Muri Matayo 4:3-7 hagira hati: “Umushukanyi aramwegera aramubwira ati: “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”;
[4]Aramusubiza ati: “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’”;
[5]Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero;
[6]aramubwira ati: “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo‘Izagutegekera abamarayika bayo,Bakuramire mu maboko yabo,Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”;
[7]Yesu aramusubiza ati: “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe”.
NIBA ABANDI BIBA UGIRA NGO NAWE UZABAKURIKIZE NGO KUKO BAKIZE BATAVUNITSE?
Hari abantu bakora ahantu hakomeye, hafite ubutunzi bwinshi kandi hakaba haraciye benshi bahiba. Nawe wumva mumatwi cyane bakubwira kutazabura ubwenge ko ugomba kuhakura ubutunzi. Si byiza kubikurikiza kuko izo mvugo ziba zituduka kuri satani kandi nta gihe na kimwe tugomba gukora ibituruka kuri satani.
ESE HARI ABANTU BARI KUKOSHYA NGO UZEMEZE URIYA MUKOBWA CYANGWA URIYA MUHUNGU MU BURYO UBU NUBU?
Ushobora kuba ufite umukobwa muri inshuti cyangwa musanzwe mukorana bya hafi, abandi bakobwa bafite abasore b’inshuti cyangwa bakorana bya hafi, hari abari kubaca imbere babasaba ngo muzemeze izo nshuti zanyu muzisambanya, muzitera inda, muzikura ibyinyo … kumva ibyo ngibyo ukabikora, uba wumviye satani kuko ibyo bikorwa ni bibi n’ubikubwira ntaba avomye ibitekerezo kuri Yesu ahubwo aba abivomye kuri satani.
UKO YESU ATUMVIYE NA RIMWE SATANI NIKO NAWE UGOMBA KUBIKORA.
Yesu nubwo ashobora byose ariko ibyo kumvira satani ntashobora kubikora kuko yaba yumviye umushukanyi kandi ibiva ku mushukanyi bizana ingaruka nyinshi, harimo kutishimirwa n’Imana.
HARI ABANTU BAJYA BUMVA IJWI RIBABWIRA NGO BIYAHURE NGO BAHUNGE IBIBAZO BYO KU ISI?
Ese wowe waba warumvise ijwi rimeze nk’iri? Hari abantu wamvise cyangwa wabonye biyahura?
Tuzakomerezaho ejo….
Imana iguhe umugisha ndagukunda!
Yari mwene so muri Yesu Kristo
Pasteur Alphonse HABYARIMANA.

