Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

June 11, 2026

MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994

June 8, 2026

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026

June 4, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
  • MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994
  • Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026
  • BURERA: Uwitwa NTIRENGANYA Etienne akomeje kuba ikibazo mu baturage ba Gahunga
  • BURERA: Abaturage bo mu karere ka Burera basabwe guhinga kinyamwuga bakongera umusaruro
  • Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Musanze
  • MUSANZE: Abaturage bo mu murenge wa Gataraga basabwe gukomeza kwagura ibitekerezo mu rugendo rw’iterambere
  • Umugambi mubisha wa ‘NDUMUJURA’, uravugwa no mu bihayimana
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » UBUREZI: Mu gihe hari abanyeshuri baregwa gukubita umurezi wabo, mwarimu nawe ararega gukubitwa n’Umuyobozi w’ikigo
Uburezi

UBUREZI: Mu gihe hari abanyeshuri baregwa gukubita umurezi wabo, mwarimu nawe ararega gukubitwa n’Umuyobozi w’ikigo

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMay 9, 2026198 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Mu rwunge rw’amashuri rya EAV/ Gitwe ruherereye mu mudugudu wa Rubagabaga; Akagari ka Kibatsi; Umurenge wa Rukira mu karere ka Ngoma haravugwa urugomo rw’abanyeshuri babiri bakubise umwe mu barezi babo agakomereka bikomeye mu gihe mu karere ka Nyabihu; Umurenge wa Karago, ho havugwa urugomo rw’Umuyobozi w’ikigo wakubise mwarimu.

Ni amakuru yabyutse acicikana ejo ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko ku gicamunsi cyo ku ya 07/05/2026 saa munani n’igiceri(14h30′), ku bufatanye n’inzego z’Ibanze ndetse n’Inzego z’Umutekano hafashwe abana b’abanyeshuri babiri(2) bakubise bakanakomeretsa bikomeye umurezi wabo ushinzwe imyitwarire (Animatrice) witwa Nyirabagenzi Séraphine.

Abo banyeshuri batinyutse bagakubita mu buryo bukomeye umwe mu barezi babo ushinzwe imyitwarire (Animatrice), ni Mukabaranga Clarisse w’imyaka makimyabiri(20) na mugenzi we witwa Shallon Anne Marie na we w’imyaka makumyabiri(20).
Amakuru agera kuri Karibumedia.rw ni uko nyuma yo gukubita bakanakomeretsa Animatrice wabo bahise basimbuka igipangu cy’ikigo bajya kwihisha mu ishyamba rya Leta riri munsi y’umuhanda wa kaburimbo, hafi y’ahahoze Akagari ka Kibatsi mu kilometere kimwe(1) uvuye ku rwunge rw’amashuri rwa EAV Gitwe, aho bafatiwe ku isaha ya saa munani n’igice (14h30).

Aba banyeshuri bakimara gutabwa muri yombi n’inzego z’Umutekano (Police na DASSO) ku bufatanye n’inzego z’ibanze, zabagejeje ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Rukira kugira ngo iperereza rikomeze nibiba ngombwa bakurikiranwe kuko uwakorewe icyaha (Animatrice) yatanze ikirego.

Biratangaje kandi birababaje kubona abana b’abakobwa bakubita umurezi wabo ariko na none ntibyoroshye kuko ubwo twumvaga iyi nkuru y’iburasirazuba mu karere ka Ngoma, no mu karere ka Nyabihu habereye andi mahano, aho Umuyobozi w’Ishuri yakubise bitangaje kandi akandagaza mu ruhame umwarimu imbere ya bagenzi be.

