Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.
- Ku Isi Hari Intambara n’Amakimbirane Bigera Kuri 65
- AMAJYARUGURU: Imurikagurisha si ukwerekana ibicuruzwa gusa, ahubwo ni ugusangira amakuru/ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
- Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
- MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
- BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
- MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
- MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
- Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
Author: MANIRAGUHA Ladisilas
Hirya no hino mu gihugu hari ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi kubera ivugururwa ry’inganda n’imiyoboro y’amazi, ni mu rwego rwo kongerera ubushobozi inganda z’amazi kubera ubwiyongere bw’abaturage na Gahunda Igihugu cyihaye yo kugeza ku banyarwanda bose amazi meza bitarenze umwaka wa 2030. Uburyo bugeza amazi meza ku baturage b’Akarere ka Burera “Système d’Alimentation en Eau Potable”, by’umwihariko ahahoze ari Akarere ka BUKAMBA. Ubu hitwa agace k’amakoro, aha kera bavugaga ko ari mu Bukamba buguma amazi. Akarere ka Burera kagizwe n’imirenge cumi n’itandatu, harimo imirenge itanu ibarwa nk’imirenge yo mu gace k’amakoro. Tugiye kuvuga ku baturage bo muri iyi mirenge y’amakoro “Gahunga; Rugarama;…
Urupfu rwa Colonel Ruterera, wari ufungiye muri gereza ya Ndolo i Kinshasa rukomeje guteza agahinda no gukurura impaka mu Banyamulenge ndetse no mu bantu bakurikiranira hafi ibibazo bya politiki n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu butumwa yanditse agashyikiriza Minembwe Capital News, Captain Ndinzabera Mayunga, umwe mu basirikare ba MRDP_ Twirwaneho iyobowe na General Charles Sematama uzwi ku izina rya Intare Batinya, yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Colonel Ruterera. Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera ndetse n’Abanyamulenge bose muri rusange. Yagize ati: «“Ndagusuhuje Bwana munyamakuru wa Minembwe Capital News. Twumvise amakuru y’inshamugongo avuga ko Colonel Ruterera yitabye Imana. Aya…
Hirya no hino mu gihugu, Leta ikangurira kandi ikaburira abaturage kureka kunywa inzoga nyinshi “Tunywe Less”; Gukoresha ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Inzoga zangiza ubwonko; Umwijima; Amagufwa kandi zongera ibyago bya kanseri ndetse no mu rugero ruto, zishobora gutera ububata (addiction) no kugabanya ubushobozi bwo kwibuka. Mu binyamakuru bitandukanye mwasomye inkuru z’umubare w’abaturage bagiye biranguzwa n’ibiryo n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, aha Karibumedia tugiye kubagaragariza ububi bw’inzoga nyinshi mu mubiri w’umuntu: 1. Ubwonko: Zihungabanya imikorere y’imitsi y’ubwonko, bigatera gusinda; Kwibagirwa no kugabanya ubushobozi bwo kwiga no gufata ibyemezo. Kunywa kenshi bishobora gutera uburwayi bw’ubwonko ndetse no kuba umuntu yatakaza ubwenge; 2. Umwijima: Umwijima…
Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yataye muri yombi umwarimu w’imyaka 35 wo mu karere ka Gakenke, ukekwaho kwiba amatungo magufi arimo ihene n’intama. Ibi byabereye mu kagari ka Buheta mu Mudugudu wa Karambi ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026. Amakuru Umunyamakuru wa Karibumedia yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Bwana Kabera Jean Paul avuga ko uyu mwarimu yari asanzwe yigisha mu Rwunge rw’amashuri wa (GS) Kamubuga. yatawe muri yombi ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Umurenge; Akagari; DASSO n’irondo ry’umwuga, nyuma y’aho abaturage batanze amakuru ko akorana n’abajura biba amatungo magufi akabagirwa iwe bagatwara inyama hirya no hino mu karere ka…
