Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
  • MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
  • NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BREAKING NEWS: Burera mu murenge wa Rugarama, inkuba yakubise umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 ahita apfa.
Amakuru

BREAKING NEWS: Burera mu murenge wa Rugarama, inkuba yakubise umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 ahita apfa.

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasSeptember 15, 2025Updated:September 18, 2025421 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 13/09/2025 mu ma saa tatu n’igice “21h30”, mu mudugudu wa Muhabura; Akagari ka Karangara ; Umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera, humvikanye inkuba yakubise Oliva BYUKUSENGE. Abaturanyi batabaye, bamutwara kwa muganga ariko agerayo karangiye.

Abantu bamwe bavuga ko inkuba ikubita uwo bayirogesheje ariko sibyo; Abandi bakavuga ko ikunze ahantu hari amabuye y’agaciro ariko ibi nabyo ntawabihamya, umunyamakuru wa Karibumedia yageze muri uwo muryango bavuga ko muri ako gace n’ubundi yigeze ihicira umuntu ahagana mu 1965. Umukuru w’umuryango ati: “Umugabo witwaga SURUHUNGO umugabo wa NYIRANTIBAGAYIRWA inkuba yamukibitiye haruguru aha, ahitwa ku Murambi ahagana mu mwaka w’1965, icyo gihe hari saa munane zo ku manywa kandi nta n’imvura yagwaga”. Ibi byo kuvuga ko inkuba bayirogesha ni ibiganiro bishingiye ku marangamutima y’akababaro yo kubura umuntu ku buryo butunguranye kandi n’ubushakashatsi bwakozwe ntiburagaragaza ko inkuba ikunze gukubitira ahantu hari amabuye y’agaciro.

BYUKUSENGE yari munzu, ari hamwe n’umubyeyi we() na Murumuna we ariko inkuba ni ikiza gikomeye yamubakuyemo iramuhitana. Mu bihe by’imvura nk’ibi turakangurira abantu kwirinda ku buryo bushoboka bwose ikintu cyabakururira ibyago byo gukubitwa n’inkuba, dusobanura ngo inkuba n’iki? Kandi dusobanura iby’ingenzi byadufasha kwirinda ibyago byo gukubitwa n’inkuba:

Inkuba n’iki ?

Inkuba ni amashanyarazi akomeye avuka mu kirere, akaturuka ku inyuranamo ry’ibicu mu gihe cy’imvura. Iyo ayo mashanyarazi ahuye n’umuntu cyangwa ikintu kiri hafi y’isi, ashobora gutera urupfu rutunguranye; Gutwika ibintu cyangwa gutera ihungabana.

Uburyo bwo kwirinda inkuba :

1. Irinde kugama munsi y’ibiti cyangwa hafi y’amapironi y’amashanyarazi;
2. Ntukoreshe telefoni cyangwa ibikoresho by’amashanyarazi mu gihe imvura irimo imirabyo;
3. Ntukore ku byuma cyangwa imitaka ifite ibyuma hejuru;
4. Ntugakore ku mazi cyangwa ngo ujye mu mazi (Koga; Kuroba; Kumesa) mu gihe cy’imvura;
5. Shyira imirindankuba ku nyubako z’amashuri; Insengero n’ahateranira abantu benshi;
6. Mu modoka, funga ibirahuri byose kandi ntwegere aho umurindankuba unyura;
7. Mu nzu, irinde kwegera amadirishya n’inzugi, cyane cyane ibikoze mu byuma.

Twaganiriye n’umukuru w’umuryanga, maze mu kababaro kenshi ati: “BYUKUSENGE ni umwana wacu, twagiye kumva twumva inkuba irakubise ariko isa n’ikubitiye aho ndi; Mukanya twumve mu rugo iwabo baratabaje, twatabaye dusanga aracyashushe turamuheka tumutwara kwa muganga tumugezeho atubwira ko byarangiye. Yapfuye aganira n’abavandimwe be, ntiyari azi ko inkuba ishobora kumugeraho kuko yari mu nzu”.

BYUKUSENGE azashingurwa ejo ku wa kabiri tariki ya 16/09/2025, Imana imyakire mu bayo! Ibi bidusaba gukangurira abana n’abakuru kumenya ko inkuba itarobanura aho ikubita kandi ko kwirinda ari ingenzi. Twese hamwe, dufatanye mu gukumira ibiza; Twirinde; Twigishanye Kandi dufate ingamba zo kwirinda ibyago byadukururira gukubitwa n’inkuba.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije

August 12, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,828 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,585 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,093 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,018 Views

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 17, 20260

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka, ku itariki ya 14/08/2026 ahagana saa moya hagaragaye umwotsi…

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.