
IZABAYO ni umuturage w’Akarere ka Burera, abarizwa mu murenge wa Gahunga; Akagari ka Kidakama mu mudugudu wa Songa. Ni umugabo w’imyaka mirongo itatu “30ans”; Arubatse, afite umugore n’umwana umwe. Ni umukozi w’uruganda “SAGA BLESSING Ltd”, ku wa 26/04/2025 yakoze impanuka “Umufuka w’ibigori umugwaho, avunika urutirigongo”. Ubu uruganda rwaramwihakanye, naho ubuyobozi bw’umurenge buramwigarika.
SAGA BLESSING Ltd, ni ruganda rutunganya umusaruro w’ibigori, rukawubyaza ifu ya Kawunga n’igiheri nk’ibiryo by’amatungo. Izabayo yabaye umukozi waho igihe cy’imyaka itanu”5″: Mu myaka itatu ya mbere yakoze mu biryo by’amatungo, igiheri bakigemura mu mugi wa Musanze; Indi myaka ibiri yakoraga akazi ko gupakurura ibigori no gupakira Kawunga n’igiheri, hamwe na bagenzi be. Icyo gihe cyose yari umukozi w’uruganda ariko utagira amasezerano y’akazi “Contract de travail”, kimwe n’abandi benshi bahakora ndetse n’umugore wa Izabayo witwa MUKAHIRWA Clarisse akaba yari umwe mu bari abakozi b’uruganda icyo gihe. Yaje guhagarara ubwo umugabo we yakoraga impanuka, yikuyeyo kuko mu ruganda yabonaga bitameze neza.
Ubuyobozi bw’uruganda bubivugaho iki?
Karibumedia.rw ku murongo wa telefone ngendanwa twagerageje kwandika ubutumwa bugufi tunaganira na nyiri urwo ruganda, Bwana Valens MUDATSIKIRA aratwemerera kandi aduha n’uburenganzira bwo kugera ku ruganda. Twahasanze umuyobozi “Production Manager” ariwe Bwana Eloi Syliven MUTEMBE, adusobanurira ko Izabayo yagiriye impanuka mu ruganda ariko ko atari umukozi warwo.
Yagize ati: “Nibyo koko IZABAYO yakoreye impanuka hano mu ruganda, umufuka w’ibigori umugwaho nanjye narabirebaga ariko ntiyari umukozi wacu ahubwo bakundaga kuhagera mu gihe habonetse Koperative cyangwa Rwiyemezamirimo utuzanira umusaruro w’ibigori. Icyo gihe ni Koperative cyangwa Rwiyemezamirimo ubishura kuko mu giciro uruganda rumwishuriraho hakurwamo amafaranga abiri n’urumiya “2,5frs” y’abapakuruye, ayo mafaranga turayababikira yamara kuba umubare runaka tukayabaha.”
Akomeza agira ati: “Nanjye ndi umukozi w’uruganda, mfite kontara y’akazi n’umushahara kandi twese mu ruganda dufite ubwishingizi rusange (Assurance corrective d’accident) twafashe muri SANRAM. Mpereye aha sinakwemeza rero ko Izabayo yari umukozi wa hano kuko nta masezerano y’akazi ahafite, cyane ko nta n’umushahara uzwi yagenerwaga n’uruganda. Bityo rero, iyaba umukozi wa hano nta kibazo aba afite kuko assurance yari kumutabara”.
Uyu muyobozi mu ruganda, yadusobanuriye kandi ko bafite abakozi 19 bahoraho na 15 ba Nyakabyizi, yanatubwiye ibyangombwa umukozi w’uruganda aba yujuje: Aho yagize ati: “Umukozi wa hano agomba kuba afite Mutuelle de santé; Atangirwa imisanzu ya RSSB; Atangirwa Ejoheza, ikigeretseho akaba ari mubarebwa na assurance ya SANRAM kandi akaba anambaye; Imyenda; Inkweto n’ingofero bimworohereza igihe yagira ibyago byo kuba yahura n’impanuka ndetse nk’umuntu ukora mu biribwa, agomba kuba afite n’icyemezo cya muganga ko nta ndwara zanduza afite cyane nk’izo mu buhumekero n’izindi (Ni amabwiriza ya RSB na FDA).”
