Author: MANIRAGUHA Ladisilas

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13/09/2025, nibwo hasakaye inkuru y’akababaro ko mwarimu Oscar TURINAYO wigishaga kuri Groupe Scolaire Nyangwe yitabye Imana. Bikekwa ko yaba yariyahuye. Uyu mwarimu akaba yaraherutse gushinga ishuri ry’inshuke mu murenge wa Rugarama; Akagari ka Gafumba mu mudugudu wa Gafumba ariko Umuyobozi avec Akagari ka Gafumba akaza kurihagarika. Iyi nkuru ikaba yamenyekanye, ubwo ababyeyi be bafataga icyemezo cyo kumushakisha kuko hari hashize iminsi itatu telefoni ye idacamo ; Ababyeyi be bari batuye mu karere ka Rubavu, ahitwa Mahoko. Bageze aho yaracumbitse basanga urugi rukingiye imbere, bafata icyemezo cyo kurwica bageze mu nzu bamusanga mu…

Read More

U Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri, rwohereje abasirikare n’abapolsi bashya i Cabo Delgado muri Mozambique, aho bagiye mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba. Aba basirikare n’abapolisi bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka muri iriya ntara. Mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Kigali babanje gusezerwaho n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi cyo kimwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano. Mbere y’uko aba basirikare n’abapolisi bahaguruka, babanje guhererwa impanuro mu kigo cya gisirikare cya Gako na Maj. Gen Nyakarundi cyo kimwe na CP Sano. Mu izina rya Perezida Paul Kagame…

Read More

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 13/09/2025 mu ma saa tatu n’igice “21h30”, mu mudugudu wa Muhabura; Akagari ka Karangara ; Umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera, humvikanye inkuba yakubise Oliva BYUKUSENGE. Abaturanyi batabaye, bamutwara kwa muganga ariko agerayo karangiye. Abantu bamwe bavuga ko inkuba ikubita uwo bayirogesheje ariko sibyo; Abandi bakavuga ko ikunze ahantu hari amabuye y’agaciro ariko ibi nabyo ntawabihamya, umunyamakuru wa Karibumedia yageze muri uwo muryango bavuga ko muri ako gace n’ubundi yigeze ihicira umuntu ahagana mu 1965. Umukuru w’umuryango ati: “Umugabo witwaga SURUHUNGO umugabo wa NYIRANTIBAGAYIRWA inkuba yamukibitiye haruguru aha, ahitwa ku Murambi ahagana mu…

Read More

Brig Gen Olivier Gasita ushinzwe ibikorwa by’igisirikare n’ubutasi mu karere ka gisirikare ka 33 mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahunze umujyi wa Uvira abitewe n’igitutu cy’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye muri Wazalendo. Abo mu nzego z’umutekano bahamya ko Brig Gen Gasita yavuye muri Uvira mu rukerera rwa tariki ya 9 Nzeri 2025, basobanura ko ituze ryagaragaye muri uyu mujyi rifitanye isano no kugenda kwe. Andi makuru ahamya ko uyu musirikare yahungishirijwe i Bujumbura, bigizwemo uruhare n’abari bamurinze barimo n’abasirikare b’u Burundi. Brig Gen Gasita ahunze nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabereye muri Uvira tariki ya 8 Nzeri, ipfiramo “abantu…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze Israel yagabye igitero kuri Qatar kigamije kwivugana abayobozi b’umutwe wa Hamas bari i Doha. Trump yavuze ko icyemezo cyo kugaba igitero kuri Qatar cyafashwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu wenyine. Ku wa 9 Nzeri 2025 nibwo Israel yagabye ibitero kuri Qatar ikoresheje indege z’intambara zigera kuri 15 zirasa ibisasu bigera ku 10. Ibi bitero byishe abantu benshi bo muri Hamas barimo n’umuhungu wa Khalil al-Hayya uri mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe umaze imyaka ibiri uhanganye na Israel mu ntambara. Hamas yavuze ko abayobozi bakuru bayo barokotse iki…

