Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.
- Ku Isi Hari Intambara n’Amakimbirane Bigera Kuri 65
- AMAJYARUGURU: Imurikagurisha si ukwerekana ibicuruzwa gusa, ahubwo ni ugusangira amakuru/ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
- Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
- MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
- BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
- MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
- MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
- Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
Author: MANIRAGUHA Ladisilas
Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda) wagaragaje ko ibyuho biri mu mategeko no mu mikoranire idahwitse hagati y’inzego za Leta ari imwe mu mpamvu nyamukuru zituma imikoreshereze y’imari ya Leta idindira, bigatuma hari amafaranga akoreshwa nabi cyangwa adatanga umusaruro wari witezwe. Ubu busenguzi bwamuritswe ku wa 02 Mata 2026, bwibanze kuri raporo y’umwaka wa 2023 kugeza muri 2024, iherutse kugezwa ku Nteko Ishinga Amategeko, iyi raporo ikorwa n’umugenzuzi mukuru w’ingengo y’imari wa leta. Intego nyamukuru yiri sesengura rikorwa na TI_ Rwanda rimaze imyaka 18 rikorwa ni ukureba niba amafaranga y’abaturage atangwa mu ngengo y’imari akoreshwa neza ndetse…
Uturere tugize igihugu cy’u Rwanda twose hamwe ni 30. Akarere kayoborwa na meya, afatanije n’Inama_ Njyanama ifata ibyemezo ishyirwaho binyuze mu matora. Iyi nama-njyanama ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi bya Leta bijyanye n’ubukungu n’iterambere. Abari muri manda zabo za mbere barabyemerewe naho abari mu za kabiri, oya. Abatabyemerewe: Rutaburingoga Jérôme wa Gisagara; Sebutege Ange wa Huye; Habarurema Valens wa Ruhango; Kayitare Jacqueline wa Muhanga; Mutabazi Richard wa Bugesera; Mbonyumuvunyi Radjab wa Rwamagana; Gasana Richard wa Gatsibo na Mukandayisenga Antoinette wa Nyabihu. Abari muri manda zabo mbere: Ildebrand Niwemwungeri wa Nyamagabe; Emmanuel Murwanashyaka wa Nyaruguru; Dr Sylivere Nahayo wa…
Abajura batatu bo mu karere ka Rubavu bibye inka barayibaga, bafatanwa igihanga cyayo bagiye kucyambutsa muri Congo. Ntawushiragahinda Kigingi bita ‘Kanyentama’, yafatiwe n’irondo ry’umwuga mu Mudugudu wa Nyamugari; Akagari ka Mahoko; Umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu afite igihanga cy’inka mu ntoki, bagenzi be babiri bari kumwe baracika. Bakaba bendaga kucyamutsa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Umwe mu bari kuri iri rondo ry’umwuga ryamufashe, yabwiye Imvaho Nshya ko aba uko ari 3 bari bitwaje ibyuma na zimwe mu nyama z’iyi nka, bashaka inzira zo kuzambutsa ngo bazijyane muri RDC. Ati: “Agifatwa yagiye kutwereka aho we…
Ikigo cy’amashuri abanza ya Musanzu, giherereye mu murenge wa Gahunga; Akarere ka BURERA mu kagari ka Buramba. NIYOGISUBIZO Fiacle ni umwana w’imyaka cumi n’umwe “11ans”, yiga mu mwaka wa kabiri kuri iki kigo; Ni mwene NSABIMANA Ernest, batuye mu murenge wa Rugarama. Aherutse kotswa n’isupu y’ibishyimbo, yamaze ibyumweru bibiri atagera mu ishuri. Iyi nkuru twayimenye ku wa 20/03/2026, ubwo abandi babyeyi barerera kuri icyo kigo batwegeraga bakadusaba kubakorera ubuvugizi ku bana babo bakoreshwa imirimo y’agahato. tumaze kumenya iby’iyi nkuru twashatse umubyeyi wa Fiacle tumubaza iby’uwo mwana we bivugwa ko yahiye, adutangariza ko koko ariko byagenze: Agira ati: ” Nibyo koko…
