Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.
- Hari Ubwigenge nyakuri no Kwibohora biva ku Mana
- Gakenke: Ingabo na Polisi y’u Rwanda, bashyikirije imiryango cumi n’ibiri”12″ impano z’inzu
- Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Mu ma Paroisse atandukanye, hatangajwe aho Abapadiri bazakorera ubutumwa (Nominations) mu mwaka wa 2026/ 2027
- Brig. Gen. Patrick Karuretwa Umuvugizi wa RDF Yaganirije urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16
- Mu Rwanda: Abana 5% bari munsi y’imyaka itanu bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije
- BURERA: Abikorera biyemeje kudakura mu ruge mu gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
- IBIDASANZWE KU MURYANGO W’ABAKONO
- MUSANZE: SINGITA HOTEL yaremeye imiryango ine(4) y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
Author: MANIRAGUHA Ladisilas
Imirenge Gahunga; Rugarama na Cyanika, ni imirenge iri mu ntanzi z’ikirunga cya Muhabura mu gace bita ak’amakoro; Ikirunga cya Muhabura kikaba kiri mu majyaruguru y’u Rwanda, hagati mu mupaka w’u Rwanda n’igihugu cy’igituranyi cya Uganda. Hashize igihe bivugwa ko sosiete ya MTN ifite imikorere idahwitse muri service iha abakiriya bayo, bikibazwa niba ari ubushobozi buke cyangwa niba ari abakiriya benshi barenze ubushobozi bwayo. Mu myaka yashize hari ubwo abantu bibwiraga ko ari iminara ya MTN ikiri mike, aho nko mu turere twa Musanze na Burera hari iminara nk’itanu yarizwi kuko warahamagaraga bakakwereka umunara ukoresha uwariwo. Dufate urugero: Mu murenge wa…
Abakunzi b’umupira w’amaguru batunguwe no kubona mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, harimo Igikombe cy’Isi giherutse guhabwa Chelsea yacyegukanye itsinze Paris Saint Germain. Iki gikombe cyagaragaye mu mashusho ya nyuma y’inama yamuhuje na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky n’abayobozi batandukanye b’i Burayi bari bajyanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Nyakanga 2025, ni bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyari gikinwe n’amakipe 32 ku nshuro ya mbere. Muri uwo mukino, Chelsea yo mu Bwongereza yatsindiyemo Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, mu bari bawitabiriye harimo…
Minisitiri w’Ingabo za Israel, Israel Katz, yemeje gahunda y’ingabo za kiriya gihugu (IDF) yo kwigarurira umujyi wa Gaza wo muri Palestine. Gahunda yo kwigarurira Gaza Minisitiri Katz yaherukaga kuyigezwaho n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Lt. Gen Eyal Zamil n’abandi bayobozi bakuru ba IDF. Kuri ubu byitezwe ko mu minsi iri imbere ari bwo Israel izatangira ibikorwa bya gisirikare yise “Operation Gideon’s Chariots II” byo kwigarurira uriya mujyi. Mu rwego rwo kwitegura iyi gahunda, igisirikare cya Israel kivuga ko cyamaze gutegura inkeragutabara 60,000; nk’uko cyabitangaje kibinyujije ku rubuga rwa Telegrame. Cyunzemo kiti: “Izindi nkeragutabara 20,000 z’inyongera na zo zamaze guhamagarwa, zizakira…
Abaturage babiri bo mu Karere ka Burera bakubiswe n’inkuba barapfa, ku mugoroba wo ku wa 17 Kanama 2025. Benegusenga Alpha w’imyaka 14 wo mu Murenge wa Nemba, Akagari ka Kivumu ho mu Mudugudu wa Nyamusanze, inkuba yamukubitiye mu muryango w’inzu ya sekuru, ubwo yari avuye gucyura amatungo Saa 18:00. Ni mu gihe Nyamugira Bernard w’imyaka 67, wo mu Murenge wa Gitovu, Akagari ka Mariba ho mu Mudugudu wa Kiboga, nawe inkuba yamukubise mu mvura yagwaga ahita apfa. Umuyobozi w’Akarere ka Burera yabwiye IGIHE ko amakuru y’izi mpfu bayamenye, ndetse bazikoreye raporo. Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi muri MINEMA, Nizeyimana…
