Author: MANIRAGUHA Ladisilas

Muri Luka10:19 hagira hati: “[19]Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose IYO WAKIRIYE YESU KRISTO NK’UMWAMI N’UMUKIZA W’UBUGINGO BWAWE SATANI ATANGIRA KUJYA AGUHUNGA MU GIHE URI GUSENGA. Iyo umuntu akijijwe, akabatizwa mu rwego rwo gusohoza gukiranuka kose, akaba yiyejeje nta cyaha kikimuriho, iyo ageze ahongaho satani n’abambari be baramutinya cyane kuko ntaba akiri we ahubwo ni Kristo ugaragara muri we. Uko Mose yavuye ku musozi isura yahindutse ni urugero rwiza rw’uko umuntu ahinduka akambara ubwiza burimo imbaraga zikomeye. KIZWA KANDI UJYE UGENDANA INTWARO Z’IMANA NTUZONGERA GUTSINDWA NA SATANI…

Read More

Muri Luka10:19 hagira hati: “[19]Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo n’imbaraga z’umwanzi zose kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.Iyo ukijijwe ugira imbaraga zidasanzwe zituma ushobora kwirukana satani; Abapfumu; Abarozi; Abadayimoni; Abazimu n’izindi mbaraga z’umwijima uko zaba ziri kose. IYO UDAKIJIJWE AHO KUZIRUKANA AHUBWO ZIRUSHAHO KUGUKORESHA NO KUKWIGIRIZAHO NKANA. Umuntu udakijijwe niwe byorohera abarozi kumuroga ndetse ni gake bashaka kumukoreraho no kumukoresha imihango yabo ngo binanirane. IYO UKIJIJWE WIRUKANA SATANI AGAHUNGA N’ABAMUKORERA BOSE Ijambo ry’Imana rivuga ngo murwanye satani nawe azabahunga (Yakobo 4:7). None umuntu ukijijwe ubasha kwirukana satani, urumva abamukorera byo byamunanira kubirukana? Tuzakomerezaho ejo… Ugire…

Read More

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 15/10/2025, ku nshuro ya 28 mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro. Ni umunsi bahaye insanganyamatsiko igira iti: “UMUGORE NI UW’AGACIRO”, ku rwego rw’Akarere ka Musanze wizihirijwe mu murenge wa Muko.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Bwana BISENGIMANA Janvier yatangiye aha ikaze abitabiriye ibirori kandi atanga n’ishusho y’umurenge. Yavuze ko Umurenge wa Muko ari umwe mu mirenge igize Akarere ka Musanze, ufite Utugari4; Imidugudu30; Amasibo 253, ukaba utuwe n’abagabo ibihumbi 12496, bangana na 47,2%; Abagore ibihumbi 13,976 bangana na 52%. Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, yagize ati: “Umurenge wa Muko ufatwa…

Read More

Muri 1 Timoteyo 4:7-8 hagira hati: “[7]Ariko imigani itari iy’Imana n’iy’abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana [8]kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo. ESE UMUNTU AKWATUYEHO AMAGAMBO MABI UKORA IKI? Hari igihe ushinduka bakubwiye ngo uri mubi; Uri injiji ntacyo uzimarira; Bazakwirukana ku kazi, uri ingumba n’ibitutsi bitandukanye…. kuburyo bigukomeretsa umutima kandi ugahora ubitekerezaho. UMUNTU UKUBWIYE IJAMBO RIBI UHITA URIMUSUBIZA. Nihagira ukubwira ijambo ribi uzahite urimusubiza. Uti: “Iryo jambo sindyumvise subirana ibyawe” cyangwa uti: “ibyo uvuze simbyumvise bikugarukeho. Mu yandi magambo ni kwakundi umuntu…

Read More

Muri 1 Timoteyo 4:7-8 hagira hati: “[7]Ariko imigani itari iy’Imana n’iy’abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana; [8]kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo. Abantu Imana yabahaye akanwa ngo banjye bavuga ibyubaka abandi ndetse n’ibindi bibafitiye umumaro. Ikibabaje abantu bamwe ntibazi ko akanwa karema: Akanwa karema umunezero; Akanwa karakiza; Akanwa kazanira ibyiringiro ababibuze; Akanwa niko katura urukundo umuntu akamenya ko akundwa. ABANTU BAKENEYE AMAGAMBO YO KUBUBAKA Bwira umuntu ko umukunda; Bwira umuntu ko ari mwiza; Bwira umuntu ko Imana imukunda; Bwira umuntu ko ari uw’agaciro;…

