
Abanyamuryango 11 bo mu ishyaka Union pour la Nation Congolaise (UNC) riyobowe na Vital Kamerhe, batangaje ko batemeranya n’ibitekerezo aherutse gutangaza ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yasabye ko hasubirwamo ingamba za gisirikare zikoreshwa mu kuyihashya ndetse n’imikoreshereze y’amafaranga Leta ishora mu bikorwa bya gisirikare.
Ku wa 20 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu nama i Kinshasa ihuje abayobozi n’abanyamuryango ba UNC, Vital Kamerhe yavuze ko hakwiye gusuzumwa niba ingamba za gisirikare zikoreshwa mu burasirazuba bwa RDC zitanga umusaruro, kuko imirwano ikomeje nubwo Leta ikoresha amafaranga menshi mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Yasabye Perezida Félix Tshisekedi gusaba ibisobanuro abasirikare bakuru, abayoboye ibikorwa bya gisirikare, ba Minisitiri b’Ingabo n’abagaba b’ingabo bagiye basimburana, ku bijyanye n’uko amafaranga yagenewe ibikorwa bya gisirikare yakoreshejwe n’umusaruro yatanze.
Kamerhe yabajije ati: “Aya mafaranga yose yakoreshejwe iki? Mumbwire umujyi n’umwe mwagaruye kugeza ubu.” Yavuze ko ingamba za gisirikare zitagomba kuguma uko zari zimeze kuva intambara yatangira, ahubwo ko zigomba guhora zisuzumwa kugira ngo harebwe niba zigera ku ntego. Yongeyeho ko abantu bagaragayeho kunanirwa inshingano zabo bakwiye kubibazwa.
Yanenze kandi abahora basaba ko intambara ikomeza, nyamara batari mu bice biyiberamo, avuga ko abaturage baho ari bo bahura n’ingaruka zayo. Yasabye abanyapolitiki gutanga ibitekerezo byafasha Perezida Tshisekedi kubona igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano, harimo no kuganira.
Ibi bitekerezo ntibyavuzweho rumwe mu ishyaka rye. Ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026, abanyamuryango 11 ba UNC biyise Courant des conservateurs bashyize hanze itangazo bavuga ko bitandukanyije n’ibyo Kamerhe yatangaje.
Aba banyamuryango bavuze ko amagambo ya Kamerhe atagomba gufatwa nk’aho agaragaza umwanya w’ishyaka ryose. Bagaragaje ko bashyigikiye Perezida Félix Tshisekedi, banasaba Kamerhe kwisubiraho ku byo yavuze.
Mu bashyizeho umukono kuri iryo tangazo harimo abadepite Jean Baudouin Mayo Mambeke, Gaborian Mboma Kumeza na Michel Moto Muhima. Bavuze ko ibibazo birebana n’intambara yo mu burasirazuba n’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya gisirikare byagombaga kubanza kuganirwaho mu nzego z’ishyaka no mu ihuriro riri ku butegetsi, aho kubitangaza mu ruhame.
Aba banyamuryango kandi bagaragaje impungenge ko kunenga abayobozi b’ingabo mu ruhame bishobora kubangamira ubumwe bw’igihugu no guca intege abasirikare bari ku rugamba bahanganye n’imitwe yitwaje intwaro.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa UNC na bwo bwitandukanyije n’iryo tsinda. Binyuze ku butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X, ishyaka ryavuze ko muri UNC nta rwego rwemewe rwitwa Collectif des conservateurs et cofondateurs de l’Union pour la Nation Congolaise rubaho. Ryasobanuye ko ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’iryo tsinda bidashobora gufatwa nk’ibihagarariye ishyaka cyangwa ubuyobozi bwaryo.
Ibi byagaragaje kutumvikana hagati ya bamwe mu banyamuryango ba UNC ku buryo ikibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC gikwiye gukemurwa, cyane cyane ku bijyanye n’ingamba za gisirikare, imikoreshereze y’amafaranga ya Leta n’uruhare rw’ibiganiro mu gushaka amahoro.
Karibumedia.rw
