Author: MANIRAGUHA Ladisilas

Ni igikorwa cyabaye k’ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’Irondo ry’Umwuga ryo mu mudugudu wa Muturirwa; Akagari ka Gafumba; Umurenge wa Rugarama, maze hafatwa inka benengango bari bibye uwitwa CYIMPAYE Genest wo mu mudugudu wa Ntarama; Akagari ka Kagitega mu murenge wa Cyanika; Akarere ka Burera. Ifatwa ry’iyi nka ryabaye mu ijoro ry’iya 15/05/2026 ubwo irondo ry’umwuga ryo mu mudugudu wa Muturirwa ; Akagari ka Gafumba; Umurenge wa Rugarama ryahuye na benengango (Abajura) bari bitwikiriye ijoro bashoreye inka, bagikubita amaso irondo ry’umwuga, amaguru bayabangira ingata (Barirukanka) bihina mu itumba ryamasaka, ibishyimbo nk’ibigori, ubundi baburirwa irengero ariko inka yo irasigara ishyikirizwa ubuyobozi bw’umudugudu ngo…

Read More

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko abajenosideri barimo Akayesu Jean Paul wayoboraga Komini Taba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye Umunyafurika wa mbere wahamijwe icyaha cya Jenoside, amateka azahora abibuka nk’umurage mubi basize, asaba abantu kwimakaza urukundo n’ubunyarwanda kuko ari byo u Rwanda rwahisemo. Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, ubwo yari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 47, mu Murenge wa Gacurabwenge, ahaberaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iki gikorwa hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 30 y’abazize…

Read More

Umukecuru Nyirakanama Vénantie wo mu mudugudu wa Kabere; Akagari ka Cyogo; Umurenge wa Muko, arashimira itangazamakuru ryatumye asubizwa uburenganzira ku butaka bwe yari amaze amezi agera muri atatu abwambuwe mu buryo budasobanutse kandi abufitiye icyangombwa. Ni uburenganzira ku butaka yari yarambuwe n’inzego z’ibanze, aho yasabwe n’ubuyobozi kuzibura ubuvumo (Grotte) buherereye aho yari atuye atarahakurwa n’ibiza kuko kutahazibura biteza umutekano muke mu baturage. Ayo mazi yaburaga inzira, agasendera mu ngo z’abaturage no mu myaka yabo. Ubuyobozi bubonye ko Nyirakanama Vénantie byamunaniye gukura icyo gitaka cyazanwe n’amazi y’isuri mu isambu ye, bwafashe icyemezo cyo guha buri muturage wese ubishoboye uburenganzira bwo kuza…

Read More

Umunyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi, Murindahabi Irene yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nishimwe Liliane bari bamaze igihe kinini bakundana, nyuma yo kumwambika impeta y’urukundo mu gihugu cy’u Bubiligi. Benshi batunguwe no kubona inkuru ya Irene yemeze ko agiye gukora ubukwe, dore ko nta mukunzi we uzwi mu itangazamakuru byageze naho bamwe batangira kumushyingira ibyamamare yakira mu biganiro akora. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, M. Iréné yateguje ko ubukwe bwe buzaba ku wa 15 Kanama 2026. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga Irene yagaragarije abamukurikira urwo akunda umukunzi we yandika agira ati: “Ndagukunda cyane!” Nta makuru menshi aratangazwa ku bukwe bwa…

Read More

Abaturage bo mu mudugudu wa Muturirw, akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera, barishimira uburyo bakomeje kwesa imihigo muri gahunda zose za Leta aho kugeza ubu bari kurwana no kurangiza kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka 2026/ 2027 bagatangira kwishyura umwaka wa 2027/ 2028. Nk’uko bisanzwe uyu mudugudu wa Muturirwa mu kwesa imihigo muri gahunda zose za Leta no gutwara ibikombe, abaturage b’uyu mudugudu babwiye Karibumedia.rw ko n’uyu mwaka wa 2026/2027 bagomba kuzegukana igikombe mu mihigo. Binyuze mu miryango y’ingombyi igera kuri itatu iba muri uyu mudugudu ariyo ubutabazi Muturirwa, Dufatanye n’abanyamurava, abaturage bavugako badashobora kurenza ukwezi…

