Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.
- Hari Ubwigenge nyakuri no Kwibohora biva ku Mana
- Gakenke: Ingabo na Polisi y’u Rwanda, bashyikirije imiryango cumi n’ibiri”12″ impano z’inzu
- Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Mu ma Paroisse atandukanye, hatangajwe aho Abapadiri bazakorera ubutumwa (Nominations) mu mwaka wa 2026/ 2027
- Brig. Gen. Patrick Karuretwa Umuvugizi wa RDF Yaganirije urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16
- Mu Rwanda: Abana 5% bari munsi y’imyaka itanu bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije
- BURERA: Abikorera biyemeje kudakura mu ruge mu gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
- IBIDASANZWE KU MURYANGO W’ABAKONO
- MUSANZE: SINGITA HOTEL yaremeye imiryango ine(4) y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
Author: MANIRAGUHA Ladisilas
Umuyobozi w’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Maj Sultani Makenga, yatangije Polisi kabuhariwe yitezweho kubungabunga umutekano mu bice rigenzura. Abapolisi ba AFC/M23 bahawe ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga umutekano wo mu baturage, uwo mu muhanda, gukumira imyigaragambyo no kugenza ibyaha; bahabwa ibikoresho bazifashisha mu kazi kabo. Mu muhango wo gutangiza uru rwego, Gen Maj Makenga yagaragaje ko rugomba kurangwa n’imikorere itandukanye n’urw’ubutegetsi bwa RDC rwamunzwe na ruswa, ibiyobyabwenge no gukoresha nabi inshingano rufite. Ati “Mbasabye kuba Polisi itandukanye n’indi Polisi duhanganye na yo, itandukanye na ziriya ngabo duhanganye zitubahiriza inshingano, zikubita abantu, zica,…
Inzobere mu by’indwara z’ibyorezo mu Kigo gikora ubushakashatsi cya Gamaleya giherereye i Moscow mu Burusiya, zatangaje ko urukingo rwitezweho kurwanya virusi itera SIDA (HIV) rushobora kuba rwabonetse mu myaka ibiri iri imbere. Ku wa 27 Kanama 2025, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara z’Ibyorezo muri Gamaleya, Vladimir Gushchin, yabwiye RIA Novosti ko uru rukingo ruzaba rukoresha ikoranabuhanga rya messenger Ribonucleic Acid (mRNA). Bitandukanye cyane n’inkingo zisanzwe kuko mRNA zo zitanga amakuru y’imiterere y’uturemangingo tw’umubiri kugira ngo dukore proteines zidasanzwe z’ubudahangarwa, bityo umubiri ukabasha kwirwanaho mu gihe uhuye na virusi. Gushchin yagize ati “Turi gukora ‘Antigen’ ya mbere izatanga ubudahangarwa bushobora…
Ikigo cya SpaceX cyabashije kohereza icyagajuru cya mbere kinini mu isanzure, nyuma yo kugikorera igerageza inshuro zigera ku icyenda iki cyogajuru kigashwanyukira mu nzira. Igerageza rya 10 ryabaye ku wa 26 Kanama 2025, iki cyogajuru cyoherezwa mu isanzure kirinda kigerayo kitarashwanyuka nk’uko ibindi byagiye bigenda. Icyakora uru rugendo ntirwarangiye neza kuko cyaje gushya kiri kugaruka ku Isi, gusa ubuyobozi bwa SpaceX bwavuze ko ibyo na byo na byo byatumye bamenya ubushobozi gifite. Nyiri SpaceX, Elon Musk yashimiye abagize uruhare mu kugira ngo iki cyogajuru kibashe kujya mu isanzure avuga ko “ikipe ya spaceX yakoze akazi keza”. Iki cyogajuru kiri…
Mu Kagari ka Bikara, mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, umugabo ukekwaho kwica umugore utari uwe, yemeye ko yamwishe amuziza ko yamwibye smartphone. Mu ijoro ryo ku wa 25 Kanama 2025, ahagana saa mbiri z’ijoro, nibwo umurambo wa nyakwigendera, uri mu kigero cy’imyaka 30, wasanzwe mu Isantere ya Kinkware, ku rubibi rwa Nyabihu na Musanze. Ukekwaho gukora iki cyaha ni umugabo w’imyaka 41 ukomoka mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Rusasa, uvuga ko yamuhoye ko yari yamwibye terefone ya smartphone. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yemeje ko ukekwaho kwica uyu mugore yashyikirijwe…
