Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » RWAMAGANA: Basabwe kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, mu bwinshi no mu bwiza
Ubukungu

RWAMAGANA: Basabwe kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, mu bwinshi no mu bwiza

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 5, 2026Updated:April 5, 202610 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Rwamagana gukora ibishoboka byose kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wikube kabiri, haba mu bwinshi no mu bwiza.

Yabitangaje muri iki cyumweru, ubwo muri aka Karere haberaga inama nyunguranabitekerezo ku buhinzi n’ubworozi.

Ni inama yibanze ku guhuza ingufu zisubira na gahunda y’ibyanya bigega by’ibiribwa (FoBaSI), hagamijwe kongera umusaruro hisunzwe ikoranabuhanga, amakuru y’iteganyagihe no gukora ubuhinzi buteye imbere.

FoBaSi ni gahunda ya leta igamije guteza imbere ahantu hava umusaruro mwinshi, aho abahinzi bubakirwa ubushobozi mu bmenyi n’amafaranga, bagahabwa inyongeramusaruro n’ibindi bifasha guteza imbere ubuhinzi.

Muri ibyo bice biba byahuje ubutaka Leta ifatanya n’abikorera kugezayo ibikorwaremezo by’ubuhinzi, nko kuhira; Iburyo bwo gukonjesha umusaruro ngo utangirika n’ibindi hashingiwe ku mwihariko wa buri gice.

FoBaSi ikorerwa ku buso buto bwa hegitari eshanu bugenzurwa n’amatsinda mato y’abaturage, ibitandukanye n’ibyanya by’ubuhinzi biba bifite ubuso burenga nka hegitari 500 bihabwa abashoramari banini.

Muri Rwamagana hagaragajwe ko muri iyi gahunda umusaruro ukwiye kwiyongera no kongererwa agaciro, hashingiwe kuri site z’ubuhinzi zatoranyijwe; Bishingiye ku bihingwa byateganyijwe birimo ibigori n’ibishyimbo.

Ndayisaba Emmanuel, umuhinzi wo mu Murenge wa Rubona yemeza ko umusaruro ushobora kwiyongera igihe abashinzwe ubuhinzi bashyira imbaraga mu guhugura abaturage no kubegereza ibisabwa ku gihe.

Ati: «Usanga tweza nka toni kuri hegitari, icyifuzo ni uko twagira izo moteri zuhira tukabona n’andi makuru yadufasha kongera umusaruro, kandi rwose birashoboka.»

Mwenedata Laurient, Perezida wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umworozi w’icyitegererezo, ashimangira ko iyi Ntara ari ikigega cy’igihugu, kandi ifite ubutaka bugari bwahujwe bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi.

Avuga ko iyi nama nyunguranabitekerezo ari ikiraro cyo guhuriza hamwe ingamba z’uko ubutaka bwose budakoreshwa neza bwabyazwa umusaruro mu buryo bufatika.

Ati: «Abahinzi bakabikora kinyamwuga n’aborozi bakabona ubwatsi, ku buryo buri wese akuba kabiri umusaruro yagemuraga ku isoko.»

Emmanuel Ndagijimana, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri EPD Rwanda, avuga ko begereje abaturage ibikoresho by’ingufu zisubira kugira ngo bahangane n’ihindagurika ry’ibihe.

Avuga ko ibi bikoresho, birimo ibikoreshwa mu kuhira ku buso bugari byakagombye kuba bihenze ariko Leta yashyizeho nkunganire kugira ngo abahinzi babibone hafi kandi ku giciro kibereye buri wese.

Ati: «Kugira ngo no mu bihe by’ihinga abahinzi babone umusaruro mu gutanga ibisubizo ku bibazo bihari ku bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere mu buhinzi.»

Avuga ko muri Rwamagana ariho batangiriye umushinga wo gufasha uruhererekane rw’abantu bishyize hamwe, bafashijwe na SNV kugira ngo bateze imbere ubuhinzi ndimburabutaka ariko bukomatanyijwe n’ingufu zisubira. Ndagijimana avuga ko EPD Rwanda ikomeje gufasha abaturage gukora ubuhinzi bugezweho.

Guverineri Rubingisa asaba ko imirimo y’ubuhinzi n’inyongeramusaruro bishyirwamo imbaraga, abahinzi bakigira ku babigezeho, kugira ngo ibyanyabigega bitange nibura toni 6 kuri hegitari ahatuhirwa na toni 10 ahuhirwa.

Ati: «Intumbero dufite ni ukubona umusaruro uri hejuru kuri hegitari, guhera mu gutegura ubutaka, gushyiramo ibisabwa, kuvanamo umusaruro mwiza no kuwugeza ku isoko.»

Ashimangira ko bafite intego yo gukora ubuhinzi badahanze amaso ikirere, ko bakwiriye kubyaza umusaruro ibiyaga bafite mu kuhira hakoreshejwe ingufu zisubira no kureba uko umuhinzi yoroherezwa kwishyura ibyo bikoresho bimufasha.

Ati: «Ibyo byose nitubihuza, tukazavanamo umusaruro ushimishije, bikagira inyungu mu kugira imyaka itunga abanyagihugu, ariko no koherezwa mu mahanga.»

Mu Karere ka Rwamagana, ubutaka buhingwa ku buso buhuje busaga hegitari ibihumbi 18 ans, mu gihe hamaze gutunganywa ibyanyabigega 77 ans.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko gahunda yaguye yo guhuza ubutaka buri ku buso buto, izwi nka «Food Basket Sites (FoBaSi)», izafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50% bitarenze mu 2028/2029.

Guverineri Rubingisa yeretswe imashini zifasha abahinzi kuhira; Habaye ibiganiro bifunguye ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi muri Rwamagana.

Visi Meya Rwamunono yashimiye abafatanyabikorwa mu buhinzi n’abahinzi ku ruhare bagira mu kongera umusaruro.

Karibumedia

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

July 12, 2026

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026

GICUMBI: Hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere

July 9, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,833 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,593 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,101 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,043 Views

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 20, 20260

Mu kiganiro kuri Radio na TV10, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki…

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.