Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100
  • Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi
  • RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2
  • KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni
  • GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi
  • Mu Burundi: Ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri butaboneka
  • U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli
  • Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Ibintu bine Perezida Paul Kagame yatoje abasirikare/ Gen. Fred Ibingira
Politike

Ibintu bine Perezida Paul Kagame yatoje abasirikare/ Gen. Fred Ibingira

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJune 30, 20268 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Ibingira yabwiye abari bitabiriye ibiganiro ku mateka y’u Rwanda, ni ibiganiro byateguwe n’umuryango Unity Club: Ko hari ibintu abantu bita bito Perezida Paul Kagame yabatoje nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, bikaba byarabagiriye umumaro ukomeye.

Ibingira, yavuze ko urugamba rukirangira yabaye umwe mu bayobozi b’ingabo bihutiye guhita barongora, maze abona rwose n’intwererano zitabarika.

Agira ati: “Muri gahunda byari biteganyijwe ko tugomba gukata cake ndetse tukanaturitsa shampanye. Nari natwererewe amakarito mirongo ine ya Shampanye yatanzwe n’abantwerereye baturutse i Burundi. Abo kandi bari banzaniye amakaziye ya Amstel arenga magana atatu.”

Icyo gihe, Perezida Kagame ngo yarabimenye, maze arabaza ati: “Ariko numvise ko muri mwe ngo hari abatangiye kurongora. Ibyo ni byo, nimurongore mubyare. Icyakora rero, yabajije ikibazo ati: “Hanyuma se, ngo mukata na za cake, mugaturitsa na shamanye? Ibyo se ko bikora abishimye, ubu murashaka kuvuga ko mwishimye?”

Icyo gihe rero, Ibingira nawe avuga uko ibyo gukata cake no gufungura za shampanye mu by’ukuri ntabyo yari azi.

Ubwo rero, biriya bintu byose Perezida Kagame yasabye Sam Kaka wari umugaba mukuru w’Ingabo ko babijyana bikajya byakira abashyitsi. Ibingira ati: “uyu muco warakwiriye, n’ubu mbona abaherwe bakoresha ubukwe bakinywera za fanta.”

Ikindi Perezida Kagame yakoze mu gisirikare, Ibingira agira ati: “Yadukuye mu nzu z’imbohozanyo, mu nzu z’abandi tubasha kwishakamo ibisubizo.”

Ikindi rero ngo abayobozi b’ingabo yabigishije guca bugufi no kudasesagura ngo bakeneye iby’umurengera.

Agira ati: “Ndibuka ndi komanda wa Burigade, icyo gihe twabaga dufite imodoka nka makumyabiri, zimwe ziriho imbunda; Izigenda zidukikije; Izitwara ibyo tunywa ariko ijoro rimwe, adusigira eshatu.”

Avuga ko, kimwe mu bisubizo byiza byaturutse muri icyo cyemezo “Nuko byaturinze impanuka.”

Gen. Fred IBINGIRA, ati “Mu isaranganya, ubutaka nari mfite bwatujweho imiryango 24…”

Ikiyongereye kuri ibi ariko, Gen. Ibingira agisobanura agira ati: “Muribuka vuba aha ubwo Perezida wa Repubulika yashyiragaho gahunda yo gusaranganya ubutaka. Twari dufite ikibazo gikomeye, kandi jye ndi umwe mu bari bafite ubutaka bunini ariko ku butaka nari mfite, hatujweho abandi banyarwanda 24 kandi umuryango wanjye nawo ubaho. Ibyo rero, nta kindi cyabikora, uretse ubuyobozi buzima.”

Karibumedia

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026

Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru

July 10, 2026

GICUMBI: Hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere

July 9, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,698 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,474 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026970 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025854 Views

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 18, 20260

Hirya no hino mu gihugu, Leta ikangurira kandi ikaburira abaturage kureka kunywa inzoga nyinshi “Tunywe…

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni

July 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.