Author: MANIRAGUHA Ladisilas

Igitekerezo cyo kurengera ibidukikije muri Afurika y’iburasirazuba ku bufatanye hagati ya UWRTC (Uganda Wildlife Research and Training College) na RED ROCKS INITIATIVE, kizaba umusingi cyangwa inkingi ya mwamba mu iterambere ry’abaturage batuye muri ibyo bihugu. Ni amasezerano mashya yashyizweho mu buryo bwambukiranya imipaka mu ntambwe igamije guhindura burundu imicungire yo kurengera ibidukikije mu karere, aho ishuri rikuru ry’Ubushakashatsi n’Amahugurwa ku nyamaswa za Uganda rizwi nka “UWRTC” na “Red Rocks Initiative for Sustainable Development” batangije inzira ndende yo gutegura ejo hazaza heza h’abaturage. Ubu bufatanye bushya buzibanda kuguhindura amateka kubijyanye n’ubushakashatsi bwakorerwaga ku nyamaswa mu buryo bwambukiranya imipaka kuko buzaba ari…

Read More

Hasigaye amasaha make ngo igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2026_ 2027 gitangire, mu kigo cyigenga cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza cya SPES NOVA JUNIOR ACADEMY hasohotse ibaruwa yanditswe ku wa 06/09/2026 imenyesha ababyeyi ko nta buryo buhari bwo kugeza abana babo ku ishuri nk’uko byari bisanzwe. Ibintu byateye bamwe mu babyeyi guhangayika. Ishuri SPES NOVA JUNIOR ACADEMY, riherereye mu murenge wa Gacaca; Akagari ka Gakoro mu mudugudu wa Gahama. Mu ibaruwa twavuze haruguru yagaragaye saa cyenda n’iminota itanu “15:05” ku rubuga ababyeyi bahuriyeho, ivuga ko nta modoka ihari izageza abana ku ishuri kandi ababyeyi barishuye amafaranga y’urugendo. Bityo rero, iki ni ikibazo…

Read More

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo, Shaikha Al Nuwais, kuri uyu wa 03/09/1/2026 yasuye ikigo cy’Ubukererugendo bushingiye ku muco (Red Rocks Initiative) maze akora agashya yifatanya n’abakaraza mu gushimisha abari mu birori byo gusoza Iserukiramuco ryari rimaze icyumweru rikorerwa muri iki kigo. Uyu munyamabanga mukuru yasuye iki kigo cya Red Rocks Initiative kuya 03/09/2026 mbere yuko yitabira umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi wagombaga kuba ku munsi ukurikiyeho ni ukuvuga kuya 04/09/2026. Asoza iri serukiramuco yaraherekejwe n’abandi banyamahanga batandukanye bo ku migabane itandukanye y’Isi by’umwihariko ab’uruhu rwera bazwi nk’abazungu n’abirabura baturutse mu bihugu bya Kenya; Kongo; Uganda n’ahandi muri Afurika. Akigera…

Read More

Ubwo yasozaga ku mugaragaro imurikagurisha ryaberaga mu ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri Stade Ubworoherane mu karere ka Musanze. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye abikorera kunoza ibyo bakora kandi byujuje ubuziranenge. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 02/09/2026 aho abitabiriye iri murikagurisha bashimiwe uburyo bamuritse ibyo bakora, serivisi nziza batanze ndetse n’uburyo basangije ibitekerezo abaturage mu byo bakora nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien mu ijambo rye ry’ikaze aho yagize ati: “Akarere ka Musanze karashimira buri wese witabiriye iri murikagurisha kuko abaturage ba Musanze baryigiyemo byinshi kuko hari byinshi babonye bikorerwa ahandi mu gihugu ndetse no…

Read More

Kuri iki cyumweru tariki ya 30/08/2026, ku nshuro ya kabiri ishuri Morning Star Academy riherereye mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga ahitwa KANYIRAREBE ryakoze ibirori “Graduation” ku bana24 basoje icyiciro cy’amashuri y’inshuke. Ibirori byari bigizwe n’ibice bitatu, aribyo: 1. Akarasisi “Parade”; 2. Imikino y’abana n’ibiganiro; 3. Gutanga impamyabumenyi “Certificate” n’ubusabane. Ibirori byabimburiwe  n’akarasisi “Parade” kakereje abagenzi, batangiriye ku kigo cy’ishuri berekeza mu murenge wa Rugarama mu birometero bibiri(2km) uvuye ku ishuri bagarukira ahitwa Gitesani; Bahindukiye, basoreza akarasisi muri Centre ya KANYIRAREBE. Ibirori byakomereje ku kibuga cy’ishuri kugeza birangiye. Ibi birori byitabiriwe n’abana; Ababyeyi; Abarimu; Inshuti n’abaturanyi b’ishuri, Umuyobozi…

