Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Rulindo: Hatowe Ubuyobozi Bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi ku Rwego rw’Akarere

June 19, 2026

‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA

June 19, 2026

Mu mahanga: Ubuhanzi bufite ubushobozi bwihariye bwo kugera ku mitima y’abantu/ Ambasaderi Aurole Mimosa

June 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Rulindo: Hatowe Ubuyobozi Bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi ku Rwego rw’Akarere
  • ‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA
  • Mu mahanga: Ubuhanzi bufite ubushobozi bwihariye bwo kugera ku mitima y’abantu/ Ambasaderi Aurole Mimosa
  • Hagiye gusinywa amasezerano y’amahoro hagati ya Iran na Amerika
  • MUSANZE: Mu murenge wa Rwaza, Rwiyemezamirimo yigabije umutungo wa Rubanda_ rugufi
  • MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
  • MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994
  • Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Kuvuga amazina y’inka ku bagore si ukwica umuco, ahubwo ni ukuwushimangira/ KAYITESI Théophila.
Umuco

MUSANZE: Kuvuga amazina y’inka ku bagore si ukwica umuco, ahubwo ni ukuwushimangira/ KAYITESI Théophila.

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasNovember 25, 2025Updated:November 25, 2025254 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Kuva kera na kare kuvuga amazina y’inka n’amahanba ni bimwe mu byari bisobetse kandi binagisobetse umuco nyarwanda nubwo bamwe babiharira igitsina gabo kandi n’igitsina gore kibishoboye.

Ibi ni muri bimwe Karibumedia.rw yabwiwe n’umubyeyi KAYITESI Théophila [Uvuga amazina y’inka n’amahanba] mu misango itandukanye. Ahamya ko kuvuga amazina y’inka, aho zaraye; Aho zashokeye nk’umugore bitamutera ipfunwe ngo kuko ari gakondo ye.

Yagize ati: “Amazina y’inka n’amahanba ni gakondo yanjye kuko data yitwa Kamanzi, Sogokuru akitwa Gashumba. Gashumba rero urumvamo umushumba (Kuragira) kandi nanjye nararagiye no gukama ndabizi. Si na Gashumba gusa kuko na se wa mama yitwaga Nyagashumba. Abo basaza bombi rero urumva ko harimo kugarira.”KAYITESI yakomeje avuga ko kuvuga amazina y’inka ku bagore atari ukwica umuco ahubwo ari ukuwushimangira.

Yagize ati: “Kuva na mbere hose, abagore twagiye dukorerwa ibintu by’ihezwa ariko mu gihe tugezemo, abagore ntibagihezwa kuko twahawe ijambo, duhabwa kuringanira na basaza bacu ariko mbere bavugaga ko nta mugore uvugiriza, nta mugore waryaga ihene ngo yamera ubwanwa none turazirya ntitumere ubwanwa, turavugiriza ntitugire icyo tuba, ba Nyampinga ni abasirikari; Abapolisi; Abashoferi, barubaka bagasakara n’ibindi bitiriraga abagabo gusa. Njyewe rero nararebye mbona ko nta mpamvu yambuza kuvuga amazina y’inka n’amahamba mu misango kandi nararagiye, nkazishora ndetse nkanazikama. Ibi byose biterwa nuko Paul Kagame yaduhaye ijambo tukaba tugera ikirenge mu cya basaza bacu kandi ndahamya ntashidikanya ko hari n’abagabo turusha kuyavuga kuko tuvuza n’icyo bita ‘Igikobe’ cyangwa se icyo abandi bita ‘Igikobwakobwa.’ “Aha ni naho yahereye akubitaho agace kamwe kuko zitwa n’aho zaraye.

Yagize ati: “Yaje Rugomwa, rutagenza umugongo, rudakangwa n’ibyomanzi …..Ihuha inka nzira y’ibihabane, umunsi urangiye, amanywa yurira induru, indahira guhunga, ibigindo bihigiye ku ikoro….”Ese koko nk’uko abivuga mu misango ye KAYITESI Théophila yaragumiwe?

Umunyamakuru wa Karibumedia.rw yabajije KAYITESI niba yaragumiwe koko nk’uko abivuga mu misango maze asubiza avuga ko atagumiwe ko abivuga ashaka gusetsa abantu kuko ngo afite abana 5 n’umwuzukuru 1.

Yagize ati: “Imvugo yo kugumirwa mvuga mu misango ni uburyo bwo gusetsa abantu kuko mfite abana 5 n’umwuzukuru 1. Impamvu ngera aho nkabwira abantu ko nagumiwe, mba ngira ngo baseke ntabwo mba ngambiriye kubabeshya.”Wakwibaza uti ese buriya abana be ntibabizi?

