Author: MANIRAGUHA Ladisilas

U Rwanda kuri ubu rugizwe n’ibicumbi bikuru by’imiryango itatu; Imiryango migari 26 n’inzu z’imiryango zisaga 206. Mu miryango migari rufite harimo uw’abakono batangiye kurema umuryango guhera mu 1120. Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu avuga ko izina ry’abakono risobanura “Abanyamaboko”, bakaba bakomoka kuri Mukono na Ntandayera ya Mututsi wa Gihanga. Mu mateka y’u Rwanda rwo hambere abakono bari bafite inshingano zo kuba ababyarabami no kuvamo Abagabekazi b’Ingoma y’u Rwanda. Mbere yo kwirema nk’umuryango w’abakono, babarizwaga mu gicumbi gikuru cy’imiryango y’Abanyiginya mu Rwanda. Basangira isano n’indi miryango migari icumi ikomoka mu gicumbi gikuru cy’imiryango y’Abanyiginya irimo: Abanyiginya; Abega; Abashambo; Abahondogo; Abatsobe; Abashingo;…

Read More

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi cyabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ku murenge wa Kinigi rwerekeza ku rwibutso rwa Kinigi, hagakurikiraho umunota umwe wo kwibuka, kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kinigi, rushyinguyemo imibiri isaga 166 y’abatutsi bishwe mu 1994 mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bazira uko baremwe. Mu ijambo ry’ikaze rwavuzwe n’uhagarariye Singita Hotel, NGONI MTIZWA yashimiye abaturage n’abafatanyabikorwa bajyana mu mihigo no kubashimira uburyo batinubira gusura no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Yagize ati: “SINGITA ntabwo ireba ibidukikije no kwita ku bucuruzi (Business), akazi gusa ahubwo tugomba…

Read More

Ibingira yabwiye abari bitabiriye ibiganiro ku mateka y’u Rwanda, ni ibiganiro byateguwe n’umuryango Unity Club: Ko hari ibintu abantu bita bito Perezida Paul Kagame yabatoje nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, bikaba byarabagiriye umumaro ukomeye. Ibingira, yavuze ko urugamba rukirangira yabaye umwe mu bayobozi b’ingabo bihutiye guhita barongora, maze abona rwose n’intwererano zitabarika. Agira ati: “Muri gahunda byari biteganyijwe ko tugomba gukata cake ndetse tukanaturitsa shampanye. Nari natwererewe amakarito mirongo ine ya Shampanye yatanzwe n’abantwerereye baturutse i Burundi. Abo kandi bari banzaniye amakaziye ya Amstel arenga magana atatu.” Icyo gihe, Perezida Kagame ngo yarabimenye, maze arabaza ati:…

Read More

Abaturage bo mu Turere twa Gasabo na Rulindo barishimira ko umuhanda Nyacyonga_ Mukoto bemerewe na Perezida Kagame watangiye gushyirwamo kaburimbo bagaragaza ko bizoroshya ubuhahirane hagati y’utu turere. Mu mwaka wa 2014 ni bwo Perezida Kagame yasezeranyije abaturage bo mu Karere ka Rulindo na Gasabo gushyira kaburimbo mu muhanda Nyacyonga_ Mukoto, kuri ubu ibikorwa byo kuyishyiramo bikaba birimbanyije. Abaturage batuye muri ibi bice barishimira ko imvugo yabaye ingiro, bagaragaza ko mu gihe uyu muhanda uzaba wuzuye uzaba igisuzizo kirambye ku bibazo birimo: iby’ingendo n’ubuhahirane ndetse bemeza ko bizazamura iterambere ryabo. Abakorera ingendo muri uyu muhanda bavuga ko bagorwaga no gutega bajya…

Read More

Abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party) bo mu ntara y’Amajyaruguru biyemeje gukorera ishyaka batizigama kugira ngo biyubakire igihugu mu ingengabitekerezo y’Ishyaka rya bo ariyo guharanira demokarasi, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ni intego bihaye ubwo bari mu nteko rusange y’abarwanashyaka bo mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, ikaba yateranye kuri iki cyumweru, tariki ya 28/06/2026 igateranira mu karere ka Musanze. Bimwe mu biganiro byatanzwe na bamwe mu bayobozi bakuru aribo Hon Mugisha Alexis, Madame Mukeshimana Athanasie, Mwiseneza Jean Marie ndetse na Perezida w’Ishyaka Hon. Dr.Frank Habineza, bagarutse ku ntego z’ishyaka zirimo gukomeza…