Mu gihe twaganiraga n’umukozi w’uruganda anadutembereza inyubako zarwo, dore ko rurimo kwagurwa twagize amahirwe nyirarwo “Valens MUDATSIKIRA” aba arahageze. Ibyinshi twashakaga kumenya bijyanye n’abakozi b’uruganda twari twabibwiwe ariko dukeneye imbona nkubone nyirarwo, ngo tumubaze ubufasha yagenera Izabayo nk’umukozi wakoreye impanuka iwe kabone n’ubwo ushinzwe abakozi yari amaze kuduhakanira ko Izabayo atigeze aba umukozi warwo.
Mu magambo ye, Bwana Valens yagize ati: “Uriya mugabo wakoreye impanuka iwacu ntitumuzi nk’umukozi wacu. Ku bwanjye numvaga yafashwa ariko twagiye kubona tubone azanye umunyamategeko, bityo ibyo kumufasha turabihagarika ngo tureke amategeko ariyo abitwemeza. Niba hari ibyo tumugomba ariko njye mbona ntabyo kuko nta masezerano y’akazi afitanye n’uruganda rwacu “SAGA BLESSING Ltd”.
Yakomeje agira ati: “Twe nk’abantu dufite ubumuntu, uyu munsi yemeye agaca bugufi twamufasha kandi nabwo binyuze mu buyobozi kuko umuturage avugirwa n’ubuyobozi ndetse nawe niba ugenzwa no kumukorera ubuvugizi wabimwumvisha akegera ubuyobozi bw’Umurenge. Ubuyobozi bukadutumaho, aha twiteguye kuba twamufasha nk’undi wese kuko nabo tutazi turabafasha.”

Asoza agira ati: “Rwose twiteguye kuba twamufasha ariko ntidukeneye gushirwaho igitutu cy’abanyamategeko cyangwa abanyamakuru nkamwe kuko ntiyigeze aba umukozi wacu, bityo nk’uko mbikubwiye genda umubwire acye bugufi yegere ubuyobozi bw’umurenge aribwo bubidusaba. Icyo gihe tuzamufasha nk’umuturanyi wacu, agerekaho ko afite n’amakuru ko Izabayo yaje mu kazi yasinze.”
Bwana Valens yatubwiye ko yashatse kumufasha nk’umuntu yabonaga atera ibiraka iwe ndetse nk’umuturanyi, maze asaba Izabayo n’umuryango we ko bakora inyandiko barabyanga. Icyo gihe ngo Valens yabonye ko Izabayo ashaka gushora ikigo cye mu manza, ibyo kumufasha arabireka.
Aha twakwibaza ngo niba Izabayo nta masezerano yari afitanye n’uruganda, bwa mbere ninde wari ubifite mu nshingano kuyamuha? Itegeko ry’umurimo ribivugaho iki?
Itegeko nomero 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009, rigenga umurimo mu Rwanda. Mu ngingo yaryo ya 15, ivuga uburyo amasezerano akorwamo. Amasezerano y’akazi ashobora kuba yanditse cyangwa atanditse. Akorwa ku buryo bunogeye bene kuyagirana ku mpande zombi mu gihe bitabangamiye ingingo ya 19 y’iri tegeko. Gihamya y’amasezerano ishobora kuba uburyo bwose bubonetse.
Ashobora gusinywa mu gihe kizwi, kitazwi cyangwa se ku gikorwa kizwi neza.
Mu bihe byose, amasezerano y’akazi hagati y’umukozi umwe n’abakoresha batandukanye atabangamiranye hagati yayo, aremewe.
Iri tegeko mu ngingo zaryo, iya 47 mu duce twayo: Aka mbere 1;2;3;4;5;6;7 na 8, hadusobanurira inshingano z’umukoresha. Muri iri tegeko na none twareba ingingo ya 91; 92; 93 n’izindi.
