Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.
- Ku Isi Hari Intambara n’Amakimbirane Bigera Kuri 65
- AMAJYARUGURU: Imurikagurisha si ukwerekana ibicuruzwa gusa, ahubwo ni ugusangira amakuru/ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
- Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
- MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
- BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
- MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
- MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
- Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
Author: MANIRAGUHA Ladisilas
Nk’uko bisanzwge buri mwaka ku itariki ya 14 Mata mu karere ka Musanze haba umugoroba w’ikiriyo, hategurwa kwibuka abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya RUHENGERI ku wa 15 Mata 1994 basaga 800. Ni umugoroba wabimburiwe n’urugendo rw’amaguru rwatangiriye mu mujyi wa Musanze rwagati ahazwi nko ku soko rinini rya GOICO PLAZA rwerekeza ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze hazwi nk’ahahoze Cour d’Appel ya Ruhengeri ari naho habereye igikorwa cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside bari bahahungiye bumva ko ariho babona amakiriro dore ko ari naho hari ibiro bya Perefegitura ya Ruhengeri ariko bikarangira abatutsi basaga 800 bahiciwe urw’agashinyaguro. Abatutsi benshi…
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, Intara y’iburengerazuba Ndamyimana Daniel ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) kubera gutangiza icyumweru cy’icyunamo igihe kitaragera. Uyu Gitifu Ndamyimana Daniel ngo yatawe muri yombi ku wa 11 Mata 2026 akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe kubera gushaka gutangiza igikorwa cyo kwibuka kuva tariki ya 6 Mata 2026, itariki izwiho ko aribwo indege y’uwari umukuru w’igihugu Jenerali Majoro Habyarimana Juvénal yahanuriweho agapfa n’abo bari kumwe. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko Ndamyimana Daniel akurikiranyweho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi no kugoreka ukuri kuri Jenoside…
Mu rukerera rw’iya 12/04/2026 nibwo umugabo witwa DUSENGIMANA Emmanuel bita “SEBU” w’imyaka 42 wo mu mudugudu wa Rutamba; Akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama, yatawe muri yombi ubwo hakorwaga Operasiyo (Opération) yo gushakisha abiba abaturage ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Kanyanga. Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano (Polisi na DASSO), maze hagati y’isaha ya saa munani na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (02h30’_ 06h00′) nk’uko Karibumedia.rw ibikesha inzego zibishinzwe, hakaba hafashwe abanyabyaha batandukanye bo mu midugudu itandukanye barimo abajura b’inka 3; Abacuruzi ba kanyanga 3 n’abajura batobora inzu z’abaturage (Vol avec effraction)…
Kuri uyu wa kane, tariki ya 09/04/2026 mu rukiko rw’ibanze rwa Mukamira mu karere ka Nyabihu habereye agashya, aho umucamanza yanze inzitizi mbere y’iburanisha ahubwo agategeka ababuranyi kuburana ariko nyuma y’amasaha atatu baburana batanze n’ibimenyetso agahagarika iburanisha. Avuga ko noneho bagiye kwiga ku nzitizi. Ni mu rubanza n° RC 00536/2025/TB/MKA haburana Gitifu w’umurenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero KAVANGE Jean d’Amour n’umugore Mukamana Jacqueline babanye mu buryo budakurikije amategeko kandi bakaba barabyaranye abana babiri [Muvange Manzi Ivan w’imyaka 6 na Akeza Cressida Kavange w’imyaka 4], akabagenera impano y’imirima ibiri: Umwe ufite UPI 3/04/05/02/7592 naho undi ufite UPI 03/04/05/02/124, yose…
None ku wa 04/08/2026 ku isaha ya saa kumi n’igice (16h30′) mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze, hasomwe urubanza rwa Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel wahoze ayobora Diyoseze ya Shyira mu itorero ry’abangilikani mu Rwanda. Ni urubanza rwaburanishijwe ku wa 18/03/2026 mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze, aho yari yarahanishijwe igihano cy’igijfungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu (Imyaka itatu n’igice) noneho akajuririra mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze. Nyuma yo gusesengura ibyavuzwe n’ubushinjacyaha n’imvugo z’uregwa Bishop Dr. Mugisha Mugiraneza Samuel n’umwunganizi we Me Uwizeyimana Evode, urukiko rugizwe n’inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi wayo wafashe umwanzuro ukurikira : 1° Hashingiwe ku busesenguzi bw’abacamanza b’urukiko…
