Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.
- Hari Ubwigenge nyakuri no Kwibohora biva ku Mana
- Gakenke: Ingabo na Polisi y’u Rwanda, bashyikirije imiryango cumi n’ibiri”12″ impano z’inzu
- Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Mu ma Paroisse atandukanye, hatangajwe aho Abapadiri bazakorera ubutumwa (Nominations) mu mwaka wa 2026/ 2027
- Brig. Gen. Patrick Karuretwa Umuvugizi wa RDF Yaganirije urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16
- Mu Rwanda: Abana 5% bari munsi y’imyaka itanu bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije
- BURERA: Abikorera biyemeje kudakura mu ruge mu gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
- IBIDASANZWE KU MURYANGO W’ABAKONO
- MUSANZE: SINGITA HOTEL yaremeye imiryango ine(4) y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
Author: MANIRAGUHA Ladisilas
Muri Matayo 4:3-7 hagira hati: “Umushukanyi aramwegera aramubwira ati: “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”; [4]Aramusubiza ati: “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’”; [5]Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero; [6]aramubwira ati: “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo‘Izagutegekera abamarayika bayo,Bakuramire mu maboko yabo,Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”; [7]Yesu aramusubiza ati: “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe”. NIBA ABANDI BIBA UGIRA NGO NAWE UZABAKURIKIZE NGO KUKO BAKIZE BATAVUNITSE? Hari abantu bakora ahantu hakomeye, hafite ubutunzi bwinshi kandi hakaba haraciye benshi bahiba. Nawe…
Kontineri za mbere zirimo aya mabuye y’agaciro zageze i Towanda muri Leta ya Pennsylvania, ahari uruganda rwa Global Tungsten rutunganya aya mabuye. Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye itewe mu buhahirane hagati y’u Rwanda na Amerika, bikerekana ko u Rwanda ari Igihugu cyizewe mu gushyira ku isoko amabuye y’agaciro y’ingenzi akenewe mu gukora ibintu bitandukanye. U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu gucukura no gucuruza Wolfram. Amabuye y’agaciro ya Tungsten cyangwa se Wolfram yifashishwa mu gukora amasasu; Moteri; Ibikoresho bikumira amasasu; Intwaro zikomeye, harimo n’ubwirinzi bwo mu kirere n’ibindi byuma bikomeye bibasha…
Umugabo Iran ivuga ko ari intasi kabuhariwe ya Israel yanyonzwe nk’uko ibinyamakuru bitandukanye muri Iran bibyemeza. Uyu mugabo yishwe mu masaha yak are kuri uyu wa Mbere nk’uko inzego z’ubutabera z’igihugu cya Iran zabitangaje. Ni ubwa mbere ubutabera bwa Iran bwatangaje amazina y’umuntu wa nyonzwe, akaba yitwa Bahman Choubi-asl. Ikinyamakuru cya Minisiteri y’ubutabera muri Iran, Mizan kivuga ko uriya mugabo yari umwe mu ntasi kabuhariwe za Israel ikorera muri Iran. Uyu mugabo ngo yafashije inzego z’ubutasi za Israel (Mossad) kugera ku makuru akomeye y’inzego z’ubutegetsi muri Iran, bifasha Israel kuyinjiramo ndetse ngo yanafashije Israel kugera ku makuru arimo inzira z’ikoranabuhanga…
Kuri uyu wa Gatandatu kimwe n’ahandi hose mu gihugu, Akarere ka Burera bitabiriye ibikorwa by’umuganda, aho bacukuye imyobo izaterwamo ibiti bivangwa n’imyaka n’myobo ifafa amazi y’imvura; Batunganya imihanda n’ibiraro; Bubakira abatishoboye inzu n’ubwiherero ndetse hamwe na hamwe batera imirwanyasuri, dore ko bagiye kwinjira mu bihe by’imvura nyinshi. Umuganda wakozwe mu mirenge yose igize Akarere ka Burera, ku rwego rw’Akarere wakorewe mu kagari ka Musasa; Umurenge wa Kinyababa. Abitabiriye umuganda mu kagari ka MUSASA bacukuye imyobo izaterwamo ibiti bitonona imyaka; Basiza ibibanza bizubakwamo amazu azatuzwamo abaturage bazimurwa mu kirwa cya MUNANIRA cyo mu kiyaga cya Burera. Umushitsi mukuru yari Umunyamabanga wa…
Umwongereza w’imyaka 20, Zoe Backstedt, yegukanye umudali wa Zahabu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare muri ITT y’abakobwa batarengeje imyaka 23 nyuma yo gukoresha iminota 30 n’amasegonda 56 ku ntera y’ibilometero 22,6. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, hakinwe umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kuba ku nshuro ya 98, aho hakinnye abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23 basiganwa n’igihe [ITT]. Inzira yakoreshejwe kuri uyu munsi ni BK Arena – Rwahama- Kimironko (Simba Supermarket) – Kwa Chez Lando – Prince House – Sonatube – Nyanza ya Kicukiro – Gahanga (Master Steel) – Sonatube – Rwandex – Mu…
