
Kuri uyu wa kane tariki ya 29/10/2026, nibwo hasojwe ukwezi kw’ibikorwa by’urubyiruko mu karere ka Musanze. Ni igikorwa cyitabiriwe n’imbaga y’urubyiruko, rufatanije n’inzego z’Umutekano, cyabereye mu Murenge wa Nkotsi; Akagari ka Bikara.
Nk’uko Umuhuza_ bikorwa w’urubyiruko mu Karere ka Musanze, Bwana Robert Byiringiro yabisobanuye, urubyiruko rwagaragaje umurava mu bukorera bushake, kuko rwageze kuri byinshi byiza kandi bizamura imibereho myiza y’umuturage.
Yagize ati: “Urubyiruko twese twishyize hamwe, twubatse tunasana amazu agera kuri 46; Twubatse ibikoni 372 n’ubwiherero bugera kuri 163. Mu kurwanya Isuri, twateye ibiti birwanya Isuri kandi bikurana n’imyaka, twifashishije ubukangura mbaga mu baturage turwanya ibiyobya bwenge, tunafasha abana bataye ishuri kurisubiramo.”

Byiringiro yakomeje atubwira ko basanzwe batanga inka mu kuremera urubyariko, iyi nshuro bakaba bahisemo gutanga ihene z’amashashi ari hafi kwima, zifite agaciro k’ibihumbi magana arindwi 700,000 frw kuko ihene imwe ifite agaciro kangana n’ibihumbi ijana 100,000 frw
Mbere y’uko umuyobozi w’uru rubyiruko asoza, yatanze ubutumwa ku rubyiruko, avuga ko n’ubwo bashoje ukwezi ibyo bikorwa bitagomba guhagarara, bigomba gukomeza kugira ngo urubyiruko rutarabimenya narwo bizarugereho.
Yanasabye urubyiruko rusanzwe rukorera mu Mirenge uko ari 15, igizwe n’utugari 68, habariwemo abakorera bushake bakabakaba 80, abo bose akaba yabasabye gukomeza gukorera mu mujyo umwe kuko bafite ibyo bahize 2026_ 2027, harimo ibikorwa bijyanye no gukomeza gufasha abaturage, bityo urugendo rwo kwiyubaka rugakomeza.
Yashoje asaba urubyiruko kwifatanya n’abaturage, bakorera hamwe; Bateza imbere umwuga wabo, ibyo bikazatuma akarere kacu kaba intashyikirwa mu mihigo.
Yanatugejejeho ko mu Karere ka Musanze hamaze gutangwa Inka 6, asobanura ko buri mwaka mu gihe cyashize hatangwaga inka ariko kuri iyi nshuro bahisemo gutanga ihene kugira ngo igikorwa kigere kuri benshi bishoboka.





Yanditswe na Théogène HABUMUREMYI