Read More

Miliyari ijana na mirongo itandatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (165.000.000.000 frw), nizo zizagenda ku nyubako nshya y’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri harimo agera kuri Miliyari mirongo icyenda n’indwi (97.000.0000.000 frw) z’inguzanyo y’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD- Agence Française de Développement). Ibi bitaro bivuguruwe nyuma y’imyaka 87 bitanga serivisi zitandukanye z’ubuvuzi kuko byubatswe mu myaka ya 1939 na 1940 none imirimo yo kubaka bushya ibi bitaro bikuru bya Ruhengeri ikaba irimbanije kuko na zimwe muri serivisi zahatangirwaga zikaba zarimuriwe ahandi hatandukanye mu nyubako ziri mu mujyi wa Musanze. Amakuru agera kuri Karibumedia.rw ni uko ibi bitaro bizaba ari bya bindi by’icyitegererezo, aho…

Read More

Ikigo cy’amashuri abanza cya Karangara giherereye mu murenge wa Rugarama; Akagari ka Karangara, ni mu ntanzi z’ikirunga cya Muhabura. Ku wa 05/05/2026, inkuru yamenyekanye ko ushinzwe umutungo w’ikigo “Comptable” byageze mu masaha yo kurya yinjira muri buri shuri asoma amazina y’abanyeshuri batarafata ifunguro rya Saa sita, ategeka ko bahagarara imbere bagafotorwa. Ubwo Umunyamakuru wa Karibumedia.rw yamenyaga iyi nkuru yaratembereye yerekeza ku kigo cy’ishuri, mu nzira yahuraga n’abana ndetse n’ababyeyi aganira nabo. Umwe mu babyeyi b’abana utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko buri mubyeyi asabwa amafaranga igihumbi yo kunganira ifunguro umwana ahabwa ariko ko hari ubwo uhafite nk’abana batatu atayabonera…

Read More

Hannah Karema Tumukunde ufite ikamba rya Miss Uganda 2023, yakebuye abagabo bifuza kugira abagore beza mu buzima, abasaba kubagendera kure kugeza Igihe baboneye ubushobozi bw’amafaranga afatika. Mu kiganiro aherutse kugirana na ‘Galaxy FM’, yavuze ko gukundana n’umukobwa mwiza bituma hari izindi nshingano ugira zo kumwitaho mu buryo buhenze bigusaba kuba ufite ubushobozi bufatika. Ati: “Niba ukennye, banza wiyiteho mbere yo kujya mu bagore beza. Ibintu bimwe na bimwe bisaba kwitegura.” Yashimangiye ko nawe adashobora gukundana n’umusore ukennye, udashobora gutuma babaho mu buzima bwiza. Ati: “Umugabo agomba kumenya icyo gukora batabimuhatiye. Nemera ushobora gutanga kandi akita ku mugore.” Avuga ko kandi…

Read More

Ba baturage bo mu kagari ka Nyarutembe; Umurenge wa Rugera, mu karere ka Nyabihu batabaza inzego z’ubuyobozi ngo hazabeho gushishoza mu igenagaciro rizabakorerwa igihe hazaba habayeho guhabwa ingurane z’ubutaka bwabo bugiye kuzatuzwaho abaturage bazakurwa mu mudugudu wa Kazirankara ntibaranyurwa n’ibisobanuro bahabwa. Mu nkuru twabagejejeho yo kuwa 03/05/2026, twari twababwiye ko aba baturage bo mu kagari ka Nyarutembe batabaza bavuga ko bagiye kwamburwa ubutaka bwabo nta ngurane ikwiye bahawe. Ku ruhande rw’akarere ka Nyabihu, mwumvise ko Meya w’aka karere Mukandayisenga Antoinette yabamaze impungenge avuga ko nta muturage bazatwarira ubutaka batamuhaye ingurane kandi ikwiye, aho yagize ati: “Mu by’ukuri si ukubakura mu…

Read More

Ni amakuru mashya aturuka mu Karere ka Gicumbi avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyandaro mu murenge wa Ruvune yahagaritswe kuri izo nshingano, ni nyuma yo gufungira umusaza n’umukecuru we mu biro by’ako kagari. Umusaza n’umukecuru ubwo bari bagiye kwishyura ibirimo igare bikekwa ko byibwe n’umwana wabo, yarafungiranye nyuma yo kutemera amafaranga make bari bazanye ngo bishyure igice cy’indishyi. Uyu musaza yari yatanze amafaranga ibihumbi 280 Frw, asaba ko ayandi yayatanga buhoro buhoro ariko uwo muyobozi arabyanga. Abaturage bari banenze iki cyemezo bavuga ko Akagari katemerewe kugira gereza cyangwa gufungiramo abaturage basaba ubutabera kuri uyu musaza ndetse n’umuryango we. Kuri…

Read More