Author: MANIRAGUHA Ladisilas

Kuri uyu wa kane, tariki ya 30 Mata 2026, abayobozi batandukanye, baba abakiri mu nshingano n’abatakizirimo baganiriye ku ngamba zo kwihutisha iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru aho bari mu cyumba cy’inama mberabyombi cy’Akarere ka Gicumbi. Iyi nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’intara yari igamije gusuzuma aho iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru rigeze no gushyiraho ingamba zo kurushaho kurizamura ikaba yari ifite ingingo icyenda zari ku murongo w’ibyigwa arizo: Kurandura igwingira; Guca umwanda; Guca ubusinzi n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge; Gushaka abafatanyabikorwa mu iterambere; Kurangiza imishinga yatangiye; Kunoza imyubakire; Gushyira abana bose mu ishuri; Kubungabunga no kurengera ibidukikije; Raporo ku bikorwa byakozwe no kubazwa inshingano (Accountability). Ni inama…

Read More

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza indeshyo y’abasore yifuza ko batereta abakobwa be. Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko umusore uri munsi ya metero 1.93 cm. Ntazatinyuke kuza gutereta umukobwa we kuko azaba ari guta igihe. Ati: “Ku bakobwa bange, ntuzatakaze umwanya wawe niba udafite metero 1,93. Niba uri munsi yaho, uzashyirwa munsi y’inzu.” Karibumedia

Read More

Mu kagari ka Kidakama; Umurenge wa Gahunga haravugwa itsinda ry’abishyize hamwe rizwi nka “Umuryango w’Ingobyi Tuzamurane Kidakama”, umaze kwiteza imbere no guteza imbere abanyamuryango bawo nk’uko bigaragazwa n’ibyo bamaze kugeraho muri iryo terambere ryabo. Mu byagaragarijwe abanyamuryango bagera kuri 800 n’abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori byo kwishimira ibyo uyu muryango wagezeho harimo ibikoresho baguriwe bizabafasha gukomeza kwiteza imbere byose bifite agaciro gakabakaba miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 frw) z’amafaranga y’u Rwanda. Umwanditsi w’uyu muryango “Ingobyi Tuzamurane Kidakama”, Madame Nyirampirwa Sylivie yavuze ko uyu muryango watangiye 2017, utangirana abanyamuryango b’imiryango 12 ariko ubu bakaba bageze ku miryango 145 igizwe n’abantu, ubariyemo n’abana bangana…

Read More

Mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h11′) habereye impanuka ikomeye aho ikamyo ya Company ya Skol yajyaga Rubavu yagonganye na Fuso ipakiye amatafari n’indi modoka nto. Kugeze ubu, iyi mpanuka yishe umushoferi wa Fuso ariko hari abandi 4 bakomeretse bikomeye bajyanywe mu bitaro kugira ngo bahabwe ubufasha. Andi makuru arambuye ni ejo hazaza. By SETORA Janvier

Read More

Rubavu: Breaking news: Mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h11′) habereye impanuka ikomeye aho ikamyo ya Company ya Skol yajyaga Rubavu yagonganye na Fuso ipakiye amatafari n’indi modoka nto. Kugeze ubu, iyi mpanuka yishe umushoferi wa Fuso ariko hari abandi 4 bakomeretse bikomeye bajyanywe mu bitaro kugira ngo bahabwe ubufasha. Andi makuru arambuye ni ejo hazaza. By SETORA Janvier

Read More

Abakirisito bo mu itorero rw’abadivandisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda barahiriye kutazaba ibigwari muri gahunda za Leta zirimo n’umuganda kabone nubwo ukorwa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi (Isabato ya nyuma y’ukwezi). Ibi babitangarije Karibumedia.rw kuri iki cyumweru, tariki ya 26/04/2026 ubwo abarisito b’Intara ya Bukamba mu karere ka Burera babyukiye mu muganda wo gusibura imiyoboro y’amazi no gutunganya ibinogo byo mu muhanda mu Centre ya Kanyirarebe iherereye mu kagari ka Nyangwe mu murenge wa gahunga. Nsengiyumva Ernest na Ahishakiye Innocent ni bamwe mu baturage baganiriye na Karibunedia.rw bavuga ku mpamvu badakora umuganda ku isabato n’icyo bagaya kuri bagenzi babo…

Read More

Iran ikomeje kwandika amateka mu bijyanye n’intambara, aho imaze kwerekana ko igihugu gito gifite ibikoresho bito gishobora guhangana n’ibikomerezwa bifite ibitwaro binini hifashishijwe amayeri mashya yo gutungura umwanzi. Iran yize amayeri yo gukora amato y’imibu (Mosquito fleets) ku bwinshi, aya ni amato mato; Yihuta cyane; Yikoreye missile n’intwaro ziremereye, akatakira rimwe mu mpande zitandukanye. Aya mato niyo ari gukoreshwa n’Ingabo za Irani, zishinzwe kurinda umuhora wa Hormuz. Muri Mata 2026, aya mato yakomeje guteza ibibazo bikomeye igisirikare cya Amerika n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump kuko n’ubwo Amerika ivuga ko yashenye amato manini y’intambara ya Iran, aya mato mato yo yagumye…

Read More

Président Donald Trump yategetse ko indege kabuhariwe Doomsday Mercury US Navy iva muri muri leta zunze ubumwe za amerika ikerekeza mu nyanja ya méditerranée. Iyo ndege niyo ku rwego rwa nyuma mu ndege zikomeye mu gisirikare kw’isi. Trump akomeje gutera ubwoba Téhéran kugira ngo yemere kujya mu biganiro. Leta zunze ubumwe za amerika zamaze kwegereza abasirikare 6000 hafi ya Hormuze kugira ngo bitegure ibitero bikomeye byo gusenya ubutegetsi bwa Iran, ni nyuma yo kwanga ibiganiro bibahuza na leta zunze ubumwe za amerika. Commandant wa CGRI Général Amir Hatami yatangaje ko Leta zunze ubumwe za amerika zitekereza ko Iran yatakaje ingufu,…

Read More

Guverineri w’intara y’amajyarugu yasabye urubyiruko rwo mu karere Ka Musanze kumenya amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 basura inzibutso za Jenoside ziri mu karere no mu ntara . Bityo bibafashe kwirinda abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 22 Mata, 2026 ubwo urubyiruko rwabakorerabushake rwo mu karere ka Musanze rwari ruri mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsii mu mwaka 1994. Ni umuhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu mujyi, ku isoko rya GOICO, rusorezwa ku Rwibutso rw’Akarere ahari Cour d’Appel de Ruhengeri, aho abayobozi mu…

Read More

Abana bagera ku bihumbi bitandatu n’ijana na batanu (6.105) bo mu karere ka Musanze, barimo magana atanu na mirongo itatu n’icyenda (539) batigeze bakandagira mu ishuri na rimwe (Never went) n’ibihumbi bitanu magana atanu mirongo itandatu na batandatu (5566) bataye ishuri (Dropout), ku bufatanye n’umushinga uzwi nka “Zero out of School Children Project” ukorera mu muryango utagengwa na Leta uzwi nka “Save the Children” bagiye kurisubizwamo. Aba bana bagiye kugarurwa mu ishuri ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’igihugu cya Qatar aho hifuzwa ko umwana wese utiga agomba kugarurwa mu ishuri nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Umushinga “Umwana wese yige” uzwi nka…

Read More