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo yataye muri yombi abantu 17, barimo abaremye itsinda ry’aba_ Gang ndetse na ‘Wrong Turn’ bakurikiranyweho uruhare mu kwica abantu babiri. Tariki 12 Nyakanga 2026, ni bwo abaturage batabaje inzego z’Ibanze n’iz’Umutekano bavuga ko hari abagabo babiri bishwe n’itsinda ry’ibihazi bikora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, biyise amazina arimo ‘Jenerali’; Wrong turn n’aba ‘Gang’. Iryo tsinda ryagiye ahitwa ku Marembo mu Murenge wa Murambi rifata abaturage babiri ribashorera ribakubita, baza kuboneka mu murenge wa Cyinzuzi bapfuye. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakungi yatangaje ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko imihanda yinjira mu mujyi wa Karongi igiye gushyirwaho ibihangano nyabugeni, bigaragaza umwihariko w’aka karere kari mu mutima w’Intara y’Iburengerazuba. Ibyo bihangano ni monument eshatu: Imwe izashyirwa mu isantere ya Rubengera; Iya kabiri ishyirwe mu marembo y’Umujyi wa Karongi uturutse i Rubengera naho iya gatatu ishyirwe muri rond_ point y’imbere y’Ibitaro bya Kibuye. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko bamaze umwaka bashaka abafatanyabikorwa bazafatanya n’akarere kubaka ibi bihangano nyabugeni. Ati: “Izi monuments zizajya kuri rond_ point eshatu dufite. Ni ukureba ngo uzazibona azazihuza ate n’isura y’akarere. Ibyo twarabirangije. Ebyiri twamaze kubona abazidukorera. Turi…
Mu karere ka Gicumbi hasojwe imurikabikorwa n’imurikagurisha ryari rimaze iminsi itatu ritangiye, gusa abaryitabiriye bashimangira ko nubwo habayeho igihe cy’ izuba rikabije bitigeze bikoma mu nkokora imishinga yabo. Babigarutseho kuri uyu wa 10 Nyakanga 2026, ubwo hasozwaga ku mugaragaro iri murikabikorwa ryari ryatangijwe ku wa 08 Nyakanga 2026, rikabera mu Karere ka Gicumbi ho mu Murenge wa Byumba. Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’akarere basaga 100, aho benshi muribo bagaragaje imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bagezeho biteza imbere, gusa hari n’abakora imyuga itandukanye bari bishimiye kumurika ibyo bagezeho babifashijwemo n’abaterankunga babo. Ngendahimana Claude uri mubitabiriye iri murikabikorwa, yatangarije Karibumedia ko haba abamuritse ibikomoka…
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko ari ubwato bwa patrouille, bukoreshwa mu kurinda imipaka yo mu Kiyaga cya Tanganyika ndetse no guherekeza ubwato buzwi nka Kagajo na Mushara, bukoresha mu kwambutsa abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare bajya muri RDC. Aya makuru akomeza avuga ko ubwo bwato bwaburiwe irengero, mu gihe bwari bugiye gufata abasirikare bakomerekeye ku rugamba ndetse n’imirambo y’abaguye mu mirwano yabereye i Minembwe na Point Zéro muri RDC. Nk’uko ayo makuru abivuga, mu mpera z’icyumweru gishize ingabo z’u Burundi zaba zaratakaje ibirindiro byose zari zifite muri Minembwe na Point Zéro. Gusa rero ngo haracyari batayo ya TAFOC 33…
Guverinoma y’u Rwanda imaze gushora agera kuri miliyari 48 Frw muri gahunda yo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli binyuze muri nkunganire yatanzwe kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena 2026. Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ku wa Kane tariki 9 Nyakanga 2026. Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rugerwaho n’ingaruka z’ibibazo bitandukanye zirimo izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga. Mu rwego rwo guhangana n’izi ngaruka no gukomeza ubudahangarwa bw’ubukungu, Guverinoma yakomeje gushyira…
Brigade ya 507 y’ Ingabo z’u Rwanda, zirwanira ku butaka yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye. Ni amahugurwa yagenewe Ingabo zirwanira ku butaka, yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo. Aya mahugurwa yari agamije kongerera abasirikare ubumenyi; Ubuhanga n’ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano z’Ingabo z’u Rwanda. Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga wari uhagarariye umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame. Gen. Mubarakh yashimiye abarangije amahugurwa kubera ubwitange n’imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe cyose…
