
Ni amakuru mashya aturuka mu Karere ka Gicumbi avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyandaro mu murenge wa Ruvune yahagaritswe kuri izo nshingano, ni nyuma yo gufungira umusaza n’umukecuru we mu biro by’ako kagari.

Umusaza n’umukecuru ubwo bari bagiye kwishyura ibirimo igare bikekwa ko byibwe n’umwana wabo, yarafungiranye nyuma yo kutemera amafaranga make bari bazanye ngo bishyure igice cy’indishyi. Uyu musaza yari yatanze amafaranga ibihumbi 280 Frw, asaba ko ayandi yayatanga buhoro buhoro ariko uwo muyobozi arabyanga.
Abaturage bari banenze iki cyemezo bavuga ko Akagari katemerewe kugira gereza cyangwa gufungiramo abaturage basaba ubutabera kuri uyu musaza ndetse n’umuryango we.
Kuri ubu amakuru mashya avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwamaze kumuhagarika mu nshingano kandi ko arakurikiranwa mu butabera.
Uyu muyobozi ahagaritswe nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana amunenze avuze ko ibyo yakoze bitemewe kandi biri gukurikiranwa.
Karibumedia
