Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’ibiro bya Perezida wa Palestine, byasabye Perezida Donald Trump kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gukuraho Viza za Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas n’abandi bayobozi 80 b’iki gihugu bari bategerejwe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York.
Ni icyemezo ibiro bya Perezida wa Palestine byatangaje ku wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025, nyuma y’amasaha make ubutegetsi bwa Amerika buvuze ko bwahagaritse Viza z’aba bayobozi zirimo n’iya Perezida.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugizwe n’ibihugu 27 wasabye ubuyobozi bwa Trump kongera gutekereza kuri iki cyemezo, cyakomeje kunengwa cyane.
Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, ku wa Gatanu tariki 29 Kanama 2025, yatangaje ko yahagaritse izi viza ashingiye ku mpamvu z’umutekano w’igihugu.
Umuvugizi wa Perezida wa Palestine, Nabil Abu Rudeineh, yavuze ko “Dusaba ubuyobozi bwa Amerika kwisubiraho kuri iki cyemezo. Iki cyemezo kizongera gusa umwuka mubi n’ubushyamirane.”
Yavuze ko bakomeje kuvugana n’ibihugu by’Abarabu n’ibihugu by’amahanga, cyane cyane ibifite aho bihuriye n’iki kibazo. Ati “Iyi gahunda izakomeza amasaha 24 kuri 24.”
Yasabye ibihugu gushyira igitutu ku buyobozi bwa Trump kugira ngo buhindure iki cyemezo, cyane cyane ibihugu byateguye inama yo ku wa 22 Nzeri izaganira ku kugarura imbaraga mu biganiro by’amahoro byo gushyiraho igisubizo cya Leta ebyiri hagati ya Israel na Palestine. Iyo nama iri gutegurwa ku bufatanye bw’u Bufaransa na Arabie Saoudite.