Uyu nta wundi ni Umuyobozi w’Urwunge rw”amashuri rwa Gatagara (G.S Gatagara) ruherereye mu kagari ka Gatagara; umurenge wa Karago mu karere ka Nyabihu, aho uyu mwarimu witwa Niyonteze Corneille mu ibaruwa ye yo kuwa 07/05/2026, Karibumedia.rw ifitiye kopi, yandikiye urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Jomba mu karere ka Nyabihu;

Agira ati: “Bwana Muyobozi wa RIB, Sitasiyo ya Jomba, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo ntange ikirego ku rugomo nakorewe mu kigo nkoreramo cya G.S Gatagara, giherereye mu karere ka Nyabihu; Umurenge wa Karago; Akagari ka Gatagara; Umudugudu Bikereri, nkubitwa n’Umuyobozi w’ikigo MANIRAKIZA Innocent n’uwitwa Nzahorerwanimana Anastase, aho nari ndi kumwe na bagenzi banjye ari nabo babibonye barimo IRAHARI Philbert, HABARUREMA Appolinaire, NIZEYERUREMA Diogène, NSENGIYUMVA Gaëtan na NIYONZIMA Schadrack.”

NIYONTEZE Corneille yashoje ibaruwa ye, asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kurenganurwa.

Yagize ati” Ndangije iyi baruwa nsaba ko mwandenganura kuri uru rugomo nakorewe kubera byangizeho ingaruka mu mubiri ndetse no mu kazi. Murakoze!!”

Wakwibaza ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rizaboneka rite?

Mu myaka 32 ishize abari ingabo za RPA_ Inkotanyi zibohoye igihugu; Zikanahagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Minisiteri y’uburezi yagaragaje impinduka aho umwana ujya mu mashuri yusumbuye aba yatsinze ibizamini neza mu gihe muri Politiki mbi yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batatangazaga abagomba kujya mu mashuri yisumbuye bavuga ko batatsinze ahubwo bavugaga ko ngo bemerewe.

Amategeko yo gukubita no gukomeretsa ateganya iki?

Itegeko n°68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 mu ngingo ya 121, igika cyayo cya 1 igira iti: “Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi,
umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka itanu(5) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000
FRW).

Iyo icyaha cyakorewe umwana,
umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera
imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze
imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u
Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe
(1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).”

Ukurikije iri tegeko rero Animatrice, aha yafatwa nk’umubyeyi wa bariya bana. Bityo rero, basomyi ba Karibumedia.rw, twabaza tuti: “Ni ryari umwana wagiye ku ishuri yajyanwaga no guhangana n’abamurera? Ni ryari Umuyobozi w’Ishuri yarwanaga n’abarimu yafatanyaga nabo kwisha?”

Ibi bije bikurikira ba bana babiri b’i Rusizi nakubize umwarimu ingumi ku ishuri akajyanwa mu bitaro bya Gihundwe ndetse n’undi wakubiswe n’abanyeshuri i Karongi.

Abafite uburezi mu nshingano mutabare kuko abarimu cyangwa abarezi muri ibi bihe bafite ibibazo kurusha uko twize kuko baradukundaga, tububaha kandi tubemera mu byo batwigishaga byose, bityo tukabakunda natwe. Umuco udahana niwo utwiciye uburezi peee!!

Mudufashe mugire ibitekerezo mudusangiza kuri iyi nkuru kandi ndahamya, ntashidikanya ko ibi byamenyekanye atari byo gusa ka haba hari n’ahandi byaba biba cyangwa byabaye.

Agapira ni akanyu kuko mu nkuru itaha nzabasangiza uko byagenze kuri aba banyeshuri 2 bakubise Animatrice wabo ndetse n’Umuyobozi w’ikigo cya Gatagara MANIRAKIZA Innocent wakubise mwarimu ayobora.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: Abarimu ba ETEFOP basabwe kwitabira umurimo bashinzwe bakurikije urugero rwa Yozefu Mutagatifu

May 24, 2026

RUBAVU: Abanyeshuri ba NEW HOPE GRAMMAR SCHOOL bagera ku 100 bagiranye ikiganiro mpaka (Debate) n’aba MARANATHA SCHOOL ivumbi riratumuka

May 21, 2026

Musanze: Abanyeshuri n’abarezi basaga 1000 bahuguriwe gukumira inkongi

May 20, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,483 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,415 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026919 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025837 Views

MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

By MANIRAGUHA LadisilasJune 11, 20260

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994,…

MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994

June 8, 2026

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026

June 4, 2026

BURERA: Uwitwa NTIRENGANYA Etienne akomeje kuba ikibazo mu baturage ba Gahunga

June 3, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

June 11, 2026

MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994

June 8, 2026

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026

June 4, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.