Read More

Nyuma y’aho i Bujumbura humvikanye inkuru idasanzwe yo gutandukanya abagabo n’abagore ku mirongo mu gihe bategereje imodoka muri gare, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kwisubira. Iki cyemezo cyari cyafashwe biturutse ku kwinuba kw’abagore n’abakobwa bajya gutega bisi muri gare y’i Bujumbura. Bavugaga ko iyo bari mu mirongo, abagabo cyangwa se abasore babegereza imibiri yabo cyangwa se bakabakora ku bibuno. Kubera uku kwinuba, ku wa 3 Nzeri 2025 ubuyobozi bushinzwe gutwara abantu n’ibintu bwategetse ko abagabo bajya batonda imirongo ukwabo, n’abagore ukwabo, kandi bakajya mu modoka zitandukanye mu rwego rwo guca iyi ngeso. Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu i…

Read More

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel yakuriye inzira ku murima Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wifuzaga gusura iki gihugu, nyuma yo kuvuga ko u Bufaransa buzemera ubwigenge bwa Palestine. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yabwiye mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Noel Barrot ko Perezida Emmanuel Macron adahawe ikaze muri Israel “mu gihe bugikomeje umugambi wo guhungabanya Israel”. Saar yavuze ko kwemeza Palestine nk’igihugu bihungabanya umutekano wa Israel ndetse ko Perezida Mahmoud Abbas atari umuntu wo kwizera mu biganiro. Mu minsi ishize ikiganiro cyanyuze ku gitangazamakuru Kan cyo muri Israel, havugiwemo ko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yateye utwatsi…

Read More

Vatican yatangaje ko ku itariki ya 7 Nzeri 2025, Kiliziya Gatolika izashyira mu rwego rw’abatagatifu Carlo Acutis, umusore w’imyaka 15 witabye Imana azize indwara ya leukemia. Uyu musore witwaga “God’s Influencer” yamenyekanye cyane kubera uburyo yakoresheje ikoranabuhanga mu kwamamaza ukwemera no kugaragaza agaciro k’Ukaristiya Ntagatifu. Carlo Acutis yavukiye i London mu Bwongereza ku wa 3 Gicurasi 1991, akurira mu mujyi wa Milan mu Butaliyani. Ku myaka ye ya mbere, yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye Imana, by’umwihariko mu gukunda Ukaristiya. Yakoze urubuga rwa interineti rwerekana ibitangaza byagiye bigaragara ku isi yose bifitanye isano n’Ukaristiya, agamije gufasha cyane cyane urubyiruko gusobanukirwa n’agaciro k’iri…

Read More

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’ibiro bya Perezida wa Palestine, byasabye Perezida Donald Trump kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gukuraho Viza za Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas n’abandi bayobozi 80 b’iki gihugu bari bategerejwe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York. Ni icyemezo ibiro bya Perezida wa Palestine byatangaje ku wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025, nyuma y’amasaha make ubutegetsi bwa Amerika buvuze ko bwahagaritse Viza z’aba bayobozi zirimo n’iya Perezida. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugizwe n’ibihugu 27 wasabye ubuyobozi bwa Trump kongera gutekereza kuri iki cyemezo, cyakomeje kunengwa cyane. Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga,…

Read More

Emmanuel Hareramungu wo mu Murenge wa Muko mu Karere Ka Gicumbi yafashwe n’inzego z’umutekano akurikiranyweho kwica umugore we Nyampundu Chantal amwicishije majagu. Nyakwigendera yishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 rishyira ku wa 28 Kanama 2025, aho uru rupfu rwaturutse ku makimbirane yari mu muryango. Abaturage b’Umudugudu wa Ntonyanga ahabereye ubwo bwicanyi bavuze ko batabajwe n’abana bababwira ko ababyeyi babo bari kurwana baza bagasanga umwe yapfuye. Ndinda Olivier yagize ati: “Nabyukijwe n’umwana mpageze numva nta muntu ukoma. Nabonye umugabo mu rutoki ahita ambwira ati umugore yari andembeje ampuragura ikibando mpita mfata majagu ndayimukubita arapfa. Njye na Habineza twahise duhuruza…

Read More