IZABAYO ni umuturage w’Akarere ka Burera, abarizwa mu murenge wa Gahunga; Akagari ka Kidakama mu mudugudu wa Songa. Ni umugabo w’imyaka mirongo itatu “30ans”; Arubatse, afite umugore n’umwana umwe. Ni umukozi w’uruganda “SAGA BLESSING Ltd”, ku wa 26/04/2025 yakoze impanuka “Umufuka w’ibigori umugwaho, avunika urutirigongo”. Ubu uruganda rwaramwihakanye, naho ubuyobozi bw’umurenge buramwigarika. SAGA BLESSING Ltd, ni ruganda rutunganya umusaruro w’ibigori, rukawubyaza ifu ya Kawunga n’igiheri nk’ibiryo by’amatungo. Izabayo yabaye umukozi waho igihe cy’imyaka itanu”5″: Mu myaka itatu ya mbere yakoze mu biryo by’amatungo, igiheri bakigemura mu mugi wa Musanze; Indi myaka ibiri yakoraga akazi ko gupakurura ibigori no gupakira Kawunga…
Mu bujurire, mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze, Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel n’umwunganizi we Me Uwizeyimana Jean Claude bongeye gutera utwatsi raporo cy’ubugenzuzi (Rapport d’Audite) kuko ngo ituzuye (Yakozwe igice). Ibi n’ibindi byose ni bimwe mubyavugiwe mu rubanza rwabaye kuri uyu gatatu, tariki ya 18/03/2026 ubwo haburanwaga urubanza mu bujurire mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze dore ko mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, Évêque Dr Mugisha Mugiraneza Samuel yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Diyoseze ya Shyira ngo aragira inka ze mu rwuri rwa Diyoseze, agakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’igice, bityo akajuririra icyo cyemezo kubera impamvu ebyiri zirimo imisesengurire…
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 werurwe 2026, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe umugabo w’imyaka 43, ufite udupfunyika tw’urumogi dupima ibiro bisaga bitadatu (6), ari kurukwirakwiza mu baturage. Uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Bucuzi, akagali ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze aho yavuze ko arukura mu gihugu cy’abaturanyi, agakoresha inzira zitemewe kugeza ageze mu karere ka Musanze ari naho atuye. Polisi y’u Rwanda ivuga ko iki gikorwa uyu mugabo yakoze ari insubiracyaha kuko muri 2022, we (uwafashwe), nyina n’umuvandimwe we bahamijwe n’urukiko ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, baza gukatirwa igihano…
IMANIZABAYO ni umuturage wo mu murenge wa Gahunga; Akagari ka Kidakama mu mudugudu wa Songa, yari umukozi w’uruganda “SAGA BLESSING” akora impanuka “Umufuka w’ibigori wamuguyeho avunika urutirigongo”. Uruganda ruramwihakana, ubuyobozi bw’umurenge buramwigarika. IMANIZABAYO, yabaye umukozi w’uruganda igihe cy’imyaka3 Mugihe kitarambiranye turabagezaho inkuru irambuye
Mu insanganyamatsiko igira iti: “Duhurire mu muryango, tujyanemo.” Abaturage bo mu karere ka Musanze, barakangurirwa kujyana abana babo mu marerero nk’umusingi ukomeye mu burere bw’umwana anarindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Ibi ni ibyagarutsweho mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurengera umwana ku bufatanye na SOS; MCBO; HUMANITY; CARITAS; RWAMUREC; ADECOR; IREME; ACTION AID; ISPIO n’abandi aho buri mubyeyi wese agomba kugira uruhare mu mirere n’imikurire y’umwana. Mu ntero igira iti: “Umwana wanjye, ishema ryanjye!” Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald yavuze ko kwita ku mikurire n’imirere y’abana ari ingenzi mu kubaka umuryango…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM), rwasabye urubyiruko kwitwararika mu gukoresha imbugankoranyambaga kuko ari ho benshi bahurira n’ababashuka. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasozaga ubukangurambaga bwo gukumira icuruzwa ry’abantu mu Karere ka Burera. Iki gikorwa cyabereye ku biro by’aka karere mu Ntara y’Amajyaruguru. Urubyiruko ndetse n’abaturage muri rusange bibukijwe ko gukoresha nabi imbugankoranyambaga bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, kandi ko bakwiye kwitondera abo bahuriraho, kuko hari ababashora mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurwanya Ibyaha muri RIB, NTIRENGANYA Jean Claude,…
