Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatengushye Minisitiri wa Siporo.
Uncategorized

Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatengushye Minisitiri wa Siporo.

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasNovember 28, 2025Updated:November 28, 202530 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yari mu mikino ya CECAFA U17, yatengushye Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, wari uyifitiye icyizere mbere yo kwitabira.

Minisitiri wa siporo Nelly MUKAZAYIRE.

Ku itariki 15 Ugushyingo 2025, nibwo CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 yatangiye yaberaga mu gihugu cya Ethiopia. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje iyi myaka yari mu itsinda A, aho yari iri kumwe na Ethiopia; Kenya; Somalia ndetse na Sudani y’epfo.Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye itsindwa na Ethiopia ibitego 2_ 0 ndetse unabona irimo kurushwa cyane ku buryo no gutsindwa ibitego birenze bibiri byarashobokaga. Uyu mukino wabaye ku itariki 15 Ugushyingo 2025.

Ku itariki 21 Ugushyingo 2025, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye umukino wa kabiri na Kenya, urangira yongeye gutsindwa ibitego 2_ 1. Ni umukino Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, yageragaje gukina ariko ubona bidashamaje cyane bijyanye n’uburyo bw’imikinire.Ku itariki 24, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye umukino wa Gatatu mu itsinda na Somalia urangira inyagiwe cyane ibitego 3_ 0. Ni umukino Amavubi yarushijwe cyane na Somalia ndetse usibye gutsindwa ibi bitego hari bujyemo n’ibindi kuko Somalia yarushije u Rwanda.Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yakinnye umukino wa nyuma mu itsinda na Sudani y’epfo iza gutsindwa irushwa ibitego 2_ 1.

Mbere yo kwerekeza muri Ethiopia, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasuwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yibutsa aba bakinnyi ko batagiye muri CECAFA kwitabira gusa ahubwo bagomba kwitwara neza bakarenga urwego rwa CECAFA bakagera ku rwego rwa Afurika ndetse bakazanagera ku rwego rw’isi.

Yagize ati: “CECAFA mugiyemo ntabwo mugiye gutembera, mugiye gutsinda. Mugomba gutsinda kugira ngo muve ku rwego rwa CECAFA mujye ku rwego rw’Afurika. Ku rwego rwa Afurika tugomba kubashyigikira kuko dushaka kubabona mu gikombe cy’isi ariko ibyo urabikorera, ugomba gukora cyane kugeza wumvise ko umubiri wawe wakoze.”

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.

Iri jambo ryashimangiwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ubwo yasobanuriraga Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo wa Leta, atangaza ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarebngeje imyaka 17 izitabira CECAFA U17 kuko babonye biteguye atari ukugenda kuba ingwizamurongo.

Yagize ati: “Twamaze kuganira n’ama-federasiyo yose, ntabwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda isohoka kujya kwitabira gusa. Niba tutariteguye, tukaba aho hantu tugiye, tugiye kuba ingwizamurongo, ntabwo tuzajya tuhatanga amafaranga.”

Minisitiri Nelly yakomeje agira ati: “Ndabaha urugero, Umwaka ushize byarabaye, twahagaritse kwitabira imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 kuko tutari twiteguye, uyu mwaka baragenda kuko twiteguye. Icyo gihe twafashe amafaranga tuyakoresha mu gushaka abakinnyi kugira ngo bategurwe, bazane abatoza ndetse n’abakina hanze. Uyu munsi nababwira ko hari abakinnyi batanu twahamagaye b’abana b’abanyarwanda baturutse hanze tuziko bagomba gutanga umusaruro.”Umusaruro ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yakuye mu gihugu cya Ethiopia uhabanye cyane n’ibyo Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yatangaje kuko bisa nkaho iyi kipe yagiye ititeguye nk’uko uyu muyobozi yari yabimurikiye Abadepite mbere.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yasoje CECAFA U17, itsinze ibitego 2 gusa itsindwa ibitego 9. Nta mukino n’umwe ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze ndetse yasoje ari yo ya nyuma mu itsinda A nta nota na rimwe ifite.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw mu matike ku munsi w’Igikundiro

July 20, 2026

Abanyamakuru Basabwa Gukorana Ubunyangamugayo n’Ubunyamwuga

June 20, 2026

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,833 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,593 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,101 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,042 Views

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 20, 20260

Mu kiganiro kuri Radio na TV10, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki…

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.