Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline
  • Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya
  • Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda
  • Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400
  • Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye
  • FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa
  • Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10
  • BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » Uyu munsi, ni umwanya mwiza wo kwigira ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda_ Itangazo rya AU
Politike

Uyu munsi, ni umwanya mwiza wo kwigira ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda_ Itangazo rya AU

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 7, 2026Updated:April 7, 202623 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Kuri uyu wa 7 Mata 2026, Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cy’icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni 1 mu minsi 100 gusa.

Ibi bikorwa byo Kwibuka bifite insanganyamatsiko igira iti: “Twibuke, Twiyubaka” bikangurira Abanyarwanda bose kuzirikana abazize Jenoside, banakomeza urugendo rwo kubaka ibyo aya mateka yangije mu myaka 32.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe AU, ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo watangaje ko uzifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ubu butumwa AU yagize iti: “Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kwigira ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda. Ni amahirwe yo gukomeza urugendo rw’ubwiyunge, gukemura amakimbirane, kubaka igihugu no kugira ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo.”

Muri iri tangazo AU yavuze ko ifatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopie bazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iki gikorwa kikazabera ku cyicaro cya AU giherereye i Addis Ababa.

AU yavuze ko ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe cyiza cyo kwibutsa Abanyafurika n’Isi yose agaciro k’ubuzima bw’ikiremwamuntu ndetse no kuzirikana ubuzima bw’Abatutsi bishwe mu 1994 bicanywe ubugomwe bw’indengakamere.

Yavuze ko kandi ari igihe cyo gufatanya mu kurwanya ikintu cyose cyatuma ibyabaye byongera kuba harimo Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, imvugo z’urwango n’ibindi bikorwa byibasira inyokomuntu.

Ni umuhango uzitabirwa n’abantu bakora mu nzego zinyuranye haba muri Ethiopie ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Uzitabirwa kandi n’abahagarariye ibihugu bigize AU na za Komisiyo zayo; Amadini; Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu; Imiryango itegamiye kuri leta; Loni; Ibigo by’ubushakashatsi; Inzego z’uburezi; Imiryango mpuzamahanga ndetse n’itangazamakuru muri rusange.

AU yatangaje ko uyu muhango uzarangwa n’ibikorwa binyuranye birimo urugendo rwo kwibuka, gucana urumuri rw’ikizere, gutaha kumugaragaro urwibutso rwa AU rwubatse mu buryo bw’ikoranabuhanga rwashyizwemo igice cyihariye kijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse hakazanatangwa ibiganiro bigaruka kuri Jenoside muri rusange.

Iki gikorwa AU yagitangiye muri Mata 2010 ndetse kuri ubu ikaba yongeye kwifatanya n’Anyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kugeza ubu ku Isi, ibihugu 153 ni byo byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana ibyaha bya jenoside.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ibindi bitayarimo ko byabikora nta gukererwa kandi bikayashyira mu bikorwa kugira ngo amateka nk’ayabaye mu Rwanda atazasubira.

 

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,358 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,296 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025800 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026785 Views

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

By MANIRAGUHA LadisilasApril 19, 20260

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yagaragarije amahanga ko inteko zishinga amategeko…

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026

Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400

April 18, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.