Vatican yatangaje ko ku itariki ya 7 Nzeri 2025, Kiliziya Gatolika izashyira mu rwego rw’abatagatifu Carlo Acutis, umusore w’imyaka 15 witabye Imana azize indwara ya leukemia. Uyu musore witwaga “God’s Influencer” yamenyekanye cyane kubera uburyo yakoresheje ikoranabuhanga mu kwamamaza ukwemera no kugaragaza agaciro k’Ukaristiya Ntagatifu.
Carlo Acutis yavukiye i London mu Bwongereza ku wa 3 Gicurasi 1991, akurira mu mujyi wa Milan mu Butaliyani. Ku myaka ye ya mbere, yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye Imana, by’umwihariko mu gukunda Ukaristiya. Yakoze urubuga rwa interineti rwerekana ibitangaza byagiye bigaragara ku isi yose bifitanye isano n’Ukaristiya, agamije gufasha cyane cyane urubyiruko gusobanukirwa n’agaciro k’iri sakaramentu.
N’ubwo yari akiri muto, Carlo yabaye intangarugero mu kwemera, mu rukundo no mu kwiyoroshya. Yifashishije ikoranabuhanga mu buryo bwiza, ashimangira ko iterambere ryaryo rishobora gufasha abantu kwegera Imana.
Ku wa 12 Ukwakira 2006, ubwo yari afite imyaka 15 gusa, Carlo yitabye Imana azize leukemia. Mbere yo gupfa, yasigiye ubutumwa ababyeyi be n’inshuti ze agira ati: “Ukaristiya ni umuhanda wanjye ujya mu ijuru.”
Papa Fransisiko yamugize Umuhire ku wa 10 Ukwakira 2020 i Assisi, nyuma y’uko habonetse igitangaza cy’umwana wo muri Brazil wakize indwara ikomeye ku bw’amasengesho yo kumusabira. Mu mwaka wa 2022 habonetse ikindi gitangaza cy’umukobwa wakize nyuma yo kugira impanuka ikomeye, bikomeza gutuma inzira yo kumushyira mu rwego rw’abatagatifu yihuta.
Ku wa 13 Kamena 2025, Papa Leo XIV yatangaje ko Carlo Acutis azashyirwa mu rwego rw’abatagatifu ku wa 7 Nzeri 2025 i Roma, hamwe na Pier Giorgio Frassati. Carlo azaba abaye umuntu wa mbere wo mu kinyejana cya 21 uzashyirwa ku rutonde rw’abatagatifu ba Kiliziya Gatolika, akaba umwe mu rugero rukomeye rw’urubyiruko rw’iki gihe.
Kiliziya Gatolika yatangaje ko urugero rwa Carlo Acutis mu gukunda Ukaristiya no gukoresha ikoranabuhanga mu nyungu z’ukwemera ruzakomeza kuba isomo rikomeye ku rubyiruko no ku bakirisitu bose.