Kimwe mu bikomeye bihanzwe amaso mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni itangira ryo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, hashingiwe ku masezerano iki gihugu cyagiranye n’u Rwanda muri Kamena 2025. Aya masezerano yasinywe bigizwemo uruhare rukomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganya ko ibikorwa byo gusenya FDLR bizakurikiranwa n’urwego ruhuriweho rushinzwe umutekano, ruzwi nka JSCM, bikazamara iminsi 90. FDLR ni umutwe umaze imyaka 25, washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kugeza muri Kamena 2025, yari igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga.…
Polisi yafashe abantu 8 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 witwa Habinshuti Olivier, urupfu rwe rwagurutsweho mu mpera z’iki cyumweru ubwo yajyaga gukiza abarwana bakamutera icyuma mu mutima. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko batandatu muri abo umunani bakekwaho ubwicanyi bafatiwe mu Karere ka Kamonyi batangiye gucika, abandi babiri bafatirwa mu Karere ka Kayonza ho mu Ntara y’Iburasirazuba. CIP Hassan Kamanzi avuga ko mu bafashwe harimo abateye icyuma mu mutima Habinshuti Olivier, abandi bakaba barareberaga ntihagira icyo bakora. Ati: ”Buri wese mu bafashwe afite uruhare rwe agomba kubazwa kuko hari abishe nyakwigendera, abandi barashukura.” CIP Hassan avuga…
Perezida William Ruto yagennye Judy Kiaria Nkumiri ku mwanya w’Uhagarariye Inyungu za Kenya mu Mujyi wa Goma uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Ruto kandi yagennye Ambasaderi mushya wa Kenya mu Burundi, Henry Wambuma, uwo muri Tanzania, Catherine Kirumba Karemu, ndetse no mu bindi bihugu birimo iby’i Burayi na Asia. Nkumiri agenwe kuri uyu mwanya mu gihe Goma igenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 kuva tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo ryatsindaga Ingabo za RDC. Kenya isanzwe inafite Ambasaderi wayo muri RDC ukorera i Kinshasa, Eng. Peter Tum, washyizweho muri Mata 2025. Ku wa 15 Kanama, hashyizweho uzamwungiriza,…
AZAM FC yo muri Tanzania iri kwitegura gukina imikino y’irushanwa ryiswe Inkera y’Abahizi ryateguwe na APR FC yageze mu Rwanda, ihagerana intego zo kuryitwaramo neza. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza ba AZAM bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe. Iyi kipe yahageze ari itsinda ry’abarenga 50. Aba barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi b’iyi kipe bahise berekeza kuri M Hotel, aho bazacumbikirwa mu minsi yose bazamara mu Rwanda. Umutoza Mukuru wa AZAM FC, Florent Ibenge, utagiye gukina na APR FC ku nshuro ya mbere, yavuze ko Ikipe…
Abantu barindwi bapfuye, abasaga 20 barakomereka mu mirwano yabaye hagati y’ingabo za FARDC n’abarwanyi b’imitwe ya CRP na CODECO, mu duce two hafi ya Iga-Barrière, Lindji na Lopa mu ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni imirwano yabaye ku mugoroba w’ejo kuwa gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 aho abarwanyi ba CODECO binjiye mu gace ka Lopa no mu nkambi z’impunzi zikikije iyi zone bagatangira gusahura, gutwika no kwica abaturage. Iyi mitwe yitwaje intaro yasize yishe abaturage barindwi, basahura amaduka, batwika amazu agera kuri 28, bituma kandi abaturage hafi ya bose bahungira i Bunia no mu bindi…
Kuri uyu wa Kane, Umupolisi w’u Burundi, Colonel Moïse Arakaza, uzwi ku izina rya Nyeganyega, wakunze kuvugwa mu birego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, yatawe muri yombi afatiwe i Bujumbura. Amakuru aturuka muri polisi avuga ko akekwaho kuba yaragize uruhare mu gucuruza lisansi yavaga muri Tanzania mu buryo butemewe. Ibi byatangiye ku wa Gatatu, itariki ya 13 Kanama, ubwo umupolisi yafatirwaga i Kigwena, muri Komini ya Rumonge, Intara ya Burunga (mu majyepfo y’iburengerazuba), atwaye litiro 60 za lisansi mu modoka ye bwite yo mu bwoko bwa Probox. Abatangabuhamya bavuze ko yatunze imbunda imbunda ye abapolisi bari ku kazi kugirango abatere…
