Mpanga Sector; Bwiyorere cell. None kuwa 03/05/2026 muri aya ma saa 13h30, haguye imvura idasanzwe yiganjemo inkuba aho ikubise Inka 15 ni intama 18 zose zihise zipfa. Aya matungo ni aya MUTARAMBIRWA Patrick 52yrs, akaba yari mu farm ye.

Amakuru agera kuri Karibumedia.rw kandi avuga ko hari abandi bantu baburiye ubuzima ku nkuba yakubise uyu munsi: Barimo umukobwa w’imyaka 14 wo mu Karere ka Rubavu; Umurenge wa Cyanzarwe ho mu Kagari ka Ryabizige wakubiswe n’inkuba Sa Saa Munani z’amanywa ari murugo iwabo; Undi ni umugabo w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Busasamana; Akagari ka Gihonga n’umukecuru w’imyaka 78 wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango ho mu Kagari ka Nyakarera.
Muri uyu mugoroba kandi Saa 16h50, inkuba yakubise umusaza w’imyaka 80 wari iwe mu Murenge wa Kivumu; Akagari ka Karambi.
Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu dukunda kwibasirwa n’ibiza by’inkuba ndetse zikanatwara ubuzima bw’abatari bake buri mwaka. Inkuba yaherukaga kwica umugabo w’imyaka 21 wo mu Murenge wa Mukura muri aka karere, mu ijoro ryo ku wa 30 Mata 2026.
Raporo igaragaza ko abantu bakomerekejwe n’ibiza ari 432; Inzu 2;341 zirangirika; Izindi 35 zisenyuka burundu.
Amatungo yatwawe n’imyuzure akaburirwa irengero arimo inka 105 n’andi matungo 50. Ibihingwa byari ku buso bwa hegitari 252,5 byo byarengewe n’amazi y’imvura, ndetse hangirika amashyamba yari ku buso bwa hegitari 58.

Amakuru arambuye ni mu kanya.
Karibumedia


