezida Kagame, ararekurwa.

Karibumedia.rw

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Barwanira kuyobora Umudugudu babizi neza ko batazahembwa

October 25, 2026

Kuki abantu barwanira kuyobora umudugudu bazi ko batazahembwa?

October 25, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,957 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,710 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,234 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,076 Views

Bamporiki Edouard yishimiye inshingano yahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 28, 20260

Nyuma yo kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, Bamporiki Edouard mu butumwa yanyujije kuri…

Umugore wa Perezida w’u Burundi yabihakanye

October 26, 2026

Barwanira kuyobora Umudugudu babizi neza ko batazahembwa

October 25, 2026

Kuki abantu barwanira kuyobora umudugudu bazi ko batazahembwa?

October 25, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Bamporiki Edouard yishimiye inshingano yahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

October 28, 2026

Umugore wa Perezida w’u Burundi yabihakanye

October 26, 2026

Barwanira kuyobora Umudugudu babizi neza ko batazahembwa

October 25, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.