Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Breaking news: Burya Denise ntabwo yarekuwe ahubwo afungiye Kicukiro

November 3, 2026

Musanze: Abaturage bo muri Gataraga bashishikarijwe gutunganya uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana

November 1, 2026

RDC: Thérèse Kayikwamba avuga ko Kinshasa iri gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu masezerano y’amahoro ya Washington

November 1, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Breaking news: Burya Denise ntabwo yarekuwe ahubwo afungiye Kicukiro
  • Musanze: Abaturage bo muri Gataraga bashishikarijwe gutunganya uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana
  • RDC: Thérèse Kayikwamba avuga ko Kinshasa iri gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu masezerano y’amahoro ya Washington
  • GISAGARA: Umuyobozi wa RIB na Visi Meya ku rwego rw’Akarere, bakekwaho kwakira ruswa
  • Ubutasi bw’u Rwanda bwaba bwaragize uruhare mu ifatwa ry’ibikoresho bya Erik Prince?
  • Musanze: Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko kwashojwe
  • Musanze: INES Ruhengeri yatanze impamya bumenyi ku nshuro yayo ya 18
  • SKY2 yavuze ko umugore we yaba ari kumwe n’umusore bahoze bakundana mu myaka 14 ishize
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Breaking news: Burya Denise ntabwo yarekuwe ahubwo afungiye Kicukiro
Amakuru

Breaking news: Burya Denise ntabwo yarekuwe ahubwo afungiye Kicukiro

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasNovember 3, 2026Updated:November 3, 202698 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse guta muri yombi abantu bane barimo Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dusabe Denise na Padiri Kayumba Maurice ukorera muri Paruwasi ya Kansi, bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano.

Gisagara: Byinshi ku itabwa muri yombi ry’abarimo Visi Meya na Padiri
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yatangaje ko aba bantu batawe muri yombi ku wa 27 Ukwakira 2026, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa yagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wari ugamije kugeza amazi ku Ishuri Ribanza rya Mukomacara, mu Karere ka Gisagara, wari ufite agaciro ka miliyoni 28 Frw.

Mu bandi batawe muri yombi harimo: Rangira Anicet, Umuyobozi ushinzwe Ubugenzacyaha mu Karere ka Gisagara (DCI) na Nkurunziza Octave, ukekwaho kuba yarabaye umuhuza mu gutanga ruswa (komisiyoneri).

Amakuru yatanzwe na RIB agaragaza ko Padiri Kayumba Maurice yari ashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga wo kugeza amazi kuri iryo shuri, ariko akekwaho kuba atarawushyize mu bikorwa, ahubwo amafaranga yari awugenewe akayakoresha mu nyungu ze bwite.

Nyuma yaho bimenyekaniye, Padiri Kayumba ngo yatanze ruswa ya miliyoni 4 Frw, ayinyujije kuri Nkurunziza Octave, kugira ngo agezwe kuri Dusabe Denise na Rangira Anicet.

Iyo ruswa ngo yari igamije gutuma Padiri Kayumba adakurikiranwa n’ubutabera ku bijyanye n’amafaranga y’umushinga yari yarahawe, ariko ibikorwa yagombaga gukora ntibishyirwe mu bikorwa.

Usibye izo miliyoni 4 Frw za ruswa, iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Visi Meya Dusabe Denise yagiye yakira amafaranga ya ruswa mu bihe bitandukanye bikekwa ko ari ayo kugira ngo abikire ibanga Padiri.

RIB igaragaza ko Padiri Kayumba akekwaho kandi kuba yarakoze inyandiko mpimbano zigaragaza uburyo amafaranga yari agenewe uwo mushinga yakoreshejwe, nyamara nta bikorwa na bimwe byari byarakozwe.

Aba bantu bose uko ari bane bakurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo: Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ndetse no guhimba; Guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n’ingingo ya 4 y’Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uwahamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ku rundi ruhande, icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganywa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uwahamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi, n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Dr Murangira yatangaje ko Visi Meya Dusabe Denise na Nkurunziza Octave bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe abandi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Yibukije abaturage ko RIB itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukora ibyaha byo gusaba cyangwa kwakira indonke no gukoresha inyandiko mpimbano mu nyungu ze bwite, yitwaje akazi cyangwa inshingano afite.

Yashimiye abaturage batanze amakuru kandi abashishikariza gukomeza gutanga amakuru ku bakekwaho bene ibi byaha, kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Dr. Murangira yatangaje kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba nta bandi bantu bagize uruhare muri ibi bikorwa bya ruswa, gusa hari amakuru byari byavuzwe ko Dusabe Denise ku wa gatandatu yaba yari yarekuwe ariko sibyo.

Karibumedia.rw

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

GISAGARA: Umuyobozi wa RIB na Visi Meya ku rwego rw’Akarere, bakekwaho kwakira ruswa

November 1, 2026

Ibintu 6 byubaka urugo rugakomera

October 30, 2026

Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana wa Ishimwe Vestine, ntikigaragaraho amazina ya se

October 24, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,986 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,719 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,239 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,077 Views

Breaking news: Burya Denise ntabwo yarekuwe ahubwo afungiye Kicukiro

By MANIRAGUHA LadisilasNovember 3, 20260

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse guta muri yombi abantu bane barimo Umuyobozi wungirije w’Akarere ka…

Musanze: Abaturage bo muri Gataraga bashishikarijwe gutunganya uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana

November 1, 2026

RDC: Thérèse Kayikwamba avuga ko Kinshasa iri gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu masezerano y’amahoro ya Washington

November 1, 2026

GISAGARA: Umuyobozi wa RIB na Visi Meya ku rwego rw’Akarere, bakekwaho kwakira ruswa

November 1, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Breaking news: Burya Denise ntabwo yarekuwe ahubwo afungiye Kicukiro

November 3, 2026

Musanze: Abaturage bo muri Gataraga bashishikarijwe gutunganya uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana

November 1, 2026

RDC: Thérèse Kayikwamba avuga ko Kinshasa iri gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu masezerano y’amahoro ya Washington

November 1, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.