Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Bahangayikishijwe n’amazi agiye kuzabasenyera

October 7, 2026

Umuryango w’Ingo z’Umubyeyi Bikiramariya Wahimbaje Yubire y’Imyaka 50, Arikidiyosezi ya Kigali Imaze Ishyinzwe

October 5, 2026

AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ry’uko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje

October 3, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Bahangayikishijwe n’amazi agiye kuzabasenyera
  • Umuryango w’Ingo z’Umubyeyi Bikiramariya Wahimbaje Yubire y’Imyaka 50, Arikidiyosezi ya Kigali Imaze Ishyinzwe
  • AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ry’uko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje
  • Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994
  • Muri Arkidiyoseze ya Kigali hateguwe iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’Ubutumwa ku bana 2026_ 2027
  • Ikoranabuhanga mu kurinda ubuzima rusange n’ubukerarugendo
  • Urugo Rube Igicumbi cy’Iyogezabutumwa n’Amizero ya Kiriziya
  • UBURENGERAZUBA: Abahinzi b’ibireti barashimirwa umusaruro bagezeho
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Uwitwa KAYITARE J.Paul w’imyaka 45 yapfuye urupfu rutunguranye
Ubuzima

MUSANZE: Uwitwa KAYITARE J.Paul w’imyaka 45 yapfuye urupfu rutunguranye

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 8, 2026214 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Mu mudugudu wa Karunyura; Akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve haravugwa urupfu rutunguranye rw’umugabo witwa KAYITARE Jean Paul bita Madanganya w’imyaka 45 wakoga umurimo w’ubukomvayeri (Convoyeur) muri Gare ya Musanze, yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yapfuye.

MUKANGWIJE Jacqueline ni umugore wa Nyakwigendera bari bamaze imyaka 19 batabana. Aganira na Karibumedia.rw yavuze ko yibanaga ariko ko basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko bakabyarana abana babiri (Umuhungu w’imyaka 10 n’umukobwa w’imyaka 8) ariko ko nta kindi kibazo bari bafitanye nubwo batabanaga.

Yagize ati: “KAYITARE Jean Paul twashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko tubana neza nk’umugore n’umugabo imyaka 8 gusa naho imyaka 19 niyo tumaze tutabana, nibana n’abana banjye nawe akibera iyo nkajya mpurira nawe mu nzira cyangwa tukavugana kuri telefoni ashaka nko kunyoherereza amafaranga yo guhahira abana cyangwa kwishyura inzu.”

MUKANGWIJE yakomeje abwira Karibumedia.rw uko yamenye inkuru mbi y’urupfu rw’umugabo we, uko yarwakiriye n’urwibutso asigaranye nk’umugabo bashakanye.

Yagize ati: “Inkuru mbi y’urupfu rwe yangezeho ejo kuwa 07 Mata 2026 saa kumi z’umugoroba (04h00) ubwo nahamagarwaga na mugenzi we bakorana muri Gare ya Musanze aho yambwiye ko umugabo wanjye amaze kwitaba Imana. Naraje nsanga ariko byagenze nanjye mbimenyesha inshuti n’imiryango ngo baze kudutabara ariko nkurikije uko nari muzi nahoraga nikanga ko ashobora kuzagira ikibazo kuko yakundaga kurwaragurika. Gusa ansigiye urwibutso rw’abana 2(Umuhungu n’umukobwa) kandi nta mutima mubi yagiraga uretse kuba yari yarantaye ariko yitaga ku bana be cyane.”

HAKIZIMANA Emmanuel na HABIYAMBERE Gabriel ni bamwe mu bo bakoranaga muri Gare ya Musanze, babwiye Karibumedia.rw imyitwarire ye n’icyo bagiye gukora ku muryango asize.