Read More

Kuwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, tariki ya 29/08/2026 mu karere ka Burera; Umurenge wa Gahunga naho hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa 08/2026. Hatemwe ibiti byo gutinda ikiraro cya Kangoma, gihuriweho n’imidugudu ibiri ariyo: Umudugudu wa Mubibi; Akagari ka Nyangwe n’Umudugudu wa Songa mu kagari ka Kidakama. Hasanwe n’umuhanda uva Centre ya Gahunga werekeza mu Kinigi ho mu karere ka Musanze, ni umuhanda wangijwe n’amazi aho batinze amabuye ku mpande zangiritse mu bugari bwawo. Nk’uko tubizi umuganda ugizwe n’ibice bibiri by’ingenzi, aribyo: Igice cy’amaboko; Ubutumwa butangwa mu gusoza igikorwa cy’amaboko ariko tutibagiwe itegurwa ryawo, Ni umuganda witabiriwe n’abaturage bo mu tugari…

Read More

Mu rwego rwo kurengera umuco w’abanyarwanda no kurengera ibidukikije ndetse no guha agaciro ubukerarugendo, ikigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco kizwi nka “Red Rocks” cyateguye iserukiramuco rizahuzwa n’umuhango wo kwita izina 2026 abana b’ingangi mu nsanganyamatsiko igira iti: “Ijwi ry’umuturage rigomba kwivugira mu kurengera umuco n’ibidukikije.” Ni iserukiramuco rizibanda ku muco gakondo haba ku biribwa; Ibinyobwa; iImyambarire; guhanga ibikoresho gakondo; Indirimbo n’imbyino ndetse n’imwe mu mihango; Imigenzo n’imiziririzo byakorwaga igihe cyo guterura umwana, kwita izina no kurya ubunnyano. Mu ijambo ry’ikaze, Umuhuzabikorwa wa Red Rocks, Muhinda Charles yavuze impamvu nyamukuru y’iri serukiramuco n’ibizibandwaho. Yagize ati: “Iri serukiramuco rizahuza abaturage, bamurika ibyo…

Read More

Imihigo yo kwegukana ibikombe ku makipe y’Akarere ka Musanze n’aya karere ka Rubavu irakomeje aho kuri uyu wa kane, tariki ya 27/08/2026 ikipe y’abagore n’iy’abagabo z’Akarere ka Musanze ziracakirana n’iz’Akarere ka Rubavu. Ni imikino iza kubera ku kibuga cya Tony Ground ku Musanze, aho ikipe y’Abagore ba Musanze izwi nk'”Inyangakugoma za Musanze” iracakirana n’iy’Akarere ka Rubavu izwi nk’ “Inganji za Rubavu.” Mu gihe iy’Abagabo ya Musanze nayo izwi nk’Inyangakugoma za Musanze” nayo icakirana n’Inganji za Rubavu. Iyi mikino iratangira ku isaha ya saa Saba zuzuye z’amanywa (13h00), aho ikipe y’Abagore ya Musanze izwi nk'”Inyangakugoma za Musanze” iraba icakirana n’ iy’Abagore…

Read More

Ubuyobozi bw’Ishuri ritanga uburezi mpuzamahanga bwa Excel Schools, buramenyesha ababyeyi bose bifuza ko abana babo bafashwa kumenya impano zabo n’icyo baremewe n’Uwiteka Imana bituma bagira ikinyabupfura mu byo bakora kugira ngo bagere ku ntego, bahabwa uburezi butuma baba mpuzamahanga ko bazana abana babo muri Excel Schools ifite amashuri y’inshuke n’abanza n’ayisumbuye. Mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye n’umuyobozi wa Excel Schools Bwana RULINDA Nathan yasabye ababyeyi kumenya guhitamo ikigo cyiza gitanga uburezi mpuzamahanga, asaba ko abashaka gutegurira abana babo kuzabona amahirwe yo kujya kwiga mu bigo batandukanye ko bazana abana babo muri Excel Schools kubera ko umunyeshuri uhavuye ajya mu bindi bigo…

Read More

Hagati y’Akarere ka Burera na Rubavu haravugwa urunturuntu cyangwa se bombori bombori hagati ya two bitewe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje utu turere twombi, mu rwego rwo kwitegura umuhango wo kwita amazina abana b’Ingagi uteganijwe kuya 04/09/2026. Ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe SACOLA, rigahuza uturere tune(4) dukora kuri Pariki y’Igihugu y’ibirunga ari two Burera; Musanze; Nyabihu na Rubavu, imikino ikabera ku kibuga kiri mu murenge wa Kinigi,bityo muri tombora, ikipe y’Akarere ka Burera itombora guhura b’ikipe y’Akarere ka Rubavu naho iy’Akarere ka Musanze igahura n’iy’Akarere ka Nyabihu. Wakwibaza ngo iyo Bombori bombori iraterwa n’iki? Nta kindi uretse kutubahiriza amabwiriza yashyizweho n’abateguye iri…

Read More