
Habayeho umugabo akitwa Sebwugugu. Bukeye amapfa aratera, Sebwugugu asuhukana n’umugore. Baragenda maze bageze mu ishyamba, bahasanga uruyuzi rweze ibihaza byinshi. Baracumbika, batungwa n’ibyo bihaza.
Hashize iminsi, umugabo abwira umugore we ati: “Ngiye gutemera uru ruyuzi rwoye kurengerwa n’ibyatsi.” Umugore aramusubiza ati: “Ahaaa!… wa mugabo we ko utazi uwateye uru ruyuzi, none warwangiza, iyo urwihoreye rugutwaye iki?” Umugabo ati: “Vuga uvuye aho.”
Sebwugugu yenda umuhoro we arawutyaza, atangira gutema, igicamunsi kigeze arataha. Hashize iminsi itatu, uruyuzi ruruma, yari yatemye aho rwari rushingiye imizi. Umugore arukubise amaso arumirwa, arajunjama, maze abwira umugabo, we ati: “Ni uko wakoze!” Bakomeza kurya ibihaza bari bahunitse kugeza igihe bishiriye.
Bimaze gushira Sebwugugu abwira umugore we ati: “Mbese Nyiramama ko biducikiyeho, ntiwagerageza kujya gusoroma udususasusa?” Umugore ati: “Sinakubwiye ukansuzugura, none se kandi urambwira iki?” Nuko barara bipfunditse imyeko mu nda.
Bukeye umugore yenda inkoni ye, umugabo we ati: “Ko ndeba ufashe inkoni ugiye hehe?” Umugore ati: “Ngiye gushaka udukwi two gucana.” Nuko umugore aragenda.
Bigeze nimugoroba umugore ashaka uko abigenza biramuherera! Akebutse iruhande rwe, abona ubuvumo abwinjiramo havamo igishyimbo kimwe kimwe; Undi munsi hakavamo ishaka rimwe rimwe; Undi munsi ishaza, bityo bityo, imbuto zose zuzura mu buvumo.
Umugore abibonye ati: “Ni jye ugira Imana!” Arateka ararya. Ku munsi wa gatatu, Sebwugugu ati: “Nta byanjye, umugore wanjye yarigendeye nzamukura he ko ntazi inzira yaciyemo!” Sebwugugu arahaguruka ati: “Mare n’umwaka nzerera ariko nzabone aho impanga y’umugore wanjye yaguye.”
Sebwugugu aragenda, bugiye kwira agira amahirwe agera aho umugore we ari. Nyiramama amukubise amaso aratangara, ati: “Wa mugabo we aha hantu wahayobowe na nde?” Undi ati: “Imana igira ukwayo ni yo ingejeje aha.”
Nuko umugore aramugaburira, arishima kuko yari amaze iminsi adakora ku munwa.
Byakuwe mu gitabo cy’imigani n’ibitekerezo.