Mu mudugudu wa Karunyura; Akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve haravugwa urupfu rutunguranye rw’umugabo witwa KAYITARE Jean Paul bita Madanganya w’imyaka 45 wakoga umurimo w’ubukomvayeri (Convoyeur) muri Gare ya Musanze, yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yapfuye. MUKANGWIJE Jacqueline ni umugore wa Nyakwigendera bari bamaze imyaka 19 batabana. Aganira na Karibumedia.rw yavuze ko yibanaga ariko ko basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko bakabyarana abana babiri (Umuhungu w’imyaka 10 n’umukobwa w’imyaka 8) ariko ko nta kindi kibazo bari bafitanye nubwo batabanaga. Yagize ati: “KAYITARE Jean Paul twashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko tubana neza nk’umugore n’umugabo imyaka 8 gusa naho imyaka 19…
Kuri uyu wa 7 Mata 2026, Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cy’icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni 1 mu minsi 100 gusa. Ibi bikorwa byo Kwibuka bifite insanganyamatsiko igira iti: “Twibuke, Twiyubaka” bikangurira Abanyarwanda bose kuzirikana abazize Jenoside, banakomeza urugendo rwo kubaka ibyo aya mateka yangije mu myaka 32. Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe AU, ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo watangaje ko uzifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri ubu butumwa AU yagize iti: “Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kwigira…
Ibi Minisitiri w’Inganda n’ubucurizi, Prudence Sebahizi yabisabye Abanyarwanda bose. Gukora ingendo za ngombwa hagamijwe gufasha Igihugu kugabanya amafaranga yagendaga ku gutumiza mu mahanga cyane ibikomoka kuri peteroli, by’umwihariko muri iki gihe byahenze. Yasobanuye ko hari ingamba Igihugu cyafashe kugira ngo ibikomoka kuri peteroli bitabura, harimo kugabanya umuvuduko w’ibyo Abanyarwanda bakoresha bitumizwa hanze no kongera umuvuduko mu gukoresha ibikorerwa mu gihugu. Yagize ati: “Abakora ingendo tugomba kuzigabanya ngo dukore ingendo zijyanye n’ubushobozi bwacu, abagura amatike y’indege naho ni uko, bazasanga yahenze […] Gukora ingendo ziri ngombwa biratureba twese nk’Abanyarwanda.” Minisitiri Sebahizi agaruka ku by’ingendo, yavuze ko abantu bashishikarira kugabanya uburyo…
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Rwamagana gukora ibishoboka byose kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wikube kabiri, haba mu bwinshi no mu bwiza. Yabitangaje muri iki cyumweru, ubwo muri aka Karere haberaga inama nyunguranabitekerezo ku buhinzi n’ubworozi. Ni inama yibanze ku guhuza ingufu zisubira na gahunda y’ibyanya bigega by’ibiribwa (FoBaSI), hagamijwe kongera umusaruro hisunzwe ikoranabuhanga, amakuru y’iteganyagihe no gukora ubuhinzi buteye imbere. FoBaSi ni gahunda ya leta igamije guteza imbere ahantu hava umusaruro mwinshi, aho abahinzi bubakirwa ubushobozi mu bmenyi n’amafaranga, bagahabwa inyongeramusaruro n’ibindi bifasha guteza imbere ubuhinzi. Muri ibyo bice biba byahuje ubutaka Leta…
Umuryango Mpuzamahanga wa Teen Challenge, urwana urugamba rwo gufasha no guhindura ababaye imbata zo gukoresha ibiyobyabwenge, wongereye ubumenyi abawuhagarariye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ni amahugurwa y’iminsi itanu yabereye i Kigali, yitabiriwe n’abaturutse muri Tanzania; Kenya; u Burundi; u Rwanda; Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Aya mahugurwa yibanze ku gukarishya abakozi ba Teen Challenge muri Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo barusheho kumenya neza ibyo bakora no kungurana ubumenyi. Bigishijwe uburyo bwo gufasha urubyiruko rucumbikiwe mu bigo ngororamuco ndetse no muri za ‘rehab’ no kumenya uko bafasha abantu kuva mu biyobyabwenge. Bahuguwe kandi kuri gahunda yo kubaho wisanzuye ‘Living Free’,…
