Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Abafatanyabikorwa ba Red Rocks biyemeje kurwanya indwara z’ibyirezo

September 15, 2026

MUSANZE: Abashoje Manda muri Njyanama bagikeneye kuguma mu nshingano babwiwe ko inzira ziharuye

September 14, 2026

EAC: Inyabutatu mu kurengera ibidukikije, umusingi w’iterambere muri Afurika y’ibirasurazuba

September 11, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Abafatanyabikorwa ba Red Rocks biyemeje kurwanya indwara z’ibyirezo
  • MUSANZE: Abashoje Manda muri Njyanama bagikeneye kuguma mu nshingano babwiwe ko inzira ziharuye
  • EAC: Inyabutatu mu kurengera ibidukikije, umusingi w’iterambere muri Afurika y’ibirasurazuba
  • MUSANZE: Intsiriri y’ibibazo mu kigo cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza “SPES NOVA JUNIOR ACADEMY”
  • MUSANZE: Shaikha Al Nuwais yakoze agashya muri Red Rocks Initiative
  • AMAJYARUGURU: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abikorera kunoza ibyo bakora kandi byujuje ubuziranenge
  • BURERA: Dukore Ishoramari rirambye twigisha abana bacu/ Bwana KAYITSINGA Faustin
  • Burera: Dukumire Ibiza, dusana imihanda; Dusibura imiferege; Dukora ibiraro ndetse tuzirika n’ibisenge by’amazu
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru 12/04/2026 nibwo umugabo witwa DUSENGIMANA Emmanuel bita “SEBU” w’imyaka 42 wo mu mudugudu wa Rutamba, akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama yatawe muri yombi ubwo hakorwaga Operasiyo(Opération) yo gushakisha abiba abaturage n’abacuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Kanyanga.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’inzego z’umutekano(Polisi na DASSO) maze hagati y’isaha ya saa munani na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (02h30′-06h00′) nk’uko Karibumedia.rw ibikesha inzego zibishinzwe, hakaba hafashwe abanyabyaha batandukanye bo mu midugudu itandukanye barimo abajura b’inka 3, abacuruzi ba Kanyanga 3 n’abajura batobora inzu z’abaturage(Vol avec effraction) bakanatera catch bagera kuri 6. Aba bose uko ari 12 bakaba bari mu maboko atari aya bo.

Muri aba bafashwe, nk’uko Karibumedia.rw yari yarabibasezeranije ko izakomeza gukurikirana iby’ubu bujura bw’amatungo buvugwa mu murenge wa Rugarama kuko Karibumedia.rw yasohoye inkuru kuwa 21 Gashyantare 2026 ifite umutwe ugira uti ” Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba na bamwe mu bayobozi.” Uyu nta wundi wavugwaga uretse uwitwa Dusengimana Emmanuel bita SEBU wo mu mudugudu wa Rutamba, Akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama aho uyu mugabo yavugwagaho kwiba no kubaga intama 6 z’uwitwa Yusitini n’inka itazwi nyirayo.

Nk’uko Karibumedia.rw yabibatangarije icyo gihe, uyu mugabo Dusengimana Emmanuel bita “SEBU” ngo yatorokeye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ariko aka wa mugani nyarwanda ugira uti “Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho !!” , Dusengimana Emmanuel SEBU yagarutse mu Rwanda iwabo mu Rugarama noneho mu ijoro ryo kuri uyu wa 12/04/2026 yihamagarira undi mujura wari umaze gufatwa, telefoni ye ifitwe n’inzego z’umugekano, SEBU afatwa gutyo, ubu dukora iyi nkuru akaba ari mu maboko atari oui.

Burya mu kinyarwanda baravuga ong “Umuntu ahunga ikimwirukankana ariko ntiyahunga ikimwirukamo.” Iyo uyu Dusengimana Emmanuel SEBU ataza guhamagara mugenzi w’umujura wari wamaze gufatwa ntibyari kumenyekana ko yagarutse mu rugo. Aha ninaho ubuyobozi buhera busaba abaturage bibwe, kwegeranya ibimenyetso noneho bagatanga ikirego nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama FURAHA Augustin abivuga.

Yagize ati “Icyo twifuza nuko abaturage babuze amatungo yabo bashaka ibimenyetso noneho bagatanga ikirego.”

Karibumedia.rw yabibutsa ko Umunyamabanga nshingwabikirwa w’umurenge wa Rugarama, FURAHA Augustin yayibwiye ko ikibazo cy’ubujura kivugwa mu Center ya Nyarwondo yari atakizi ariko ko agiye kugikurikirana.

