Leta ya Kinshasa yarekanye ko rwose FARDC na FDLR ari impanga. Yafashe umu-FDLR wahawe ibihano na OFAC ya USA, bamuha inshingano zo kuyobora Zone ya 3 y’Igisirikare cya FARDC. Uyu mu-FDLR ni Sébastien Uwimbabazi.

Yavutse mu wa 1968, avukira mu yahoze ari Selire Gatoki, Segiteri Murunda, Komini Rutsiro, Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Rutsiro, Intara y’Iburengerazuba. Yiyita Nyembo Abudala. FARDC yamuhaye ipeti rya Jenerali Majoro. Yasimbuye Masunzu Pacifique kugeza ubu uri mu bibazo, bitagira ibisobanuro, aho Leta ya Kinshasa imushinja ibyaha akandare, harimo n’ubugambanyi.
Uyu wiyita Nyembo Abudala, akaniyita Kimenyi Gilbert, mu wa 1994 yari i Umujandarume, aba i Rwamagana mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo. Muri iyi Perefegitura Abajandarume bafatanyije n’interahamwe, abasirikare n’abandi bajenosideri mu gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wa Jenoside, bagamije kurimbura Abatutsi. Ariko we by’umwihariko ari mu bazwi cyane, we na bagenzi be: Lt Mihigo na Lt Maniriho. Icyo gihe, bayoborwaga na Major Havugiyaremye. Mihigo na Maniriho, na bo bari muri FDLR.
Kibungo ibohowe na RPA/RPF, uyu Sébastien Uwimbabazi yahungiye iwabo, i Nyanza_ Butare, aho yakomereje ibikorwa bya Jenoside, harimo no guha intwaro interahamwe, cyane cyane barumuna be Louis de Gonzague Uwimana na Bosco. Aba barumuna be bari mu mutwe w’interahamwe wiyitaga Dragons. Aba bakaba barishe Abatutsi benshi bo muri Komini Nyabisindu no mu nkengero z’iyi Komini, bakomeza bahunga no muri Zayire bakomeje Jenoside. Murumuna we Louis de Gonzague Uwimana, na we barabana muri FDLR.
Nguwo umujenosideri, Perezida Felix Tshisekedi, Umugaba w’Ikirenga wa FARDC, yahaye inshingano zo kuyobora agace karimo Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa zihanganye na AFC/M23.
Isesengura rito: guha inshingano umujenosideri, ni ukumuha ubundi butumwa bwo gukomeza jenoside, bivuze ko Leta ya Kinshasa ishyigikiye ibikorwa bya jenoside.