Abayobozi bo mu ntara y’Amajyaruguru barasabwa gukora ibishoboka byose kugira ngo umuturage ahore ku Isonga “Atuje kandi atekanye”. Guverineri aragira ati: “Ntimukagire ikibazo cy’umuturage musuzugura, mugomba kumwumva; Mukamutega amatwi kuko aba yazindutse aza kubareba ngo mumufashe, agomba kugenda yishimye”. Ibi byagatutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19/09/2025, ubwo yari yitabiraye inama mpuzabikorwa y’akarere ka Musanze. Aha abayobozi b’aka karere bagaragarije abari aho ibyagezweho mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari ushize, hagaragazwa n’ibizakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka 2025_ 2026. Guverineri y agize ati: “Ni byiza ko dukorera abaturage bagahora ku isonga, niyo mpamvu mbasaba mwese…
Muri Matayo 13:54_ 57 hagira hati: “Ajya mu gihugu cy’iwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati: “Ubu bwenge n’ibi bitangaza uyu yabikuye he”? [55] Mbese harya si we wa mwana w’umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda?; [56] Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he”?; [57] Ibye birabagusha.Yesu arababwira ati: “Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy’iwabo no mu nzu yabo”. Niba hari umumaro ufitiye abantu ariko bo bakaba batabibona ntibikakubabaze kuko na Yesu byamubayeho iwabo. Kora ibyo ugomba gukora, uzagirire neza bose uko uzabishobozwa n’Imana.…
Imitwe igize ihuriro Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gusubiramo ipfa santere ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Sosiyete sivili ikorera muri teritwari ya Mwenga yasobanuye ko iyi mitwe irimo uyobowe n’uwiyise ‘Général Malaika’ n’uwa ‘Général Nyakiliba’, iri kurasana ikoresheje intwaro z’ubwoko butandukanye kuva ku mugoroba wo ku wa 17 Nzeri 2025. Umuyobozi muri iyi sosiyete sivili yagize ati “Kuva ejo ku mugoroba, imirwano ikomeye ihanganishije imitwe ibiri yo muri Wazalendo mu murwa mukuru wa teritwari ya Mwenga. Abarwanyi b’uwiyita Général Malaika n’aba Général Nyakiliba bari kurwanira kugenzura santere ya Mwenga.” Umwe mu bavuga…
NYARUGENGE: Rurageretse hagati y’uwahoze ari Minisitiri n’uwo yijeje kugira Umugore akishakira undi.
Kuri uyu wa 16 Nzeri 2025, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge habereye Urubanza ruregwamo uwahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana, uyu ashinjwa n’umukobwa uvuga ko bakundanye amwizeza kuzamugira umugore nyamara birangira yishakiye undi. Nyiri ukurega akavuga ko uko kubeshywa, byamugizeho ingaruka zirimo n’uburwayi budakira. Ni urubanza rwabereye benshi urujijo, cyane ko hari abavugaga ko bibabereye ubwa mbere kumva ibirego bishinja uwabeshye undi ibitangaza by’urukundo akaza kumwisubirana, mu gihe undi yari yamaze kumwiyegurira wese. Nyuma ngo baje kumvikana ko bagomba kubana, bakabanza cyakora guca m’Umurenge, noneho ibigendanye n’indi mihango bikazaza nyuma. Uko ari babiri babyumvikanye gutyo, Chantal abimenyesha n’ababyeyi bidatinze…
IBYAKOZWE N’INTUMWA 5:8-11 hagira hati: “[8]Petero aramubaza ati “Mbwira, mbese ibi biguzi ni byo mwaguze isambu?”Aramusubiza ati: “Yee, ni byo” [9]Petero aramubaza ati “Ni iki gitumye muhuza inama yo kugerageza Umwuka w’Umwami Imana? Dore ibirenge by’abamaze guhamba umugabo wawe bigeze ku muryango, nawe barakujyana” [10]Muri ako kanya amugwa ku birenge umwuka urahera. Ba basore binjiye basanga amaze gupfa, baramujyana bamuhamba hamwe n’umugabo we. [11]Itorero ryose n’ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi”. Iyi ni inkuru ya Ananiya na Safira umugore we, aho abakiristo ba mbere bakusanyaga ibyabo bagasangirira hamwe ntihagire uwicwa n’inzara muri bo. Buri muntu wese yazanaga ibyo afite, kugeza naho…
