
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru bibutse abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe bazira uko bavutse by’umwihariko abikoreraga.
Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo, kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Rugarama rushyinguyemo imibiri cumi n’irindwi (17) y’abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu ijambo rye ry’ikaze, Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu karere ka Burera, Bwana Mudatsikira Valens yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi anavuga ko kwibuka ari igikorwa kireba buri wese nk’inshingano cyane ko ngo yanasigiye benshi ibikomere.

Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ni Inshingano za buri wese kuko yakomerekeje benshi ku mubiri no ku mutima ndetse inasiga mu gihugu imfubyi; Inshike n’abapfakazi, niyo mpamvu dushimira ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA mu karere ka Burera bwadufashije gutegura iki gikorwa, bityo tukaboneraho kubasaba ko hazabaho kumenya amazina n’urutonde rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi bari abacuruzi, mu gihe nk’iki twibuka tukajya turushaho kubazirikana.”
Mudatsikira yakomeje avuga uruhare rw’abikorera mu karere ka Burera aho yagize ati: “Nagiraga ngo mbabwire ko urugaga rw’abikorera tugira uruhare rutandukanye mu iterambere ry’Akarere ka Burera, aho mu gutegura iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32, abanyamuryango ba PSF bakusanije umusanzu wo kubakira inzu uwacitse ku icumu utishoboye mu rwego rwo rwo kumuremera no kumushyigikira, tukazayibamurikira mu minsi ya vuba kuko igiye kuzura.”
Mu kiganiro cy’amateka yaranze ubutegetsi bubi cyatanzwe na Me Pasitoro Rutikanga Gabriel yagaye Leta mbi yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni amahitamo yacu nk’abanyarwanda cyane ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye umushinga wa Leta mbi zabayeho zishyigikiwe n’abakoloni kuko mbere y’umwaduko w’abazungu abanyarwanda basangiraga akabisi n’agahiye ariko aho abazungu bagereye mu Rwanda baduciyemo ibice; Bazana amoko yandikwa mu ndangamuntu, bityo ivangura ritangira rityo na za Leta mbi ziriha intebe kugeza ubwo Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu 1994, hakicwa abatutsi basaga miliyoni mu minsi ijana gusa.”
Me Pasitoro Rutikanga yakomeje avuga ko iby’ihamurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal atari byo byatumye abatutsi bicwa urw’agasinyaguro kuko ngo na mbere y’aho barishwe.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ntabwo ari impanuka ahubwo ni igikorwa kibi cyateguwe kandi kigashyirwa mu bikorwa na Leta mbi nk’uko byagaragaye ubwo Mbonyumutwa Dominique yakubitirwaga urushyi mu Marangara ya Gitarama, abatutsi bo hirya no hino mu gihugu bagatangira gutotezwa noneho igitero cyo mu 1963 cyagabwe mu Bugarama na Byumba, bigatuma abatutsi bicwa hirya no hino mu gihugu.”
Mu buhamya bwatanzwe na Muhimpundu Thabbia, yavuze inzira y’umusaraba baciyemo kugeza igihe barokowe n’ingabo zari iza RPA ashimira cyane ubutwari bwazo, ineza n’urukundo byaziranze.
Yagize ati: “Twarahizwe, turakubitwa ndetse turara mu bihuru, nyuma twaje kujyanwa mu kigo cya Nkumba hari ingabo za MINUAR ariko ziraturangarana, tuva mu kigo tujya mu masaka ari naho inkotanyi zadusanze zikatujyana mu Kidaho ari naho twageze tukabona ibyo kurya; Tukaryama, ubuzima bukagaruka butyo.”

