
Kuri Ecole Des Sciences de Musanze habereye Igikorwa cy’amahugurwa ku bijyanye no kwirinda turwanya inkongi y’umuriro, cyateguwe na Polisi Ishami rishinzwe kuzimya inkongi, ahabwa abakozi b’ibigo by’amabanki; Amahoteli; Abacuruzi; Ibigo by’amashuri n’ibindi bigo bikorera mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, bakaba barahurijwe hamwe bose, ni kuri uyu wa Kane tariki ya 05/11/2026.
Nk’uko twabisobanuriwe na CIP Ignace Ngirabakunzi, aya mahugurwa yateguwe kugira ngo habeho kugabanuka kw’inkongi z’umuriro, zimaze kuba nyinshi hirya no hino mu Gihugu no gusobanurira abaturage ibiri ngombwa byifashishwa mu kuzimya aho inkongi zagaragaye.
Aragira ati: “Aya mahugurwa yateguwe hagamije kwongerera ubumenyi abaturarwanda, by’umwihariko hahuguwe ibyiciro by’abantu batandukanye, barimo: Inzego z’Umutekano; Ba nyiri amazu n’abacunga ayo mazu mu rwego rw’umutekamo ‘abssekirite’, aba bose bahuguwe mu rwego rwo kugira ngo bagire ibyo bibutswa mbere yo kuzikoreramo, bajye bibuka kubanza kuzigenzura, bityo bizabafashe mu gukumira no kurwanya inkongi, kandi byoroshye uburyo bwo kuzizimya.”
CIP Ignace yakomeje avuga ko nk’umujyi wa Musanze aho aya mahugurwa yabereye, ari umujyi ugenda waguka, urimo inzu nini zihurirwamo n’ abantu benshi ku buryo usanga iterambere, urujya n’uruza rw’abantu bagenda barushaho kwiyongera, ibyo bikaba bisaba ko abawurinda n’abawubakamo, bagomba kugira uruhare mu kubahiriza amategeko agenga inyubako, kugira ngo ibyo bubaka birusheho kugira uburambe buzira inkongi, ndetse n’abazicunga bakamenya kugenzura niba inyubako igomba guturwamo, cyangwa igomba gukorerwamo ubucurizi, yubahirije Kandi yujuje ibisabwa byose, kuburyo impanuka za hato na hato zijyanye n’inkongi z’umuriro zagenzuwe kandi zirinzwe mu buryo bwose.

CIP Ngirabakunzi Ignace yashoje avuga ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo na ya nkongi mu gihe yavutse, abayizimya bazashobore kubona ibikoresho by’ibanze, bizabafasha gukumira ingaruka nyinshi zakomoka kuri yankongi.
Uwitwa Nteziryayo Jean Bosco wakurikiranye aya mahugurwa, yagaragaje ko aziye igihe kuko yarakenewe n’abaturage hafi ya bose kuko ari ingira kamaro kandi yizeye ku yashyira mu bikorwa ndetse no kwigisha abatashoboye kuyakurikira.
Aragira ati: “Aya mahugurwa anyunguye byinshi kandi yari akenewe muri ibi bihe inkongi z’umuriro zadutse hirya no hino, nshimishijwe n’uko hagize inkongi y’umuriro ivuka mu nzu yanjye cyangwa iy’umuturanyi mpamya ko mfite icyo nakora mu buryo bwo kuyihoshya, nkaba mfashe ingamba zo kubisobanurira bagenzi banjye, cyane cyane abaturanyi, bityo tukazafatanya kurwanya no kwirinda inkongi z’umuriro.”

Nteziryayo yakomeje kwerekana ko amahugurwa agejejweho ayungukiyemo byinshi, ku buryo we na bagenzi be batari bazi akamaro ka Kizimya mwoto kandi bazibona kenshi, badashobora kuzikoresha bitabara mu gihe inkongi yafashe amazu cyangwa ibikoresho byabo.
Mu gusoza, Jean Bosco yavuze ko Kizimya mwoto atari ubwa mbere ayibonye ariko atari azi ko n’umuturage ashobora kuyigura akayitunga iwe munzu, n’uyu munsi akaba yumvaga igenewe ibigo bya Leta n’ibindi bigo bikomeye, bityo akaba asobanukiwe kandi atahanye umugambi wo kwizigama, ateganiriza kuzagira Kizimya mwoto izaba iteganirijwe aho akorera cyangwa urugo rwe.
Uwitwa Ruzumunsi Patric nawe witabiriye iki gikorwa , yunze mu rya mugenzi we, avuga ko amahugurwa bakesha Urwego rw’Umutekano nka Polisi, yabanyuze kandi ari ingira kamaro, bityo biyemeje kuzayitaho kuko azabarinda byinshi bibi, cyane cyane ibijyanye n’inkongi z’umuriro.
Yagize ati: “Iki gikorwa cyo kuduhugura ku bijyanye no kwirinda tunarwanya inkongi z’umuriro, ni ingira kamaro kuko nungukiyemo byinshi, nkaba nsaba abayateguye gukomeza kwigisha, ku buryo bitarangirira ahangaha, ahubwo n’abatashoboye kuboneka, bategurirwe umunsi wabo, bityo umubare w’abahuguwe ube munini.”

Patric yakomeje avuga ko ubusanzwe bakundaga kubona kizimya mwoto mu bigo bikomeye, birimo: Amabanki; Amahoteli; Ibigo bya Leta; Za Motel; Mu masoko n’insengero, icyo bikoresho bakakibona batazi akamaro kacyo, batanazi no kugikoresha.
Asoza, yiyemeje kujya guhugura abaturanyi be, abasobanurira ibyo yahuguwe mo kandi yiteguye kugira icyo akora, igihe cyose mu Mudugudu atuyemo havuka inkongi y’umuriro.


Yateguwe na Théogène HABUMUREMYI
