Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
  • MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
  • NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru
  • MUSANZE: Ikigo “RED ROCKS”, cyaganuje abaturanyi bacyo n’abanyamahanga karahava
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » NYABIHU: Abaturage ba Nyarutembe basobanuriwe ku bw’ingurane bazahabwa ariko ntibaranyurwa
Amakuru

NYABIHU: Abaturage ba Nyarutembe basobanuriwe ku bw’ingurane bazahabwa ariko ntibaranyurwa

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMay 9, 202674 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Ba baturage bo mu kagari ka Nyarutembe; Umurenge wa Rugera, mu karere ka Nyabihu batabaza inzego z’ubuyobozi ngo hazabeho gushishoza mu igenagaciro rizabakorerwa igihe hazaba habayeho guhabwa ingurane z’ubutaka bwabo bugiye kuzatuzwaho abaturage bazakurwa mu mudugudu wa Kazirankara ntibaranyurwa n’ibisobanuro bahabwa.

Mu nkuru twabagejejeho yo kuwa 03/05/2026, twari twababwiye ko aba baturage bo mu kagari ka Nyarutembe batabaza bavuga ko bagiye kwamburwa ubutaka bwabo nta ngurane ikwiye bahawe.

Ku ruhande rw’akarere ka Nyabihu, mwumvise ko Meya w’aka karere Mukandayisenga Antoinette yabamaze impungenge avuga ko nta muturage bazatwarira ubutaka batamuhaye ingurane kandi ikwiye, aho yagize ati: “Mu by’ukuri si ukubakura mu butaka bwabo kuko bazahabwa ingurane ku butaka budatuwe ariko bukaba ari ubutaka bwagenewe imiturire nk’uko bigaragazwa n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka (Master plan).”

Meya Mukandayisenga yakomeje avuga ko abaturage bigiza nkana ko amakuru bayafite kandi ahagije kuko ngo babaganirije bihagije.

Yagize ati: “Baraganirijwe cyane rwose kandi baranabyishimiye ariko uwaba avuga ibitandukanye nabyo yaba abivuga ku giti cye kuko impungenge bari bafite, bibwiraga ko bo bazimurwa bakahava hagatuzwa abandi, nyamara sibyo kuko nta muntu usanzwe ahatuye uzimurwa. Byumvikane neza ko ntawuzimurwa gutyo gusa ahubwo ubutaka buzabarwa buhabwe ingurane ikwiye kandi ishingiye ku gaciro kabwo.”

Ntibyagarukiye aha kuko no mu nteko y’abaturage yabaye muri iki cyumweru dusoza, na none umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugera, Bwana Ndayisenga Simon wavuze ko nta muturage n’umwe uzimurwa aho yari asanzwe atuye mu kagari ka Nyarutembe ahubwo abazimurwa n’umushinga wa Nyabarongo bo bazishyurwa aho bari batuye noneho bazaze bigurire aho gutura kandi biyubakire.

Yagize ati: “Ahateganijwe gutura muri Nyarutembe hangana na hegitari 25 (25ha) zizacibwamo imihanda n’ibibanza bya metero kare 300 ni ukuvuga metero 20 kuri metero 15 kandi buri muturage uzava mu mudugudu wa Kazirankara akazigurira ndetse akiyubakira kuko nta n’umwe Leta izubakira kuko bo bamaze kwishyurwa.”

Gitifu Ndayisenga Simon yakomeje asobanurira abaturage uko bizagenda mu kubaka ibyo bibanza bizaba byamaze gukatwa.

Yagize ati: “Nyuma yo gukata ibibanza no gucamo imihanda buri muturage (Yaba uwavuye Kazirankara n’abasanzwe mu kagari ka Nyarutembe) bazafata ibibanza bingana ariko abasanzwe muri Nyarutembe bafate ahegereye inzu zabo kuko zo nta n’umwe uzasenyerwa inzu ye ahubwo bo bazahera aho batuye ariko uwo umuhanda uzagonga inzu ye we, azishyurwa.”

Nubwo bimeze gutya ariko bamwe mu baturage ntibaranyurwa aho basaba ko ubuyobozi bwazagena abagenagaciro babwo noneho abaturage batanyurwa bakanyomoza igenagaciro (Contre experitise) kugira ngo bahabwe ingurane ijyanye n’ukuri hakurikijwe igiciro kizwi cy’ubutaka bwo muri Nyarutembe noneho abo bazava Kazirankara bakiyumvikanira na ba nyiri ubutaka.

Sindikubwabo Thomas ni umwe muri bo yagize ati” Ikibazo dufite nuko ababarura babikoze batumvikanye na ba nyiri ubutaka ngo bamenye niba koko bazahabwa ingurane ikwiye ari nayo mpamvu dusaba ko ubuyobozi bwazagena abagenagaciro babwo, tutanyurwa tukishakira abacu bakanyomoza izo zabo cyangwa bakazishimangira, tukishyurwa ku bwumvikane busesuye.”

Mugenzi we Niyonsenga Philbert yagize ati” Niba abazimurwa mu mudugudu wa Kazirankara barishyuwe aho bari batuye, ni kuki Akarere kabadutsindagiraho ngo tubatuze ku ngufu? Ko bafite amafaranga, ntibakwiyumvikanira n’abashaka kugurisha hadafashwe ubutaka bw’abaturage cyangwa se bakajya kwigurira n’ahandi bashaka? Turifuza ko hagaragazwa igiciro cy’ubutaka kuri metero kare muri Nyarutembe noneho abagura bakazagura hagendewe kuri icyo guciro kuko nk’uko amategeko abiteganya, ubutaka bw’umuntu ni ntavogerwa.”

Karibumedia.rw yababwira ko igishushanyo mbonera cyamaze gutegurwa kandi nk’uko twabivuze haruguru, nta muntu n’umwe uzubakirwa na Leta kuko n’abavuye Kazirankara bishyuwe. Gusa nuko bafashijwe n’ubuyobozi bagashakirwa Site ari yo iherereye aha mu kagari ka Nyarutembe.

Nyarutembe ni kamwe mu tugari tunini tugize umurenge wa Rugera kuko kagizwe n’imidugudu umugani(8) ariyo: Kirebe; Mwambi; Gisenyi; Jari; Nyamugari; Kibumba; Gatyazo na Kamenyo ariko yose ntizaturwamo muri iyi gahunda y’umushinga wa Nyabarongo ugiye kuzakora ikiyaga gihangano (Lac artificiel) ahari umudugudu wa Kazirankara n’ibitaro bya Shyira.

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije

August 12, 2026

NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru

August 10, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,817 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,574 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,080 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026991 Views

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 15, 20260

Mu rwego rwo kwitegura neza umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, umuhango uteganijwe kuya 04/09/2026:…

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

August 13, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.