Perezida wa Botswana, Duma Boko, yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe kubera ibura ry’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, bikiyongeraho ubukungu bw’igihugu butifashe neza. Minisitiri w’Ubuzima muri Botswana, Dr. Stephen Modise yari aherutse gutangaza ko igihugu kiri mu bihe bigoye kubera ibura ry’imiti ya kanseri, igabanya ubwandu bwa Virusi itera Sida ndetse n’ifasha abarwaye igituntu. Icyo gihe yatanze umuburo, avuga ko Minisiteri ayoboye ifite umwenda urenga miliyari y’Aba-Pula (arenga miliyoni 55$), ibituma ubushobozi bw’iyo Minisiteri bwo kugura imiti bugabanuka. Leta yahise ishyiraho miliyoni 250 z’Ama-Pula agomba gukoreshwa mu kuziba icyuho, gusa Perezida Boko akavuga ko bazakomeza gushyira imbaraga mu…
Abanyamuryango b’ihuriro ‘Hostages and Missing Families Forum’ babyukiye mu myigaragambyo isaba ubutegetsi bwa Israel gushyira imbaraga mu biganiro bigamije gusaba umutwe witwaje intwaro wa Hamas kurekura abantu babo yagize imbohe. Tariki ya 7 Ukwakira 2023, Hamas yagabye igitero gikomeye mu majyepfo ya Israel. Icyo gihe yishe abarenga 1100, igira imbohe abandi 251. Mu bo yagize imbohe, harimo 50 igifite, bikekwa ko 20 gusa ari bo bakiri bazima. Abagize iri huriro biganjemo abafite ababo bagizwe imbohe na Hamas n’ababuriye ababo mu gitero cyo mu 2023. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2025, bafunze imihanda minini mu mijyi ikomeye…
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yashimangiye ko Abanya-Ukraine bazakomeza kurwanira kuguma ku butaka bwabo, burimo n’ubwigaruriwe n’u Burusiya kuri ubu. Zelenskyy yabigarutseho kuri iki Cyumweru taliki 24 Kanama 2025, ubwo hizihizwaga umunsi w’Ubwigenege bwa Ukraine, avuga ko igihugu cye cyifuza amahoro. Yagize ati ”Icyo twese dukorera ni ukugira ngo iherezo ry’iyi ntambara rizane amahoro arambye kuri Ukraine, kugira ngo abana bacu batazasigarana intambara cyangwa ibisigisigi byayo.” Ibyo Zelenskiy yabivugiye imbere y’imbaga yari iteraniye mu Murwa Mukuru i Kyiv, ku kibuga cya Sophia Square, imbere y’urusengero rwa kera rwo mu kinyejana cya 11. Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, uri…
Mu rubanza rwarezwemo Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uruhande ruregera indishyi; Abavoka barashaka miliyari 24 z’amadolari bavuga ko ari ibyangijwe n’inyungu zabyo igihe Kabila yari Perezida wa Congo Kinshasa. Radio Okapi ivuga ko urubanza rwabaye mu ruhame, abahagarariye Leta mu mategeko basabye ko icyaha cy’Ubugambanyi gishinjwa Kabila gihindukamo Ubutasi, bavuga ko Joseph Kabila ari umunyamahanga ufite inkomoko mu Rwanda akaba yariyitiriye ubwenegihugu bwa Congo. Bavuga ko Joseph Kabila akwiye kwamburwa ubwenegihugu ngo kuko yahimbye imyirondoroye abifashijwe na Nyakwigendera Ngoy Mukena wabaye Minisitiri w’Ingabo, uyu ngo ni we wamuhaye izina rya Kabange mu gihe mu by’ukuri…
Urukiko rwa Gisirikare rwa Beni muri RDC rwakatiye abantu 14 barimo Abanya-Uganda batandatu urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi n’ubujura bukoreshejwe intwaro. Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku wa Gatanu, abo 14 bahamwa n’ibyaha bakatirwa igihano cy’urupfu mu gihe ku cyaha cy’ubujura ho bahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10. Abana babiri baregwaga muri iyo dosiye bo barekuwe. Mu rukiko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iryo tsinda ryakoraga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi hagati ya Mata na Kanama 2025, aho ryagiye rigaba ibitero ku makoperative, amaduka n’ibiro by’abohereza amafaranga bagasiga babibye. Bwavuze ko byahumiye ku mirari mu ijoro ryo…
Urwego rw’Igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, rwasobanuye ko Sosiyete y’Itumanaho ya MTN yamaze gukemura ikibazo cyari cyabayeho kigatuma ihanwa, aho yishyuye amande ya miliyoni 30 Frw mu gihe cy’iminsi ibiri. RURA yahannye MTN Rwanda ku wa 28 Nyakanga 2025, nyuma y’ibibazo byari muri sisiteme yayo byatumye serivisi zo guhamagara, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zikoresha USSD Code zidakora neza. Uwo munsi MTN Rwanda, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko ibibazo byo guhamagara abakiliya bayo bahuye na byo byakemutse. Itegeko rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho, ingingo yaryo ya 26, ivuga ko iyo uwahawe uruhushya atubahirije icyemezo…
