Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Prof. Romain MURENZI yahawe igihembo cy’indashikirwa mu bugenge

October 13, 2026

MUSANZE: Icyari giteye impungenge abaturage, kigiye gukemuka

October 13, 2026

Mu murimo w’Uburezi, Mwitandukanye n’Imico mibi ndetse n’Urwango

October 10, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Prof. Romain MURENZI yahawe igihembo cy’indashikirwa mu bugenge
  • MUSANZE: Icyari giteye impungenge abaturage, kigiye gukemuka
  • Mu murimo w’Uburezi, Mwitandukanye n’Imico mibi ndetse n’Urwango
  • RWAMAGANA: Rurageretse hagati y’umuturage na Gitifu w’umurenge wa Mwulire
  • MUSANZE: Bahangayikishijwe n’amazi agiye kuzabasenyera
  • Umuryango w’Ingo z’Umubyeyi Bikiramariya Wahimbaje Yubire y’Imyaka 50, Arikidiyosezi ya Kigali Imaze Ishyinzwe
  • AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ry’uko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje
  • Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Politike

BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 17, 2026Updated:April 17, 202670 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

None ku wa 16/04/2026 mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera by’umwihariko ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 rwa Ruagarama habereye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri ibiri(2) y’abatutsi biciwe mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera bazira uko bavutse.

Ni igikorwa cyahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi aho abantu b’ingeri zose baturutse hirya no hino mu gihugu baje kwifatanya no gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mwanangu Théophile niwe watanze ikiganiro ku mateka mabi yaranze ubutegetsi bwa Repubukika ya mbere n’iya kabiri, ubutegetsi bwimakaje amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko, uturere n’itonesha byaganishije u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi maze asoza ikiganiro asaba abitabiriye ibi bikorwa kwirinda no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Gukumira no kurwanya Jenoside ni inshingano zacu nk’abanyarwanda kuko tuzi aho Jenoside yakorewe abatutsi yagejeje u Rwanda. Amateka aduhamiriza ko ingengabitekerezo ya Jenoside idakumiriwe ngo irandurwe iba itegura ukwisubiramo kwa Jenoside.Kwibuka rero ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ni umwanya wo kunamira no guha icyubahiro abishwe bazira uko baremwe no kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwaciyemo hagamijwe gukuramo isomo kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yavuze ko kwibuka no gushyingura mu cyubahiro abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ari umwanya wo kubazirikana, tubibuka no kubasubiza icyubahiro bambuwe,bityo asaba abaturage guca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Kwibuka ni umwanya wo gusubiza icyubahiro abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Mu by’ukuri Jenoside yasize ibikomere bikomeye ku muryango nyarwanda,yadutwaye ababyeyi, abana, inshuti n’abavandimwe ariko abana b’u Rwanda babohoye igihugu ndetse bahagarika na Jenoside yakorerwaga abatutsi. Ndagira ngo mu by’ukuri twongere kuzirikana ingabo zahoze ari iza RPA,tunashima cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame waziyoboye akagarura ituze mu banyarwanda no kubafasha mu iterambere rirambye kandi ridaheza.”

Yakomeje avuga ko kwibuka bitera imbaraga zo gusenyera umugozi umwe nk’abanyarwanda.

Yagize ati: “Kuba tugishoboye kwibuka no gushyingura mu cyubahiro, biduha imbaraga zo gukomeza gusenyera umugozi umwe nk’abanyarwanda ariko na none no gusubiza amaso inyuma kugira ngo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itazongera ukundi; ari nayo mpamvu nsaba ababyeyi gukomeza gusobanurira abana amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

Perezida wa IBUKA mu karere ka Burera, Niyonizera Méthode yavuze ko amateka atagomba kugorekwa ahubwo ko agomba kuvugwa uko ari kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Yagize ati: “Uyu mwanya ube kongera imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, twiyubaka kuko ariyo ntego yacu. Guhishira amateka no kuyagoreka ni umuco mubi udahwitse ahubwo ufitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Aha natanga n’urugero rw’abo dushyingura uyu munsi mu cyubahiro nyuma y’imyaka 32. Si uko ababishe bari batazi aho babasize ahubwo byatewe n’abayobozi batatanze amakuru.”