Muhimpundu yakomeje ashimira izari ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu zikarokora abahigwaga, anashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho yagize ati: “Nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, turashima cyane ingabo zari iza RPA zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame zabohoye igihugu zikatwunamuraho abo bicanyi. Ikindi ni ugushima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ubu ndiho kandi nariyubatse.”
Perezida wa IBUKA mu karere ka Burera Niyonizera Méthode yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yoretse imbaga kubera ubugome yakoranwe, bityo kubibuka akaba ari inshingano ya buri munyarwanda aho yagize ati: “Kwibuka ni inshingano ya buri munyarwanda kuko bituma duha agaciro abatutsi basaga miliyoni bishwe mu minsi 100 bazira uko bavutse.”
Niyonizera yakomeje avuga ko kwibuka uyu munsi ku bikorera bo mu karere ka Burera ari igikorwa cyiza kuko ngo abishwe bagiye batarwaye ari nayo mpamvu tugomba kubunamira, tubasubiza agaciro bambuwe ariko kandi twamagana abahakana Jenoside yakorewe abatutsi n’abayipfobya.

Yagize at: “Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni ugutoneka abayirokotse ahubwo kwibuka biduha umukoro wo kubarwanya, hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri kugira ngo Jenoside itazongera ukundi. Ahubwo uyu, ukatubera n’umwanya wo gushima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye igihugu zigahagarika na Jenoside yakorerwaga abatutsi. Aha twashimira cyane n’urugaga rw’abikorera mu karere ka Burera uburyo rwateye inkunga abarokotse kuko bibakomeza ndetse bikababera n’uburyo bwo kwiyubaka mu rugendo rw’ubudaheranwa.”
Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, Tugengwenayo Théonas yihanganishije imiryango yabuze abayo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bityo agaya abayigizemo uruhare bose.
Yagize ati: “Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, urugaga rw’abikorera twifatanije n’imiryango yabuze abayo ndetse no gufata mu mugongo abarokotse ariko tunagaya abikorera bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi no gutanga inkunga zitandukanye kandi zagize uruhare mu kuyongerera ubukana, ikibasira cyane abikorera kuko abenshi bari abatutsi bakoraga uko bashoboye ngo biteze imbere cyangwa se bibesheho kubera urwango bari bafitiwe mu gihugu kuko nta kazi bashoboraga kubona mu nzego z’abakozi ba Leta.”

Tugengwenayo yakomeje avuga ko nk’abikorera bazakomeza kurinda ibyagezweho kubera ubuyobozi bwiza aho yagize ati: “Nkatwe abikorera, tuzi ko iterambere rirambye rishingiye ku miyoborere myiza, amahoro, umutekano, icyizere ndetse n’ubufatanye.Niyo mpamvu twiyemeje gukomeza kurinda ibyagezweho no kugira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu budaheza, duteza imbere ubucuruzi n’ishoramari byubakiye ku ndangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge.”
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi yari Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madame Mukamana Soline, wihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda by’umwihariko abikoreraga.
Meya Mukamana yasabye abitabiriye iki gikorwa gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, bakirinda kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayipfobya n’abayihakana ahubwo hakimakazwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” nk’isano-muzi ihuza Abanyarwanda bose. Bityo ashimira abikorera bo mu karere ka Burera bateguye iki gikorwa cyiza cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yabakorewe, bishwe bazira uko bavutse.

Yagize ati: “Turashimira abikorera bo mu karere ka Burera uburyo uyu mwaka mwateye inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ariko kandi uyu ukatubera n’umwanya wo gukura amasomo mu mateka y’ubuyobozi bubi kuko iyo bitaba iby’ubuyobozi bubi Jenoside yakorewe abatutsi ntiyari kuba. Niyo mpamvu dushimira ubuyobozi bwiza dufite kuko nibwo nkingi ya byose cyane ko ubu dufite icyizere ko ibyabaye bitazonge ukundi.”
Muri rusange, abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru bamaze gukusanya inkunga ingana na miliyoni magana ane (400.000.000 frw) agomba kwifashishwa mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu gihe, mu minsi ya vuba abikorera bo mu karere ka Burera bazamurikira umuturage wayirikotse wo mu murenge wa Gahunga inzu yubakiwe. Ikindi kandi, abikorera bo mu karere ka Burera bakaba batanze n’inkunga yo kubungabunga urwibutso rwa Rugarama rushyinguyemo imibiri 17.









Yanditswe na SETORA Janvier.
