Author: MANIRAGUHA Ladisilas

Ibi byabereye mu murenge wa Coko; Akagari ka Nyange mu mudugudu wa Gaseke, kuri GS Cyanika mu Karere ka Gakenke ku wa 23 Kemana 2026. Ni amakuru yamenyekanye ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi kuri GS Cyanika, ko umwarimu witwa GAKOZA Emmanuel yajombwe ikaramu ku itama n’umunyeshuri witwa Niyikiza Jean Aimé ufite imyaka 18 y’amavuko wiga muri S3. Amakuru avuga ko ubwo uyu mwarimu yari muri surveillance y’ikizamini, yagiranye ikibazo n’uyu munyeshyuri bapfuye intebe yo kwicaraho. Bivugwa ko ubwo abana bari bagiye gukora ikizamini, umwarimu yabasabye ko bicara ari 3 ku ntebe imwe kugira ngo hasaguke intebe iri yonyine mwarimu…

Read More

Ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu masaha y’igicuku cya tariki ya 24 Kamena 2026, Polisi ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Bungwe, yafatanye ibiro 100 by’urumogi, umusore wari urutwaye kuri moto amaze kurwambutsa umupaka agiye kurukwirakwiza mu gihugu cy’u Rwanda . Uyu musore yafatiwe mu mudugudu wa Mubuga; Akagali ka Tumba; Umurenge wa Bungwe aho yari atwaye moto ahetseho ibiro 100 by’urumogi, afashwe ashaka gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi ijana (100 000 Rfw). Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko k’ubufatanye n’izindi nzego n’abaturage, Polisi iburizamo ibikorwa biba bigamije guhungabanya umutekano w’abaturage birimo no gukwirakwiza/ Gukoresha…

Read More

Abenshi biganjemo urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa ‘NAWE YISHIME FOUNDATION’, ufasha abarwayi; Abanyeshuri n’abatishoboye baturuka hirya no hino mu gihugu basuye urwibitso rwa Jenoside rwa Rusiga, baremera abantu batatu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ni kuri iki cyumweru tariki ya 21 kamena 2026, uru rubyiruko rwaremeye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Rwabahaye ibiribwa n’ibiryamirwa, rwishimiye kuba igikorwa cy’urukundo bateguye muri iyi minsi 100 bakigezeho. Uru rubyiruko rukigera i Rusiga rwabanje gufata umunota umwe wo kwibuka, rusobanurirwa amateka y’uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rusiga runaboneraho gusura urwibutso ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi umunani (8,000). Hakurikiyeho igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside…

Read More

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, yafashe abagabo batatu bamaze kwiba inka zirindwi (07) zafatiwe mu Karere ka Ruhango, bazijyanye mu isoko rya Ruhango kuzigurisha. Umugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko izo nka zari zaribwe mu Karere ka Nyanza. Kugeza ubu abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza. Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana, naho inka zose zasubijwe banyirazo. CIP Kamanzi yavuze ko bakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije kwibutsa abafatanyabikorwa bayo uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha ku bufatanye n’izindi nzego. Yavuze ko birimo gutanga…

Read More

Karibumedia.rw na Virunga today ni ibinyamakuru by’impanga, muri wa muhamagaro biyemeje gukangurira abasomyi b’ibinyamakuru byabo kugira umuco n’imyimenyerezo mbonezabupfura. Mu bihe bitoroshye banyuzemo bahisemo gukora uyu mwuga nk’umusanzu kandi mu bunyangamugayo, birinda ko ibinyamakuru biba ibirwanisho cyangwa ibikoresho by’abantu ku nyungu zabo bwite. Mu guhangana n’ibi byose, bahuriye ku ndanga_ gaciro zimwe na zimwe() n’amahame amwe: Ubwigenge  n’ubunyangamugayo “Principes de l’indépendance et d’intégrité”. Muri Karibumedia reka mwibutswe z’imwe mu ndangagaciro z’iki kinyamakuru: Freedom “Ubwisanzure”; Integrity “Ubunyangamugayo”; Networking “Guhanahana amakuru”; Dignity and Development “Guharanira agaciro n’iterambere”, (F.I.N.D).” Hamwe n’ibyo mumaze kubona, haherewe ku nkuru ya Kinyamateka hagakomerezwa ku bucukumbuzi bwakozwe na…

