Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100
  • Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi
  • RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2
  • KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni
  • GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi
  • Mu Burundi: Ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri butaboneka
  • U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli
  • Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Mu murenge wa Rwaza, Rwiyemezamirimo yigabije umutungo wa Rubanda_ rugufi
Politike

MUSANZE: Mu murenge wa Rwaza, Rwiyemezamirimo yigabije umutungo wa Rubanda_ rugufi

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJune 14, 2026Updated:June 15, 2026364 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Umurenge wa Rwaza, Akagari ka Nyarubuye mu mudugudu wa Bukoro, ho mu karere ka Musanze haravugwa akarengane ku baturage bitewe na Company ya ABC Multipurpose Ltd icukura ibumba ryo kubakisha no kubumbamo amatafari mu buryo butemewe. Rwiyemezamirimo yafashe amasambu y’abaturage ku gahato azanamo imashini arahingagura, yangiza imitungo bamwe abasiga mu manegeka.

Rwiyemezamirimo yabikoze ubuyobozi bw’umurenge burebera, atuma bikekwa ko waba ari “Umugambi mubisha wa NDUMUJURA!” Uyu mugambi twakunze kuwugarukaho muri Karibumedia.

Umunyamakuru wa Karibumedia yamenye iby’iki kibazo asura kariya gace, maze iganira n’abaturage bagera ku munane (8), abo barimo: “Habimana Jean Paul; Mutabazi Emmanuel; Nkurunziza Jérôme; Maniragaba Gervais; Iyamuremye Immaculée; Nyiramana Christine; Iradukunda Jean de Dieu; Mutuyimana Béatha na Twagirayezu Valens.”, badutangariza akababaro kabo ndetse babwira umunyamakuru ko babona harimo ukuboko kwa Gitifu w’umurenge, aho bamutakambiye akabuka inabi ababwira ko ataha agaciro ibyo bamubwira kubera ko Rwiyemezamirimo asora ariko bo akaba ntacyo binjiza muri Leta.

Umuturage yagize ati: “Inshuro nyinshi twegereye ubuyobozi buratwirengagiza, rimwe twitabaza umuyobozi w’Akarere ka Musanze ahamagara Gitifu amusaba kutwumva no gukemu ikibazo cyacu. Twageze imbere ya Gitifu, aradushihura atubwira ko Meya atamurusha ububasha mu murenge we ahubwo adutegeka kwicarana na Rwiyemezamirimo tukumvikana akaduha ingurane.”

Uyu muturage yakomeje agira ati: “Wabonaga ari igitutu n’agahato kuko ari Gitifu na Rwiyemezamirimo, aho twari twicaye kwari ukutubwira nabi ko utazemera ashobora no gutwarwa mu kigo cy’inzererezi ‘Transit center ya Kinigi’.”

Aba baturage ibyabo ubona bibabaje kandi bitumvikana kuko no mu mafaranga bumvikanye na Rwiyemezamirimo yose ntibayahawe.

Undi muturage yagize ati: “Twumvikanye miriyoni ebyiri n’ibihumbi magana atandatu ‘2,600,000frs’, yampaye miriyoni na magana atandatu gusa ‘1,600,000frs’ andi ntayo yampaye kandi hashize igihe.”

Akomeza agira ati: “Ubu ntaho mfite nakinga umusaya, yanshize mu manegeka k’uburyo ayo mafaranga yampaye ntacyo yamariye kuko ntaho nari kuyerekezanya kandi kugeza ubu ibibanza birahenze ndetse n’ibikoresho byarahenze. Igiti cyaguraga igihumbi ‘1 000frs’, ubu kiragura ibihumbi bitanu ‘5 000frs’. Mbese urebye ni Gitifu uduhagamye, aho kuturengera nk’abaturage ayobora”.

Umutungo w’umuntu ni ntavogerwa!

Nshingiye ku ngingo ya 29 y’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo ku wa 04/06/2013 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, bivugwa ko “Umutungo w’umuntu ari ntavogerwa.”

Biri mu nshingano z’Ubuyobozi gufasha umuturage nk’uko biteganywa n’ingingo ya 13 y’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015, aho bivugwa ko “… Umuntu ari Umunyagitinyiro kandi ari Intahungananywa…. Leta ifite inshingano zo kumwubaha; Kumurinda no kumwubahisha.

Umunyamakuru yabajije abaturage icyifuzo, bamusobanurira ko bifuza ko ayo masezerano yasubirwamo cyangwa agaseswa, Rwiyemezamirimo akaryozwa imitungo yabo yangirije kuko amasezerano yakozwe ku gitugu ndetse hari n’abatarayagiranye nawe.

Rwiyemezamirimo ashaka indonke mu mitungo y’abaturage.