HAKIZIMANA Emmanuel yagize ati: “Twakoranaga muri Gare ya Musanze nka Komvayeri (Convoyeur) ariko yari umuntu mwiza cyane kuko twakundaga kumwita Madanganya, nta kibazo yarafitanye n’umuntu, yaba abashoferi cyangwa abakomvuwayeri bagenzi be. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

HABIYAMBERE we yagize ati: “Uyu Kayitare Madanganya yari nk’umukozi wanjye kuko twakoranaga neza, nta kibazo twagiranye na kimwe mu myaka 13 twari tumaranye muri Gare ya Musanze. Urupfu rwe ruratubabaje twese ariko kubera ko asize abana 2, umugore tuzamufasha kubarera kuko ni abamugenzi wacu witahiye ahubwo Imana imwakire.”

Nyiri urugo, aho uyu Nyakwigendera yakodeshaga Madame FURAHA Providence yavuze ko urupfu rwa Kayitare rwabatunguye kuko barumenye bamaze iminsi ibiri batamubonaho yarapfiriye mu nzu. Gusa ngo mu myaka 11 bari bamaranye amukodesha, nta kibazo bigeze bagirana ahubwo ngo bamufataga nk’umwana wo mu rugo.

Yagize ati: “Uko yatahaga akatuvugisha, ku cyumweru ntabwo twamubonyeho dutekereza ko yazindukiye mu kazi, noneho ntashye ndongera ndakomanga, mbura unkingurira nigira kuryama. Bigeze kuwa kabiri na none dukomanga tukabura udukingurira kandi itara ryaka, dufata icyemezo cyo kwica idirishya kugira ngo turebe niba arimo. Twaciye giriyaje (Grillage) y’idirishya, umwana ajyamo arakingura dusanga umuntu yarapfuye tumenyesha inzego z’ibanze; Polisi na RIB, bityo umurambo ujyanwa kwa Muganga gusuzumwa nyuma turawugarura ari nawo muri kubona hano mu nzu yabagamo.”

FURAHA yakomeje abwira Karibumedia.rw uko uru rupfu rutunguranye rwabashenguye nk’umuntu bari bamaranye imyaka 11 nk’umupangayi wishyuraga neza; Nta mvugo mbi; Nta mahane, maze agaragaza n’icyo yishimira.

Yagize ati: “Urupfu rwa Kayitare Jean Paul ni urupfu rwadutunguye kandi rwatubabaje kuko atigeze arwara ahubwo amahirwe nagize, mba ndi mu maboko atari ayanjye ni uko tutigeze tumukoraho RIB itarahagera, tukamujyana kwa Muganga. Ubu ndi mu rugo iwanjye, tugiye kumushyingura ariko ni agahinda. Gusa n’imiryango ye ndetse n’umugore we bahageze ariko apfuye nta kibazo dufitanye.”

Uyu Nyakwigendera KAYITARE Jean Paul yavukiye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba, akaba yaracumbitse mu mudugudu wa Karunyura; Akagari ka Kabeza; Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru. Apfuye afite imyaka 45 akaba asize umugore n’abana babiri barimo umuhungu n’umukobwa.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien

September 30, 2026

MUSANZE: Icyizere ni cyose ko nta mpfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka

September 20, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,919 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,662 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,183 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,073 Views

MUSANZE: Bahangayikishijwe n’amazi agiye kuzabasenyera

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 7, 20260

Mu mudugudu wa Rusagara, akagari ka Mpenge mu murenge wa Muhoza, haravugwa inkuru y’amazi ashobora…

Umuryango w’Ingo z’Umubyeyi Bikiramariya Wahimbaje Yubire y’Imyaka 50, Arikidiyosezi ya Kigali Imaze Ishyinzwe

October 5, 2026

AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ry’uko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje

October 3, 2026

Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994

October 1, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Bahangayikishijwe n’amazi agiye kuzabasenyera

October 7, 2026

Umuryango w’Ingo z’Umubyeyi Bikiramariya Wahimbaje Yubire y’Imyaka 50, Arikidiyosezi ya Kigali Imaze Ishyinzwe

October 5, 2026

AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ry’uko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje

October 3, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.