Read More

Kuri uyu wa 18 Kamena 2026, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rulindo habereye amatora yo kuvugurura ubuyobozi bw’abahanzi ku rwego rw’akarere. Aya matora yahuje abahanzi bahagarariye bagenzi babo, baturutse mu Mirenge itandukanye y’Akarere ndetse no mu byiciro binyuranye by’ubuhanzi birimo umuzika; Imideli n’ubwiza; Ubuvanganzo; Sinema n’amafoto; Imbyino gakondo; Ubugeni bw’amashusho n’ubuhanzi bw’ikinamico. Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Bwana Mutaganda Theophille, ari kumwe n’abahagarariye Rwanda Arts Council, barimo: Bwana MURANGWA Isaac na Bwana Harerimana Ahmed, ndetse n’abakozi b’Akarere. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere wungirije yashimangiye ko abahanzi bafite uruhare rukomeye mu kubaka no guteza imbere…

Read More

‎Baba abavuye muri iyo modoka, baba Abapolisi bahise batabara, baba abahuruye, bose bemezaga ko nta kindi cyabujije iyo modoka kwiabarangura muri iyo manga, uretse ikiganza cy’Imana! ‎Byose byabaye kuri uyu mugoroba wa tariki 17/06/2026 mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro, ahitwa Rusiga. Imodoka ya VIRUNGA yahagurutse i Musanze saa moya yerekeza Kigali. Iyo modoka yahagurutse irimo abagenzi bake, ariko igeze kuri Nyirangarama, ihafatira abandi bagenzi iruzura. Kimwe n’abandi bagenzi, bari mu modoka, nanjye nari ndi kuri terefoni, ndeba amakuru yiriwe kuko nari mvuye gutabara. Harimo n’abari kuganira bisanzwe, imodoka yagendaga neza rwose, nta muvuduko ukabije. ‎Imodoka igeze muri ibyo bice…

Read More

Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg Aurore Mimosa, yavuze Uburenganzira bwa muntu; n’Ubudaheranwa; Ubushobozi bwo kongera kwishakamo imbaraga n’ubushobozi bwo kwiyubaka, nyuma yo kubabarirana. Imbaraga zo kubabarira ni indangagaciro z’abanyarwanda kandi tugomba kubisigasira. Ibi yabigarutseho ubwo yitabiriga umukino wiswe ‘Essuie tes larmes et tiens_ toi debout’, bisobanuye ngo “Ihanagure amarira maze uhaguruke wemye”. Uyu mukino wanditswe na Jean Marie Vianney RURANGWA, ukinwa n’abahanzi barimo: MAJYAMBERE; Lionel SENTORE; Jali ndetse na Mugwaneza. Yagize ati: “Ubuhanzi bufite ubushobozi bwihariye bwo kugera ku mitima y’abantu no kubakangurira gutekereza byimbitse, asaba ko hakomeza gushirwa imbaraga mu kwimakaza bumwe; Gushimangira ubwiyunge no gusigasira indanga_ gaciro zihuza…

Read More

The final matches of the Fair Play Football Tournament, organized by the non_ governmental organization Rwanda Youth Clubs for Peace, have concluded on 14 June 2026, The tournament is held in memory of Chris Harrington, a talented football player who passed away at a young age. The competition aims to promote unity, peace, and social cohesion through sports. It took place in Bigogwe Sector; Nyabihu District, bringing together young people from different districts to foster peace, unity, and showcase sporting talent. Participants said the tournament helps strengthen friendship, unity, and the development of their sporting abilities. Nshongore Patrick, a student…

Read More

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif nk’igihugu cy’umuhuza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, yatangaje ko ibihugu byombi byemeranyije ku masezerano yo guhagarika intambara. Ni ijoro ry’icyizere, bikomeje kugenda neza ibikomoka kuri Peterori byakomeza urugendo rwo kugabanuka mu biciro. Akagunguru kari karageze ku madorari 110$, ubu kageze ku madorari 83,6$ kandi karaza gukomeza kumanuka ibiciro bya Mazout na Essance bimanuke kuri za Station hirya no hino. Ni amakuru anejeje yanemejwe na Donald Trump, byemeje ko amasezerano azasinyirwa mu Busuwisi ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026. Yagize ati: “Umushinga twagiranye na Iran warangiye, hemejwe ko umuhora…

Read More