Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

BURERA: Gushaka ni ugushobora kandi byose birashoboka_ Meya MUKAMANA Soline

May 15, 2026

MUSANZE: Miliyari zigera kuri 165 Frw nizo zizagenda ku nyubako nshya y’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri

May 12, 2026

BURERA: Ku kigo cy’amashuri abanza cya Karangara, abana bahawe igihano cyo kubwirirwa

May 9, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • BURERA: Gushaka ni ugushobora kandi byose birashoboka_ Meya MUKAMANA Soline
  • MUSANZE: Miliyari zigera kuri 165 Frw nizo zizagenda ku nyubako nshya y’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri
  • BURERA: Ku kigo cy’amashuri abanza cya Karangara, abana bahawe igihano cyo kubwirirwa
  • UGANDA: Igihe utarabona ubushobozi wikundana n’umukobwa w’ikizungerezi
  • NYABIHU: Abaturage ba Nyarutembe basobanuriwe ku bw’ingurane bazahabwa ariko ntibaranyurwa
  • GICUMBI: Gitifu w’Akagari yahagaritswe mu nshingano
  • UBUREZI: Mu gihe hari abanyeshuri baregwa gukubita umurezi wabo, mwarimu nawe ararega gukubitwa n’Umuyobozi w’ikigo
  • UGANDA: Umugabo abesha ko agurisha amabuye yo k’umubumbe w’Ukwezi
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » BUGARAMA: Gitifu w’Umurenge afunze azira gutangiza icyumweru cyo kwibuka igihe kitaragera.
Ubutabera

BUGARAMA: Gitifu w’Umurenge afunze azira gutangiza icyumweru cyo kwibuka igihe kitaragera.

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 14, 2026Updated:April 15, 2026151 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, Intara y’iburengerazuba Ndamyimana Daniel ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) kubera gutangiza icyumweru cy’icyunamo igihe kitaragera.

Uyu Gitifu Ndamyimana Daniel ngo yatawe muri yombi ku wa 11 Mata 2026 akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe kubera gushaka gutangiza igikorwa cyo kwibuka kuva tariki ya 6 Mata 2026, itariki izwiho ko aribwo indege y’uwari umukuru w’igihugu Jenerali Majoro Habyarimana Juvénal yahanuriweho agapfa n’abo bari kumwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko Ndamyimana Daniel akurikiranyweho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi no kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda.

Yagize ati” Ndamyimana Daniel yatawe muri yombi nyuma yo kugaragaza ko yifuzaga ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu murenge wa Bugarama bikorwa ku wa 6 Mata 2026, itariki yifashishwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.”

Nk’uko bisanzwe Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bitangira tariki ya 07 Mata ya buri mwaka aho habaho iminsi irindwi y’icyumweru cy’icyunamo gikurikirwa n’indi minsi yo gukomeza kwibuka abatutsi bishwe kugeza ku minsi 100 , ni ukuvuga kugeza tariki ya 03/07 ya buri mwaka.Gusa ntiharamenyekana icyo Gitifu Ndamyimana Daniel yashakaga ko bibuka kuko abayikoresha ni ababa bashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu ibazwa rye Gitifu Ndamyimana Daniel agenda yivuguruza aho yagize ati ” Gushaka gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside kuya 07/04/2026 nabisabwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo muri uyu murenge nyobora.”

Akomeje guhatwa ibibazo, Gitifu Ndamyimana Daniel yakomeje yivuguruza agira ati” Ntabwo nabisabwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ahubwo yari amarangamutima yanjye.”

Aha ni naho Urwego rw’igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) rushingira rukomeza iperereza kugira ngo Ndamyimana Daniel asobanure neza icyo yise amarangamutima ye.

Si Gitifu Ndamyimana Daniel gusa ukurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, kugoreka amateka ya Jenoside no kuyipfobya kuko uru rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwanatangaje ko hari Dosiye 47 zirimo abantu 53 bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho byinshi byagaragaye mu Ntara y’Amajyepfo (14), igakurikirwa n’Iburasirazuba (13), Iburengerazuba (10), Umujyi wa Kigali (7) n’Amajyaruguru (3).

Amategeko avuga iki ku ngengabitekerezo ya Jenoside n’ipfobywa ryayo ndetse n’abayihakana?

Nubwo bimeze bitya, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 10 havugwamo amahame remezo 6 Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho kandi akubahirizwa harimo abiri yibanda ku gukumira no kurwanya ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside ariyo:
1° gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose;

2° kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni mu gihe Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 163 ivuga ku cyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Igira iti”Umuntu wese ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira aba akoze icyaha:

1 º igikorwa kibangamira umuntu umwe cyangwa abantu benshi cyangwa gitandukanya umuntu cyangwa abantu benshi hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco, ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri;

2 º igikorwa kigamije kuvutsa umuntu umwe cyangwa benshi uburenganzira bwabo buteganywa mu mategeko y’u Rwanda cyangwa mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco, ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri;

3 º igikorwa cyose gishishikariza umuntu kuvutsa undi muntu cyangwa abantu benshi uburenganzira bwabo buteganywa mu mategeko y’u Rwanda cyangwa mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco, ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa indi miterere y’umubiri,aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000FRW).”

Ni mu gihe ingingo ya 164 igira iti” Umuntu ukoresha imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gitanya abantu, byatuma abantu bashyamirana, cyangwa bigatera intugunda mu bantu, bishingiye ku ivangura aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000FRW).”

Na none Itegeko Nº 59/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu ngingo yaryo ya 5 ivuga guhakana jenoside aho igira iti”Umuntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije:

1º kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside;

2º kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda;

3º kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri (2);

4º kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe; aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Ni mu gihe ingingo ya 6 yo ivuga ku gupfobya Jenoside aho igira iti”Umuntu, ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake, imyitwarire igamije:

1º kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside;

2º koroshya uburyo Jenoside yakozwemo;

3º kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi n’abakoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”

Nk’uko bisanzwe, Karibumedia.rw izakomeza kubakurikiranira amaherezo y’abantu bakurikuranweho iki cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no kuyihakana.

Twibuke, twiyubaka!

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

GICUMBI: Gitifu w’Akagari yahagaritswe mu nshingano

May 9, 2026

BURERA: Uwitwa ZIRARUSHYA Emmanuel bita ‘RWANYONGA’ ari mu maboko ya Polisi kubera gukekwaho ubujura

May 4, 2026

BURERA: Birakekwa ko umusaza Gitota François yapfuye agacibwa imyanyandangagitsina, agatoki gahera n’akano

May 3, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,431 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,363 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026846 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025826 Views

BURERA: Gushaka ni ugushobora kandi byose birashoboka_ Meya MUKAMANA Soline

By MANIRAGUHA LadisilasMay 15, 20260

Abaturage bo mu mudugudu wa Muturirw, akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama mu karere…

MUSANZE: Miliyari zigera kuri 165 Frw nizo zizagenda ku nyubako nshya y’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri

May 12, 2026

BURERA: Ku kigo cy’amashuri abanza cya Karangara, abana bahawe igihano cyo kubwirirwa

May 9, 2026

UGANDA: Igihe utarabona ubushobozi wikundana n’umukobwa w’ikizungerezi

May 9, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

BURERA: Gushaka ni ugushobora kandi byose birashoboka_ Meya MUKAMANA Soline

May 15, 2026

MUSANZE: Miliyari zigera kuri 165 Frw nizo zizagenda ku nyubako nshya y’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri

May 12, 2026

BURERA: Ku kigo cy’amashuri abanza cya Karangara, abana bahawe igihano cyo kubwirirwa

May 9, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.