Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.
- Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
- MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
- BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
- MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
- MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
- Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
- RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
- RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Author: MANIRAGUHA Ladisilas
Abo ni Lt Gen (Rtd) Karake; Col (Rtd) Dodo na Maj Gen (Rtd) Sam Kaka ku rugamba rwo kwibohora. Iki cyizere cy’intsinzi y’urugamba cyagarutsweho na Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake; Col (Rtd) Twahirwa Dodo na Maj Gen (Rtd) Sam Kaka mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, cyabaye ku wa 22 Gicurasi 2026. Muri iki kiganiro, abacyitabiriye bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo, buri wese akavuga yisanzuye amateka azi y’ibyo yanyuzemo bitewe n’aho yari mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Lt Gen (Rtd) Emmanuel Karenzi Karake yibanze cyane ku…
AMAVU N’AMAVUKO DCG Jeanne Chantal UJENEZA ni umubyeyi w’abana babiri, wavukiye mu Karere ka Rulindo ku itariki 30 Ukuboza 1967. Ni umwe mu basirikare bakuru b’abategarugori u Rwanda rufite ariko usigaye ubarizwa muri Rwanda National Police kandi yanyuze no muri Rwanda Correction Service, aho yari Komiseri Mukuru Wungirije. Uyu mubyeyi yinjiye mu gisirikare mu 1988, akiri umukobwa muto. Indoto ze ku ikubitiro ntizari ukuba umusirikare ukomeye, ahubwo yashakaga ko amasomo ya gisirikare yamufasha kwiga akaminuza. Ntibyari byoroshye kuri we muri kiriya gihe kuko ababyeyi be batumvikanaga ku bijyanye no kuba yajya mu gisirikare, dore ko mu bantu hari hakiri imyumvire…
Kuri uyu wa 23/05/2026, ubwo hizihizwaga umunsi Mukuru wa Mutagatifu Karoli Lwanga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Diyosezi ya Ruhengeri “ETEFOP TSS” yaragijwe. Abarimu basabwe kwitangira umurimo bagendeye ku rugero rwa Yozefu Mutagatifu, urugero mu bakozi. Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Visenti Harolimana ari nawe nyir’urugo akikijwe n’abapadiri batandukanye bari baje kwifatanya n’abakorera ubutumwa mu ishuri rya ETEFOP kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Karoli Lwanga. Muri iki gitambo cy’Ukaristiya, Umwepiskopi yatanze isakaramentu ry’ugukomezwa. Mu ijambo ry’ikaze ryavuzwe n’Umuyobozi w’iri shuri Padiri Remedi Didier Dushyirehamwe yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri ku bikorwa by’indashyikirwa bitandukanye amaze kugeza…
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Urubyiruko rwiga muri MIPC (Muhabura Integrated Polytechnic College) rwasabwe guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 kuko arirwo Rwanda rw’ejo hazaza. Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’agateganyo wa MIPC, Manzi Innocent yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi anavuga ko kwibuka ari igikorwa kireba buri wese. Yagize ati: “Kwibuka ni inshingano za buri wese kuko ari ugusubiza icyubahiro abacyambuwe no kubumbatira amateka kugira ngo bitazongera ukundi ari nayo mpamvu nsaba abanyeshuri gukunda igihugu murwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo mukubaka ubunyangamugayo n’uburere mboneragihugu ndetse…
Isabukuru nziza kuri Honorable Louise Mushikiwabo, umwe mu bagore b’abanyarwanda bakoze amateka akomeye muri dipolomasi, ubuyobozi ndetse no guteza imbere isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Ni umugore wagaragaje ko ubushobozi, ubwenge n’ubwitange bishobora guhindura amateka no kubera abandi icyitegererezo. Uruhare rwe mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugihagararira neza ku isi ni imwe mu nkingi zatumye izina rye rihora ryubahwa. Hon. Louise Mushikiwabo yavukiye i Jabana mu karere ka Gasabo tariki ya 22 Gicurasi 1961. Ni bucura mu bana icyenda bo mu muryango wa Bitsindinkumi bya Nyarugabo na Nyina Nyiratulira. Yakuriye mu muryango ukunda ubumenyi n’umuco…
