Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien

September 30, 2026

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien
  • Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe
  • MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée
  • MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana
  • AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye
  • MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze
  • Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina
  • MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » IBIDASANZWE KU MURYANGO W’ABAKONO
Umuco

IBIDASANZWE KU MURYANGO W’ABAKONO

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 2, 2026Updated:July 2, 202647 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

U Rwanda kuri ubu rugizwe n’ibicumbi bikuru by’imiryango itatu; Imiryango migari 26 n’inzu z’imiryango zisaga 206. Mu miryango migari rufite harimo uw’abakono batangiye kurema umuryango guhera mu 1120.

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu avuga ko izina ry’abakono risobanura “Abanyamaboko”, bakaba bakomoka kuri Mukono na Ntandayera ya Mututsi wa Gihanga.

Mu mateka y’u Rwanda rwo hambere abakono bari bafite inshingano zo kuba ababyarabami no kuvamo Abagabekazi b’Ingoma y’u Rwanda. Mbere yo kwirema nk’umuryango w’abakono, babarizwaga mu gicumbi gikuru cy’imiryango y’Abanyiginya mu Rwanda.

Basangira isano n’indi miryango migari icumi ikomoka mu gicumbi gikuru cy’imiryango y’Abanyiginya irimo: Abanyiginya; Abega; Abashambo; Abahondogo; Abatsobe; Abashingo; Abacyaba; Abaha n’Abakono.

Mbere y’uko u Rwanda ruba igihugu kimwe, buri muryango mugari wagiraga igihugu cyawo n’ingoma ngabe ariko Abakono bo nta ngoma bagiraga mu Rwanda, nta n’igihugu bagiraga.

Gakondo yabo y’inkomoko ni kimwe n’y’abandi basangiye igicumbi gikuru cy’Abanyiginya, aho yari i Rutunga rwa Gasabo.

Aho bamariye guhabwa umurage wo kuba Ababyarabami b’ingoma y’u Rwanda, ni bwo bahanze gakondo yabo nshya, bayishyira ku musozi wa Nyamweru wo mu Kagali ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge.

Mu mateka y’u Rwanda abakono bagiye batura cyane cyane mu ngoma ya Kibali yatwarwaga n’Abega, no mu bihugu by’Amajyaruguru y’Iburengerazuba hafi y’ibirunga bya Kalisimbi nko mu Bigogwe, Rwankeri no mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Tanzania mu ngoma z’u Buha n’u Bushubi, Bugufi no mu Burundi.

Nk’abakono bo mu Bigogwe, bakomotse ku nzu y’Abagilimana barangajwe imbere na Mugabo wa Mugabo wa Rugeramanywa ya Runyoni rwa Ngabo za Fati ya Mucocori bo mu nzu y’Abanyiginya b’Abacocori.

Ubwo bageraga ku musozi wa Gasharu ku ngoma y’umwami Mibambwe Gisanura ahasaga mu wa 1609, ni bwo batangiye kuhatura. Kubera ubuhanga n’ubuhangange bari bafite mu gutega imitego yitwaga Urugogwe, ni bwo bahereyeho babita Abagogwe n’uwo musozi batuyeho uhindura izina ureka kwitwa Gasharu witwa Bigogwe.

Abandi bibumbiye mu miryango y’Abagogogwe, usanga n’ubundi ari abafitanye isano n’Abakono b’Abagilimana n’Abanyiginya b’Abacocori.

N’ubwo bafite inkomoko mu Rwanda, ariko bagiye barema n’izindi gakondo zabo mu bihugu bituranyi by’u Rwanda. Nko mu bihe bitandukanye batuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Teritwari ya Masisi, aho baturanye na babyara babo b’Abagunga bakomoka kuri Mugunga wa Ndahiro Cyamatare, wahanze gakondo ye ikimwitirirwa na n’ubu, iri aho bita i Mugunga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abakono babyaye abamikazi n’abagabekazi b’u Rwanda nka Nyanguge za Sagashya, nyina wa Kigeli Mukobanya; Umugabekazi Nyabacuzi ba Kibogora, wari nyina wa Ruganzu Ndoli; Nyamarembo ya Majinya wari nyina wa Yuhi Mazimpaka n’Umugabekazi Murorunkwere wa Mitali wari nyina wa Kigeli Rwabugili ndetse na Nyiraburunga bwa Nzirumbanje wari nyina wa Mibambwe Rutalindwa n’ubwo yapfuye ataraba we.

Abakono b’Abagilimana; Abanyiginya b’Abacocoli kimwe n’abandi basangiye Ubugogwe, nibo baremye imibyinire yabo yiswe ikinyemera, iza isanga  indi: Nk’Umwenezo; Ikinimba; Umudiho; Umuhamirizo w’intore; Umushagiriro n’iyindi.

Abakono ni inzu y’umuryango yagize uruhare runini mu kubaka u Rwanda mu myaka yo hambere

NTA MUCO NTA GAKONDO!

Karibumedia            Cfr igihe

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Ijwi ry’Umuturage rigomba kwivugira mu kurengera Umuco n’Ibidukikije hagamijwe Iterambere rirambye

August 29, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

MUSANZE: Ikigo “RED ROCKS”, cyaganuje abaturanyi bacyo n’abanyamahanga karahava

August 8, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,900 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,647 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,163 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,069 Views

MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien

By MANIRAGUHA LadisilasSeptember 30, 20260

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu tugari n’imidugudu igize Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze basabwe…

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien

September 30, 2026

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.