Read More

Muri 1 Timoteyo 2:9-14 hagira hati: “[9]Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi; [10]ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana; [11]Umugore yigane ituza aganduke rwose; [12]kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituza; [13]kuko Adamu ari we wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva; [14]Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubwo umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro. ESE UMUGABO UDAKORA INSHINGANO ZE UKO BIKWIRIYE SI BYIZA KO YAYOBORWA N’UWO BASHAKANYE? Mu rugo bisaba kwihangana no kubahana.…

Read More

Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburway ku myaka 64 y’amavuko. Amakuru y’urupfu rwa Ingabire yemejwe n’abantu ba hafi b’umuryango we ndetse n’abo bakorana muri Transparency Rwanda. Ubuzima bw’ubuto Mu biganiro bitandukanye, Ingabire yavuze ko yashegeshwe kandi ko yakuranye igikomere cy’ubuzima bw’ubuhunzi yanyuzemo ari nabyo byamuremyemo umutima wo kwanga urunuka akarengane na ruswa. Agitangira guca akenge, Ingabire nibwo yamenye ko igihugu we n’umuryango we babagamo cy’u Burundi atari icyabo ndetse kuva ubwo atangira guhirimbanira kuzataha mu gihugu cye akanacyitangira mu mbaraga n’ubumenyi bwe bwose. Nubwo…

Read More

Yohani 1:23, hagira hati : « Ati « Ndi ijwi ry’urangururira mu butayu ngo ‘Nimugorore inzira y’Uwiteka’, nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze ». GORORA INZIRA Y’UWITEKA UREKE UBUSAMBANYI. Muri iyi minsi ubusambanyi bwabaye bwinshi, aho bukorerwa mu mazu ; Mu Bihuru ; Mu mahoteri; Mu maloji… Iki cyaha Imana icyanga urunuka kuko gikorerwa imbere mu mubiri w’umuntu kandi umuntu ni urusengero rw’Umwuka Wera. HARI ABANTU BENSHI BICWA KUBERA INGARUKA Z’UBUSAMBANYI. Ubu hari abakobwa batewe inda bari guteganya kuzikuramo ; Hari abagore bari guteganya kwica abana b’abagabo babo babyaye hanze… Mwene data, gukora icyaha ukagerekaho n’ikindi bikomeza kwica umuntu w’imbere w’uwagikoze, kugeza aho yakwiyahura…

Read More

Muri Matayo 4:3-7 hagira hati: “Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”; [4]Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ ”; [5]Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero; [6]aramubwira ati: “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo‘Izagutegekera abamarayika bayo,Bakuramire mu maboko yabo,Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’”; [7]Yesu aramusubiza ati: “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe”. ESE UGIRA NGO NI NGOMBWA NGO UGUTUTSE CYANGWA UGUSEBEJE NAWE UMUTUKE CYANGWA UMUSEBYE? Umuntu ntagaterwe na satani ngo nawe umufashe guterwa kuko mwese muba mwigiriye…

Read More

Nyuma y’iki cyemezo, Betrand Bisimwa, Umuhuzabikorwa Wungirije w’iri Huriro, yamaganye ibi byakozwe n’Ubucamanza bwa gisirikare bwa DRC, avuga ko binyuranyije n’amahame impande zombi ziherutse gusinya. Yagize ati: “Gukatira igihano cy’urupfu Perezida Joseph KABILA habayeho kwitwaza isano afitanye na AFC/M23, ni ukurenga ku mahame yasinywe nk’uko n’ubundi hakomeje kubaho ibitero by’ubutegetsi bwa Kinshasa”. Bertrand Bisimwa kandi yagaragaje ko kuba AFC/M23 ikorana na Joseph KABILA hatabayeho kwibeshya kuko ari umunyapolitiki ufite ubunararibonye, wagira uruhare mu guhagarika ibibazo uruhuri byatewe n’ubutegetsi buriho muri Congo. Abanyapolitiki basanzwe bari hafi ya Joseph KABILA ndetse n’Ishyaka rye FCC (Front Commun pour le Congo) baramagana iki gihano…

Read More