Icyo gihe yagize ati : « Ibyo bintu ni bishya mu matwi yanjye ariko ngiye kubikurikirana kuko ubujura bw’amatungo y’abaturage burakabije ariko n’abaturage barahishirana, bakagombye kujya babivuga ndetse bakavugwa n’abakekwa. »

Uretse n’uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yabigarutseho ubwo yari mu nteko y’abaturage yo kuwa 03/03/2026 aho yagize ati” Abayobozi turiho ku bwanyu. Ntabwo tuzihanganira abo ba ‘Rutemayeze’ biba abaturage amatungo yabo. N’uwo bavuga witwa SEBU watorotse tuzamushakisha kandi azafatwa tumuzane imbere y’abaturage bityo, atubwire n’abo bafatanya kwiba amatungo y’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru CIP Ngirabakunzi Ingace yemeje iby’aya makuru ko ariyo kandi ko Polisi itazahwema gukoma mu nkokora abakora ibyaha n’abahungabanya umutekano w’abaturage.

Yagize ati” Nibyo mu ijoro ry’iya 12/04/2026, hafashwe abantu 12 bakekwaho ubujura bw’amatungo, abacuruza ibiyobyabwenge n’abashikuza abantu amatelefoni n’amasakoshi. Polisi ikaba iburira abantu ko bagomba kwirinda ibyaha kuko itazihanganira abanyabyaha.Ubu abo bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga kugira ngo urwego rw’ubugenzacyaha rubakurikirane.”

Nk’uko Karibumedia.rw yateruye inkuru ibivuga, muri operasiyo yabaye mu rukerera rw’iya 12/04/2026, hafashwe abakekwaho ubujura bw’inka batatu aribo : Dusengimana Emmanuel alias Sebu w’imyaka 42 ans, utuye mu mudugudu Rutamba, akagali ka Gafumba umurenge wa Rugarama, Munyawera Jean Paul alias Kiduruduru w’imyaka 48 na Ndayambaje Jean d’Amour bombi batuye mu mudugudu wa Kanyangenzi, akagali ka Gafumba, umurenge wa Rugarama.

Hafashwe kandi abakekwaho gucuruza Kanyanga barimo Ndikubwimana Bizimenyera w’imyaka 39 ans, Dushimimana Enock w’imyaka 19 ans, bombi bakaba batuye mu mudugudu wa Kanaba ; Akagali ka Gisizi; Umurenge wa Gahunga kuko ngo Ndikubwimana Buzimenyera yafashwe amaze gupakira Kanyanga kuri Moto Saa 02h30 mu Rugarama kuri centre ya Maya mu gihe mu genzi we Dushimimana Enock nawe yafashwe bamaze gupakira Kanyanga kuri Moto Saa 02h30 mu Rugarama kuri centre ya Maya, Bizaherezahe Alphonse w’imyaka 42 utuye mu mudugudu wa Rugarama, akagali ka Gafumba, umurenge wa Rugarama, akaba acuruza Kanyanga aho tariki 11/03/2026 yafatanwe litiro 60 zayo.

Uretse aba hari n’abandi bakekwaho ubujura buciye icyuho(Vol avec effraction) no gutera Catch Nshimiyimana Mulisa alias Kadorone w’imyaka 20, Barekayabo Gaspard w’imyaka 35 ans, Ahishakiye Damien w’imyaka 35 na Mbarubukeye Gaspard w’imyaka 41 ans, bose batuye mu mudugudu wa Nyarwondo, akagali ka Gafumba, umurenge wa Rugarama.

Hari kandi Manirakiza Emmanuel w’imyaka 24 utuye mu mudugudu wa Rugarama, akagali ka Gafumba, umurenge wa Rugarama na Turatsinze Jean Perrie w’imyaka 37 utuye mu mudugudu wa Muturirwa, akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama. Bityo nk’uko bikeshwa inzego z’umutekano, aba bose bakekwa bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga kugira ngo hakorwe iperereza.

Yanditswe na SETORA Janvier

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,870 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,620 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,137 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,059 Views

MUSANZE: Abafatanyabikorwa ba Red Rocks biyemeje kurwanya indwara z’ibyirezo

By MANIRAGUHA LadisilasSeptember 15, 20260

Abaturage bakorera n’abaturiye ikigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco kizwi nka RED ROCKS biyemeje kurwanya indwara…

MUSANZE: Abashoje Manda muri Njyanama bagikeneye kuguma mu nshingano babwiwe ko inzira ziharuye

September 14, 2026

EAC: Inyabutatu mu kurengera ibidukikije, umusingi w’iterambere muri Afurika y’ibirasurazuba

September 11, 2026

MUSANZE: Intsiriri y’ibibazo mu kigo cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza “SPES NOVA JUNIOR ACADEMY”

September 8, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Abafatanyabikorwa ba Red Rocks biyemeje kurwanya indwara z’ibyirezo

September 15, 2026

MUSANZE: Abashoje Manda muri Njyanama bagikeneye kuguma mu nshingano babwiwe ko inzira ziharuye

September 14, 2026

EAC: Inyabutatu mu kurengera ibidukikije, umusingi w’iterambere muri Afurika y’ibirasurazuba

September 11, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.