Mu ijoro ryakeye ry’iya 20/05 rishyira iya 21/05/2026 ahagana saa munani z’ijoro na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (02h00’_ 06h00′) mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, hakozwe umukwabu (Operation) wo gushakisha no gufata abajura b’amatungo; Abacuruza Kanyanga n’abazitunda bazivana mu gihugu cya Uganda ndetse n’abenga n’abacuruza ibigage bitujuje ubuziranenge bizwi nk’ “Umunini.” Ni igikorwa cyakorewe mu midugudu ya Ntenyo; Remera; Gasagara; Mubuga; Nyangwe na Gafatangwe yo mu kagari ka Nyangwe; Buramba na Kidakama mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, aho ku bufatanye bwa Polisi/ Sitasiyo ya Gahunga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga, Butoyi Louis; Dasso;…
Abanyeshuri bagera ku 100 bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza (P6) ba New Hope Grammar School bagiranye ikiganiro mpaka (Debate) n’aba Maranatha School ivumbi riratumuka ndetse babazanya n’ibibazo byerekeranye n’amasomo mu rwego rwo kwipima mu bumenyi bafite. Ni umwitozo mwiza washimishije abana ubwabo ndetse n’abarezi babo kuko babonye uburyo abana bashoboye kandi bibaha n’icyizere gikomeye ko aba bana bazitwara neza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Aganira n’Umunyamakuru wa Karibumedia.rw, Umuyobozi wa New Hope Grammar School, Vian RUGIMBABAHIZI yavuze ko gutegura ikiganiro mpaka (Debate) ku bana ari kimwe mu bikorwa bifasha abana kwigirira icyizere, gutinyuka…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kuzimya inkongi n’ubutabazi, mu Ntara y’Amajyaruguru bahungoye abanyeshuri n’abarezi basaga 1000 bo mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Diyosezi ya Ruhengeri. ETEFOP TSS RUHENGERI, rihereye mu murenge wa Musanze; Akagari ka Cyabagarura muri gahunda igamije kubasangiza ubumenyi bugamije gukumira no kwirinda inkongi n’ibindi byaha. Abahuguwe bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira no kwirinda inkongi ndetse banagaragarizwa uko bakwitwara igihe ingongi ivutse, by’umwihariko bigishijwe imikoresherezwe y’ikizimyamuriro ndetse n’uko bakwirinda inkongi ishobora guturuka kuri gaz itekeshwa no kuyirwanya igihe yavutse, dore ko bamwe mu…
Hari abantu benshi batagikunda kujya hanze. Bamwe bakunda kumara igihe cyabo kinini baruhutse cyangwa se baryamye mu cyumba cyijimye cyangwa bumva umuziki mwinshi kuri ‘ecouteurs’. Ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko hari imyitwarire itandukanye nk’iyi igira ingaruka mbi ku bwonko. Muri iyi nkuru, turavuga imigirire 10 nk’iyo yangiza ubwonko bwawe. Hamwe n’ibyo, turiga uburyo bwo kuyireka. Amakuru ari muri iyi nkuru yakusanyijwe mu bushakashatsi butandukanye, harimo n’ubwavuye mu Ishuri ry’Ubuganga rya Harvard n’Ikigo cy’Igihugu cya Amerika gishinzwe Indwara z’Imitsi n’Imitsi yo mu Mutwe. 1. Kudasinzira bihagije; Nk’uko Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubuvuzi bw’imitsi kibitangaza, kwangirika gukomeye k’ubwonko bwacu guterwa no kudasinzira bihagije. Gusinzira…
UGANDA: Polisi ya Uganda yafatiriye imodoka ebyiri z’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko
Anita Annet Among, yahoze mu nteko ishinga Amategeko ya Uganda, Polisi ya Uganda imukurikiranyeho kunyereza umutungo. Polisi yafatiriye imodoka ze zirimo iya Rolls-Royce Cullinan ifite agaciro k’ibihumbi 440 by’Amayero, asaga miliyoni 749 Frw, ndetse n’indi ya Range Rover yari yanditseho ibirango by’amazina ye. Aya makuru yakomeje kuvugisha benshi muri Uganda, aho bivugwa ko ifatirwa ry’izi modoka rifitanye isano n’iperereza riri gukorwa ku mitungo n’imikoreshereze y’umutungo w’abayobozi bakuru muri iki gihugu. Polisi ntiyahise itangaza impamvu zirambuye z’ifatirwa ry’izi modoka, gusa yavuze ko iperereza rikomeje. Karibumedia