Iri tegeko riradufasha kumva no gusobanukirwa uburenganzira bw’umukozi ku murimo.
Ubuyobozi bwite bwa Leta, bwaba buzi iki kibazo? Hakozwe iki?
Akarere ka BURERA gafite gahunda ya “Duhari ku bwanyu!” Ni gahunda nziza ihuza abayobozi n’abaturage, muri urwo rwego Karibumedia.rw twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwakoze kuri iki kibazo: Twegera umudamu wa Izabayo atugaragariza inyandiko “Enquête y’impanuka”, yakozwe ku wa 16/05/2025.
Enquête yakorewe mu mudugudu wa Songa aho uruganda rwubatswe ari naho impanuka yabereye, impanuka yabaye ku wa 26/04/2025. Iyo nyandiko yasinywe kandi iterwaho kashi n’ubuyobozi bw’Akagari ka Kidakama aho urwo ruganda ruri, inyandiko kandi yasinyweho n’abatanga buhamya bakoranaga na Izabayo ikanemeza ko yari umukozi w’uruganda.
Ese raporo ya mudugudu “Enquête y’impanuka”, irahagije?
Tumaze kumva no gusesengura imvugo y’ufite ikibazo ariwe Izabayo; Umuyobozi mu ruganda; Valens, nyir’uruganda ndetse no kubona inyandiko yakozwe igihe Izabayo yagiraga impanuka, dore ko hagiye gushira umwaka arwaye. Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge bubivugaho:
Ku wa 27/02/2026, twabashije kubonana n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gahunga, Bwana Sabin NSENGAMUNGU tumugezaho ikibazo cya Izabayo. Uyu yatwemereye ko aramusura kandi ko ikibazo agiye gukurikirana. Nyuma y’ibyumweru2 twaramuhamagaye atubwira ko yagize akazi kenshi ntabone umwanya wo kumugeraho kugeza ku wa 17/03/2026 dukora inkuru ko “…Ubuyobozi bw’umurenge buramwigarika”.
Yagize ati: “Twagize akazi kenshi ntitwabona umwanya wo kumusura ariko ubwo muri hafi mwihangane tuhagerane muhanyereke, mfite inama itaratinda nawe mumunyereke kuko sinamuzi.”
Twari mu kazi hafi aho turamutegereza ngo inama isozwe, ku bw’amahirwe tubona umugore we tumusaba kuba arindiririye umuyobozi aho kugira ngo inama nisoza azaduhamagare tugerane iwabo. Yararindiriye inama irasozwa, nyuma aduhamagara atubwira ko umuyobozi twari turindiriye yuriye moto akaba agiye. Nta kindi twari bukore, n’ubwo yari yabidusabye mu butumwa bugufi bwo kuri telefone ngendanwa twabonye ko atubeshye “Nshaka ko tugerana ku muturage mukorera ubuvugizi.”
Nk’uri mu kazi narebye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, Bwana BUTOYI Louis mugezaho ikibazo cy’umuturage: Nasanze akizi ariko ntangazwa n’uko ambwiye ko kidakomeye, ikibazo kimaze hafi umwaka ndetse anambwira ko uwo muturage yagiriye impanuka mu kazi kubera ubusinzi kandi ko atari n’umukozi w’uruganda. Nawe yongeraho ko uruganda rutakoreshwa n’igitutu cy’itangazamakuru.
Ibyo kuvuga ko atari umukozi w’uruganda kandi ko yari yasinze, bihabanye n’amakuru twari dufite. Inyandiko yakorewe mu mudugudu wa Songa, yemejwe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Kidakama. Iyi nyandiko isobanura neza uko Izabayo yagiriye impanuka mu kazi kandi yemeza ko yarasanzwe ari umukozi w’uruganda, ibyo kuba yari yasinze ntawabyemeza kuko yari mu kazi na bagenzi be kandi bahamya ko yari umukozi w’uruganda.