Umunyamakuru wa Karibumedia yaganiriye n’abaturage benshi, ikigaragara ni uko uriya Rwiyemezamirimo yagiye mu mitungo yabo atarabishura. Ikindi cyagaragaye n’ibaruwa Umuyobozi w’Akarera ka Musanze yandikiye Rwiyemezamirimo amuhagarika kongera gucukura muri kiriya kinombe kuko abikora binyuranije n’amategeko ndetse no mu buryo bushira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Ubwo twakoraga iyi nkuru twamenye ko Rwiyemezamirimo ari mu maboko ataraye kubera umukozi waguye muri icyo kinombe ku wa 06/06/2026, ubu afitwe na RIB/ Sitation ya Muhoza ahazwi nko muri Groupement.

Ubuyobozi bubivugaho iki?

Ibi bibaye mu gihe Meya NSENGIMANA Claudien, ku wa 25/05/2026 yari yandikiye Rwiyemezamirimo ibaruwa imuhagarika gucukura by’agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa ndetse Meya amenyesha inzego bireba, harimo na Gitifu w’Umurenge wa Rwaza nk’uko byagaragaye mu bugenzuzi bwakozwe ku wa 06/05/2026. Mu byo atujuje, harimo: Kwangiza imitungo y’abaturage; Kubashira mu manegeka; Gukora mu buryo bushira ubuzima bw’abakozi mu kaga; Kwangiza ibidikikije n’ibindi… Ibintu bigaragara ko Gitifu atigeze aha agaciro ibaruwa Meya yanditse.

Ni ukubera iki Umuyobozi w’Umurenge wa Rwaza, atumva ikibazo cy’abaturage?

NKURUNZIZA Faustin, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza. Umunyamakuru wa Karibumedia yagerageje kuvugana nawe ariko nta makuru yuzuye yamuhaye. Mu butumwa bugufi yamuhaye, byagaragaye nabwo ko ashaka gushira iterabwoba ku munyamakuru.

Gitifu aratwandikira ati: “Kereka niba harikindi ugamije mu nyungu zawe bwite, ariko ibyo nasobanuye muri audio niko biri kndi uretse n’abo baguhamagaye, twebwe dushinzwe abaturage bose tubereye abayobozi,
Ntabwo kuba umunyamakuru biguha ububasha bwo kumpa amabwiriza no gushira iterabwoba ku bayobozi !!

Nizere ko bitazongera !”

Arongera aratwandika agira ati: “Ok, twubahane buriwese mu nshingano ze kndi ntiwabuza umuturage kugaragaza amarangamutima ye, ariko ntabwo gushira umuturage ku isonga ntibisobanuye kwirengagiza amategeko !

Mugire amahoro”

Urajya/ Urihisha he mujura!?

Muri Karibumedia tumaze igihe tuvuga “Umugambi mubisha wa NDUMUJURA”, uyu akaba ari Umugambi wimakazwa cyane n’abifiye ubushobozi n’abihaye ububasha barengereye itegeko. Hamwe n’ibi byose, igihe tugifite abayobozi batumva ikibazo cy’umuturage intero ntizaba ngo “Umuturage ku Isonga”, ahubwo hazavugwa ngo: “Umuturage ku musonga”. Abaturage bo muri uriya murenge wa Rwaza, cyane hariya hari kiriya kinombe ni abo gusurwa bagahumurizwa kuko bari mu kaga.

Nshingiye ku ngingo ya 22 y’itegeko Nº 18/2007 ryo ku wa 19/04/2007, ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, aho bivugwa ko: “Agaciro k’ubutaka n’ibikorwa biriho byimurwa kubera impamvu z’inyungu rusange bibarwa hakurikijwe ingano; Imiterere n’igiciro kiri ku isoko.”

Nshingiye ku ngingo ya 24 y’Itegeko ryavuzwe haruguru, iteganya ko uwimurwa agomba kwishirwa mu mezi atatu mbere y’uko umutungo we n’ibiwuriho bifatwa nk’inyungu rusange.

Muri iyi Company kandi ngo hari uwitwa MANIZABAYO Emmanuel agenda uvuga ko bakorana na ba KIBAMBA, uyu akaba ariwe ufatwa nka nyirayo. Turi mu gihugu kigendera ku mategeko, turibaza ngo “Uwo muntu ninde uzabamba abaturage kubera guharanira uburenganzira bwabo ku mitungo yabo bwite!??” Imitungo yigabijwe n’abantu ku bw’indonke zabo. Ntawe, nta nubaho! Umugambi mubisha wa NDUMUJURA wamenyekanye, hamwe na Karibumedia tuvuge tuti: “Urajya/ Urihisha he mujura!? Dutegereze ibirakurikiraho.

Karibumedia

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026

Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru

July 10, 2026

GICUMBI: Hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere

July 9, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,699 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,474 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026970 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025854 Views

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 18, 20260

Hirya no hino mu gihugu, Leta ikangurira kandi ikaburira abaturage kureka kunywa inzoga nyinshi “Tunywe…

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni

July 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.