Niyonizera Méthode yakomeje asaba kugaragaza aho abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi bajugunywe kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati: “Turasaba ko ababa bazi aho abishwe bajugunywe ko bashyiramo imbaraga bakahagaragaza nabo bagashyingurwa mu cyubahiro cyane cyane abishwe na Major Muvunyi Tharcisse bitaga ‘Gafuni’ kandi twizeye ubwo bufasha bwanyu kuko kutavuga bibangamira ubumwe bw’abanyarwanda ari nayo mpamvu dusaba inzego zose ngo zishyiremo imbaraga.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yavuze ko hakiri urugamba rwo gutanga amakuru y’aho abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi bajugunywe.

Yagize ati: “Turacyafite urugendo rwo kuvuga aho abishwe bajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro ndetse n’imitima y’ababo ikoroherwa cyane cyane nk’abo bishwe na Major Muvunyi Tharcisse hano ku murenge wa Rugarama. Gutanga amakuru si ibintu byo gukomeza kwingingira ahubwo abayafite bayatanga kuko ni ngombwa kandi nta ngaruka ku wayatanze.”

Guverineri Mugabowagahunde yakomeje ashimangira ko gushyingura imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ari umwanya wo kubasubiza icyubahiro bambuwe no kwihanganisha abavandimwe babo ndetse n’abandi bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Rugarama n’ahandi hirya no hino mu gihugu. Bityo, asaba urubyiruko gufata ingamba bakamenya amateka mabi yaranze igihugu, basigasira ibyagezweho, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Rubyiruko, nk’u Rwanda rw’ejo murasabwa gufata ingamba mukamenya amateka yaranze igihugu, murwana urugamba rw’ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga no kubinyomoza ahubwo mugasigasira ibyagezweho mwamagana ababiba imvugo z’urwango zishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Guverineri Mugabowagahunde yashoje ashimira ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu zigahagarika na Jenoside yakorerwaga abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yagize ati: “Icyo dushima nuko abishi atari bo bagize ijambo rya nyuma kuko ingabo zari iza RPA zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame zabohoye igihugu zikarokora n’abahigwaga; tuzahora tubashimira. Na none ngashimira n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi uburyo banana n’ababiciye n’uburyo babahaye imbabazi ndetse n’iterambere bagezeho.”

Hiyongereyeho imibiri ibiri yashyinguwe uyu munsi tariki ya 16/04/2026, ubu Urwibutso rwa Rugarama ruruhukiyemo imibiri 17 y’abatutsi bazize Jenoside yabakorewe ariko hakaba hari n’abandi bagishakishwa aho bajugunywe nyuma.yo kwicwa.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Mu murimo w’Uburezi, Mwitandukanye n’Imico mibi ndetse n’Urwango

October 10, 2026

MUSANZE: Bahangayikishijwe n’amazi agiye kuzabasenyera

October 7, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,927 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,672 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,199 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,075 Views

Prof. Romain MURENZI yahawe igihembo cy’indashikirwa mu bugenge

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 13, 20260

Prof. Romain Murenzi wahoze ari Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, akaba n’inzobere mu bugenge, yahawe igihembo…

MUSANZE: Icyari giteye impungenge abaturage, kigiye gukemuka

October 13, 2026

Mu murimo w’Uburezi, Mwitandukanye n’Imico mibi ndetse n’Urwango

October 10, 2026

RWAMAGANA: Rurageretse hagati y’umuturage na Gitifu w’umurenge wa Mwulire

October 9, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Prof. Romain MURENZI yahawe igihembo cy’indashikirwa mu bugenge

October 13, 2026

MUSANZE: Icyari giteye impungenge abaturage, kigiye gukemuka

October 13, 2026

Mu murimo w’Uburezi, Mwitandukanye n’Imico mibi ndetse n’Urwango

October 10, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.