Ngo IGITUTU cy’itangazamakuru n’abanyamategeko:
Tubonereho tubwire abadukurikira kandi dutange umucyo ko itangazamakuru dukora, ari Ubuvugizi kuri rubanda n’Ubukangurambaga kuri Gahunda za Leta. Ibi ni bimwe mu byatumye tugaruka kuri iyi nkuru kuko Gahunda y’Akarere ka Burera “Duhari ku bwanyu!” kenshi idukora ku mutima, bityo mu kinyamakuru cyacu turi k’uruhande rw’umuturage kugera amategeko n’amabwiriza byubahirijwe. Sinumva rero ukuntu hafi umwaka, itangazamakuru ariryo ritumye umuturage arengana!?
Twashatse kumenya impamvu Izabayo atarageza ikibazo cye mu buyobozi bw’umurenge no mu zindi nzego kandi bamufiteho amakuru atariyo. Izabayo, kuri ubu acumbitse mu mudugudu wa Mutara; Akagari ka Rwasa, ni mu mudugudu Umurenge wubatswemo. Izabayo mu mvugo y’agahinda kenshi:
Agira ati: “Urabona aka kagare nicayemo, nirirwa munzu ndyamye kugera hanze ni nk’uku baba bansohoye ngo mumbone. None nagera ku murenge nte? Ko n’umugore agerayo bakamwirengagiza kandi urabona ko duciye bugufi, kenshi aba yagiye gushaka ibyo turarya njye nawe n’umwana. Nagira mwebwe mukamvugira, igihe Imana ibashoboje mukabona umwanya wo kungeraho no kubonana n’ubuyobozi.”

Yakomeje agira ati: “Ibyo gukurikirana ikibazo cyanjye sinari kubishobora kuko n’ubu ndacyarwaye, ndababara kandi mpora ku ma randevu ya buri gihe ku bitaro by’i Musanze. Nivurije CHUK; Gatagara niho bambaze uyu mugongo, bityo nta gahenge nagize ngo nkurikirane ndetse nsobanura n’ikibazo cyanjye. Ibyo ubuyobozi buvuga ni ibyo babwiwe n’uruganda nakoreye rukantererana, cyangwa ni ibivugwa n’abankina ku mubyimba. Ati: ‘Navaga mu rugo ngiye guhaha, nta mwanya wo gusinda nari mfite’. Asoje ararira😭”
Karibumedia twagerageje kuganira n’abaturanyi ba Izabayo, tubabaza uko uyu muryango ubayeho: Umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa, yaragize ati: “Mu by’ukuri ntababeshye Izabayo arababaye, wagira ngo hano nta bayobozi dufite; Turamufasha ariko ubufasha tumuha ntacyo bwamumarira, rwose ni uwo gukorera ubuvugizi.”
Akomeza agira ati: “Uruganda yakoreraga rugomba kumwitaho, akivuza kandi akabona icyo kurya. Nta kindi navuga kuko tubona baramutereranye, gusa uyu mugore we Imana izamuhe imbaraga atekumurambirwa; Nk’ubu buri cyumweru aba yamujyanye kwa muganga i Musanze, ati: ‘Tekereza ayo matike ya buri gihe, ku bantu baciye bugufi.’ Ni ikibazo pe!”
Ubwo twakoraga iyi nkuru, twaje kumenya ko umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yageze kwa Izabayo ariko ntitwabashije kumenya icyavuye muri urwo ruzinduko. Dushingiye ko turi mu gihugu kigendera ku mategeko kandi ko hari Itegeko ry’umurimo, turizera ko Izabayo azabona ibyo amategeko agenera umukozi wese ugiriye impanuka mu kazi n’ubwo uruganda rwitwaza ko nta masezerano y’akazi afitanye na SAGA BLESSING Ltd.
Mu gusoza iyi nkuru, Karibumedia.rw ntitwabura kumenyesha abafite urukundo n’umutima utabara ko mwafasha Izabayo akivuza kandi akabona icyo kurya kuko nta bushobozi bafite. Buri wese uko yifite, nimero ye imubaruyeho kandi iri muri Mobile Money “MoMo” ni: 0781178544 izina ni IZABAYO. Abaye abashimiye, murakoze!
Ladisilas