KAYITESI yabwiye Karibumedia.rw ko nta mwana ubizi kuko ngo yabitangiye barabaye bakuru ariko ngo afitiye icyizere bucura bwe ko azamukurikiza.Yagize ati: “Ibi bintu nabitangiye abana banjye barakuze ndetse bashoje n’amashuri ariko mfite ka bucura gafite imyaka irindwi(7) niko kagerageza mu mahamba yewe n’igisekuru cyanjye karakizi kuko kwa data kavuga ibisekuru 11 naho kwa se aho akomoka kakavuga ibisekuru 6 kakagerageza no kuvuga amahamba y’inka ariko karacyafitemo isoni, ntabwo kajya imbere y’abantu ngo kabivuge. Uwo niwe mfitiye icyizere ko ashobora kuzabikunda.”Mu gusoza ikiganiro na Karibumedia.rw, KAYITESI Théophila yasabye abakobwa n’ababyeyi bakiri batoya kwitinyuka ababizi bakajya babivuga kuko ngo biragabura kandi ngo ntacyo bitwaye.Yagize ati: “lcyo nsaba abakobwa n’ababyeyi bakiri batoya babizi neza nuko bakwitinyuka kuko bitanga amafaranga kandi nta n’icyo bitwaye ku bagore kuko njyewe iyo mbirimo nta n’ipfunwe mba mfite kuko bishimangira umuco wacu. Guhagarara imbere y’abantu mvuga amazina y’inka n’amahamba mu misango biruta guhagarara cyangwa kwicara mu bagabo ngeretse akaguru ku kandi mu kabari ngo ni uburinganire.”Yakomeje atanga ubutumwa ku bagore, aho yagize ati: “Umugore mwiza, ni uwihesha agaciro ntarangwe n’ubusinzi ndetse no kugorobereza mu kabari; Akibuka ko afite abana agomba kwitaho, Agataha kare akabakarabya; Akabafasha gusubira mu masomo; Akabatekera bakarya akanabaryamisha; Umugore kandi agomba kubaha umugabo kuko umugabo ni umutwe w’urugo mu kinyarwanda cyacu n’ubundi akitwa (Myugariro)”.Aha ni naho yasoreje ariko asoza azivuga amazina n’aho zashokeye:

Yagize ati: “Izacu ni imisengo gusa gusa, zirimo Bijyinama ya Rukatazamacumu, zikagira imigongo y’amataba, amahembe yazo ni imyomano kandi arererana…..Ubwari bwazo ni imitari ishyari ryazo ni imiraba. Abatahira iyo bazibonye bazisanganiza imisango, abashumba bazibona bakazizihirwa kandi Izacu ni imisengo gusa gusa kandi amahembe yazo arererana…….”Ubusanzwe KAYITESI Théophila mu buzima bwe, nk’uko yabitangarije Karibumedia.rw ngo akora umwuga w’ubudozi aho ahamya ko kuvugira inka bitamwicira akazi ahubwo ko byose abihuza cyane ko ngo ubukwe buba mu minsi y’ikiruhuko (Weekend) akaba akoresha Telefoni ifite nomero 0788778432 n’indi ifite 0786661684.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400

April 18, 2026

1 Comment

  1. Samson Nkunzwenimana on November 25, 2025 5:27 pm

    Kwivugira inka ahubwo mbona abakobwa cyangwa abagore bibabera cyane rwose.Iyo bateyemo akanyuzo ka gishumba wumva bifite injyana pe.Murakoze

    Reply
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,492 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,417 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026936 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025840 Views

Rulindo: Hatowe Ubuyobozi Bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi ku Rwego rw’Akarere

By MANIRAGUHA LadisilasJune 19, 20260

Abahanzi batoye ababahagarariye mu Karere Kuri uyu wa 18 Kamena 2026, mu cyumba cy’inama cy’Akarere…

‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA

June 19, 2026

Mu mahanga: Ubuhanzi bufite ubushobozi bwihariye bwo kugera ku mitima y’abantu/ Ambasaderi Aurole Mimosa

June 17, 2026

Hagiye gusinywa amasezerano y’amahoro hagati ya Iran na Amerika

June 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Rulindo: Hatowe Ubuyobozi Bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi ku Rwego rw’Akarere

June 19, 2026

‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA

June 19, 2026

Mu mahanga: Ubuhanzi bufite ubushobozi bwihariye bwo kugera ku mitima y’abantu/ Ambasaderi Aurole Mimosa

June 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.