Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI_ Rwanda) bwagaragaje ko imicungire mibi y’imyanda ari cyo kibazo kijyanye n’ibidukikije abaturage bashaka ko cyitabwaho kurusha ibindi. Abagera kuri 41% by’ababajijwe bagaragaje ko iki kibazo kibahangayikishije.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashyizwe ahagaragara ku wa 24 Ugushyingo 2026, mu kiganiro cyahuje inzego zitandukanye i Kigali, cyibanze ku butabera mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imiturire irambye kandi idaheza.
Ubushakashatsi bwakorewe mu turere dutanu, turimo: Nyamagabe; Nyaruguru; Rutsiro; Ngororero na Nyagatare. Bwitabirwa n’abantu 90, hanakorwa ibiganiro n’abayobozi bo mu nzego z’uturere.
Nyuma y’imicungire mibi y’imyanda, 23% by’ababajijwe bagaragaje ko gukusanya amazi y’imvura ari ikindi kibazo gikwiye kwitabwaho. Abandi 13% bagaragaje ko hakenewe inkunga y’amafaranga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, mu gihe 12% bagaragaje ko gutema amashyamba na byo biri mu bibazo bihangayikishije.
Imyanda itwarwa nabi, indi igatwikwa bikangiza ibidukikije.
Ku bijyanye n’imicungire y’imyanda, 53% by’ababajijwe bavuze ko hari ahajugunywa imyanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abandi 41% bagaragaje ko serivisi zo gukusanya imyanda zidahagije, mu gihe 32,22% bavuze ko ibikoresho n’ahantu ho kuyikusanyiriza bidahagije.
Mu Karere ka Rutsiro, kutagira ikimoteri cyemewe bituma imwe mu myanda yo mu masoko itwikwa. Mu Karere ka Nyamagabe ho, abatanga serivisi zo gutwara imyanda batinda guhembwa, bikagira ingaruka ku mikorere yabo no ku ikusanywa ry’imyanda.
Abaturage bagaragaje ko iyi mikorere igira ingaruka zitandukanye ku bidukikije no ku buzima bwabo, zirimo ihumana ry’ikirere; Ihumana ry’amazi; Indwara; Impumuro mbi ndetse no kuziba kw’imiyoboro y’amazi.
Mu myanzuro y’ubushakashatsi, hanasabwe kongera igenzura ry’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro; Gukumira ubucukuzi butemewe; Kongera gutera ibiti no kunoza uburyo bwo gukusanya no gutunganya imyanda.
Mu 2022, u Rwanda rwashyizeho ingamba z’igihugu zo gucunga imyanda mu buryo bunoze (National integrated solid waste management strategy 2022_ 2035), zigamije kugeza igihugu ku bukungu bushingiye ku ikoreshwa neza ry’umutungo no kugabanya imyanda bitarenze umwaka wa 2035. Izi ngamba zishyira imbere kunoza serivisi zo gukusanya imyanda; Kuyitandukanya hakurikijwe ibyiciro no kuyitunganya.
Ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi bigaragaza ko hakiri imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego, cyane cyane mu bijyanye no gukusanya no gucunga imyanda mu buryo burengera ibidukikije.

Karibumedia.rw