Read More

Ubwo bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 , abaturage n’abafatanyabikorwa bo mu kagari ka Ruhengeri; Umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze baremeye bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo gufatanya kwibuka biyubaka. Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi cyabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ku Itorero rya “Restauration Church” rwerekeza ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze hazwi nk’ahahoze Urukiko rw’ Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel de Ruhengeri), hakurikiyeho umunota umwe wo kwibuka; Kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze, rushyinguyemo imibiri isaga 800 y’abatutsi bishwe mu 1994 mu…

Read More

Urubyiruko rwibumbiye muri Club y’abafana b’ikipe ya APR FC, Club izwi nka “APR FC MUSANZE FAN CLUB” rwashimiwe kuba rwaragize igitekerezo cyo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Musanze ruzwi nk’ahahoze urukiko rwubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel de Ruhengeri). Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwibuka abatutsi bishwe bazira uko bavutse, aho abasaga 800 biciwe mu ngoro y’ubutabera aho kuhabonera ubutabera bakahicirwa urwagashinyaguro kandi hari no hafi ya Perefegitura ya Ruhengeri no hagati y’ibigo bya Gisirikari n’amahoteli. Iki gikorwa nyirizina cyabimburiwe n’urugendo rwatangiriye mu mujyi wa Musanze rugasorezwa ku rwibutso rwa Musanze hagakurikiraho umunota umwe wo kwibuka, kunamira no…

Read More

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Base bwihanangirije ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo, bakarangwa n’ingeso zo guhohotera abana, babasaba kubarinda ibiyobyabwenge ndetse akenshi ugasanga biterwa n’amakimbirane baba bafite mu miryango ikomokamo abana babo. Babigarutseho kuri uyu wa 26 Kamena 2026, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika, Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: ”Ndera neza nkure Nemye.” Ibi birori byabereye mu Murenge wa Base; Akagari ka Cyohoha mu mudugudu wa Mushongi, ku kigo cy’amashuri cya Gs Mushongi. Byitabiriwe n’abanyeshuri barererwa muri iki kigo, aho basangizwaga ubutumwa bugendanye no kubahiriza uburenganzira bw’abana. Ababyeyi basabwe kumenya kurera neza ariko kandi bakazirikana ko guhana umwana…

Read More

Mu kigo cy’amashuri ya RUNABA abana barindwi bari bivuganye abarimu Imana ikinga akaboko, ni inkuru yasakaye kuri uyu wa Kane tariki ya 25/06/2026 ko abarimu bahaswe inkoni “Imigiti.” Ubuhamya bwumwe mubayobozi b’inzego z’ibanze: Aho yagize ati: “Kubufatanye bwa RIB; Police n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Butaro, twatabajwe ni kigo cya G.S Runaba ko harabanyeshuri bigaragambije bagakubita abarimu. Abanyeshuri ni aba bakurikira: 1.Ndayizeye Elissa(18ans); 2.Iradukunda Patrick (16ans); 3.Irabishoboye Elisa (16ans); 4.Izadufasha Gad(16ans); 5.Fitumukiza Adjey(16ans); 6.Irumva Jado Fis(17ans) na 7.Utuje manzi Kevin(15ans). Naho Abarimu bakubinswe ni: 1.Nshimiyimana Michel (33ans); 2.Nkundineza jean Marie Vienny (45ans) na 3.Bucyayungura Jean Baptiste (35ans).” Nyuma yo gufata abakoze urugomo…

Read More

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera barenga 70, bakereye kumurikira ibikorwa byabo abaturage b’aka karere n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo gufatanya mu kuzamura imibereho myiza y’abahatuye. Ni igikorwa cyatangiye ku wa 24 Kamena 2026, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata. Ni imurikabikorwa riba buri mwaka, aho riba ku bufatanye hagati y’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako mu rwego kumenyekanisha ibikorwa byabo no kuzamura ubukungu bw’abatuye muri aka karere muri rusange. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yavuze ko iri murikabikorwa rifite akamaro gakomeye kubaturage b’Akarere ka Bugesera aho aba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo…

Read More